Rwandan Epic 2025: Amakipe arimo Abanyarwanda yegukanye agace ka mbere k’isiganwa ry’Amagare yo mu misozi
Kuri uyu wa Mbere, hatangiye isiganwa ry’amagare yo mu misozi ikipe ya TCLA1 igizwe n’Umunyarwanda Bukhari Banzi n’Umuholandi Louis van Zeeland yegukana agace ka mbere mu bagabo.
Aka gace kahagurukiye Fazenda Sengha ku isaha ya saa tatu n’igice za mu gitondo kari kagizwe n’ibilometero 8,8 mu bagabo iyi kipe ya TCLA1 igizwe n’Umunyarwanda Bukhari Banzi n’Umuholando Louis van Zeeland yakoresheje iminota 26 n’amasegonda 26.
Muri iki cyiciro cy’abagabo umwanya wa kabiri wegukanywe n’ikipe ya SURF Pro igizwe n’Umudage Daniel Gathof n’Umuholandi Bart Classens begukanye isiganwa mu 2023 aho uyu munsi basizwe amasegonda 19 mu gihe ikipe ya Team Amani igizwe n’Umudage kandi Lukas Baum n’Umunya-Kenya Dan Kiptala yasizwe amasegonda 21 ikegukana umwanya wa gatatu.
Mu bagore ikipe ya BeMC-Ndabaga igizwe n’Umunyarwandakazi Ntakirutimana Martha n’Umuholandikazi Elodie Kuijper niyo yegukanye agace ka mbere muri iri siganwa ry’amagare yo mu misozi aho aho bakoresheje iminota 36 n’amasegonda 42.
Mu cyiciro cy’amakipe avanze(Umugabo n’Umugore) aka gace ka mbere kegukanywe n’ikipe igizwe n’Umunya-Afurika y’Epfokazi Bianca Haw na Wade Young bakoresheje iminota 32 n’amasegonda 42.
Agace ka kabiri, karakinwa kuri uyu wa Kabiri kiswe Buranga, kuva saa tatu n’iminota 30 za mu gitondo aho abasiganwa barahagurukira kuri Nyirangarama mu karere ka Rulindo basiganwa ibilometero 76,1 bazasoreza ku kigo cy’umukino w’Amagare mu karere ka Musanze.
Iri rushanwa ririgukinwa ku nshuro gatanu biteganyijwe ko rizasozwa ku wa Gatanu tariki 5 Ukuboza 2025 hakinwa agace ka nyuma.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|