Rwandan Epic 2025: Amakipe ya SURF Pro na BeMC-Ndabaga ya Ntakirutimana yegukanye agace ka gatatu
Kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Ukuboza 2025, hakinwe agace ka gatatu k’Isiganwa ry’Amagare yo mu Misozi 2025, kegukanwe na Daniel Gathof na Bart Classens bagize ikipe ya SURF yongereye amahirwe yo gutwara iri siganwa rizasozwa ku wa Gatanu.
Ni agace kareshyaga na kilometero 52 na metero 900 kakiniwe ku butumburuke bwa metero 883, aho kahagurukiye ku Kigo cy’Iterambere ry’Umukino w’Amagare mu Kinigi mu Karere ka Musanze kerekeza i Burera ku nkengero z’Ibiyaga bya Burera na Ruhondo bituma aka kanahabwa izina rya ’Twin Lakes’ cyangwa Ibiyaga by’Impanga.
Iyi kipe igizwe n’Umudage, Daniel Gathof ukina afatanyije n’Umuholandi, Bart Classens. yagatwaye ikoresheje amasaha abiri n’iminota itanu n’amasegonda 26.Kwegukana aka gace kuri iyi kipe byazamuye amahirwe yo gutwara iri siganwa banatwaye mu 2023 kuko kiyongereye ku ka mbere batwaye ku munsi wa kabiri kavaga Nyirangarama mu Karere Rulindo kerekeza i Musanze.
Umwanya wa kabiri muri iki cyiciro cy’abagabo bakina bafatanyije, wegukanywe n’lkipe ya igizwe na Lukas Baum na Dan Kiptala, bakoresheje amasaha abiri n’iminota umunani n’amasegonda 37 mu gih3 ku mwanya wa gatatu haje Ikipe y’Abanya-Zambia, Levy Pyele na Ernest Mazabuka bitabiriye iri siganwa bwa mbere.
Mu cy’abagore bakina bafatanyije aka gace ka gatatu kegukanywe n’ubundi n’ikipe y’Umunyarwandakazi Martha Ntakirutimana, ukina afatanyije n’Umuholandikazi Elodie Kuijper, bakoresheje amasaha atatu n’iminota itatu n’amasegonda 46 kaba aka gatatu begukanye kuko kuva isiganwa ryatangira ku wa Mbere w’iki Cyumweru batwaye uruce twose.
Mu cyiciro cyo gufatanya hagati y’umugabo n’umugore, agace ka gatatu kiri siganwa ry’amagare yo mu misozi 2025 kegukanywe n’Abanya-Afurika y’Epfo, Bianca Haw ufatanya na Wade Young, nabo banatwaye tubiri twa mbere aho uyu munsi bakoresheje amasaha abiri n’iminota 32 n’amasegonda 14 bakurikirwa n’Abanya-Espagne, Oscar Pujol na Mude Rodriguez bakoresheje amasaba abiri n’iminita 45 n’amasegonda 21 mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe n’ikipe y’Umunya-Espagne n’ubundi Roberto Barreros Huertos ufatanya n’Umutaliyanikazi, Danila Fumero.
Mu bakina ku giti cyabo Umwongereza Thomas Nærland wari wegukanye agace ka kabiri yanegukanye aka gatatu, akoresheje amasaha abiri iminota 18 n’amasegonda 18 akurikirwa n’Umunyarwanda bahanganya Jackson Nkurikiyinka yasize amasegonda atatu gusa mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe n’Umubiligi Wim Wijnen, wakoresheje amasaha abiri n’iminota 28 n’amasegonda icyenda.
Iri siganwa ry’amagare rikinirwa mu misozi riri gukinwa ku nshuro ya gatanu, kuva tariki 1 Ukuboza 2025 aho biteganyijwe ko rizarangira ku wa Gatanu, tariki 5 Ukuboza 2025 mu gihe kuri uyu wa Kane rirakomeza hakinwa agace kitiriwe Ibirunga kazakinirwa mu gace gasanzwe gakoreshwa mu muhango wo Kwita Izina Abana b’Ingagi ku ntera y’ibilometero 29 na metero 800, ku butumburuke bwa Metero 514, biteganyijwe ko abasiganwa bahaguruka saa tatu n’iminota 45 za mu gitondo.
Reba ibindi muri iyi video:
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|