Ntabwo ari icyumweru cyo kuguma imuhira, muze twakire abashyitsi – Minisitiri Mukazayire kuri Shampiyona y’amagare
Abashinzwe gutegura irushanwa mpuzamahanga ry’umukino w’amagare rizatangira kuri iki cyumweru rikamara iminsi irindwi rica mu mihanda inyuranye ya Kigali, barasaba abatuye umujyi wose kumva neza aya mahirwe y’imbonekarimwe, kugira ngo bazacuruze, bafane, bereke abashyitsi ko u Rwanda ari igihugu cy’ubudasa.

Mu cyumweru iri rushanwa rizamara mu Rwanda uhereye ku cyumweru, iya 21 Nzeri, abenyeshuri bazaba basubitse amasomo, ndetse n’abakora imirimo itari iy’ingenzi bagiriwe inama yo gukorera mu rugo, kugira ngo bakore bisanzuye, badakererezwa n’imwe mu mihanda izajya iba ifunzwe rimwe na rimwe igihe amagare ari kuhanyura gusa.
Igihugu kizaba cyakiriye irushanwa ririmo abasiganwa 919, baturuka mu bihugu ijana na cumi, bafite abafana benshi, baba abo mu gihugu, Abanyarwanda muri rusange, ndetse n’abazaza babaherekeje.
Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire, mu kiganiro n’abanyamakuru kuri iki gicamunsi, yavuze ko harimo akazi kenshi ko gufasha iri rushanwa kugira ngo rigende neza.
Avuga ko bahaye Abanyarwanda bose umwanya wo kurireba, no kwakira abashyitsi ku buryo bwose, kugira ngo bazabone ibyishimo n’urugwiro rw’Abanyarwanda, ariko na bo basige bateje imbere urwego rw’ubucuruzi ndetse n’ubukerarugendo.
Yagize ati “Ubu tuvugana amahoteli 33 amaze kuzura kandi n’abashyitsi baracyaza, kandi bakeneye ko tubakiranan urugwiro. Iki cyumweru cya shampiyona y’amagare ni amahirwe y’imbonekarimwe haba ku bacuruzi, haba no ku batanga serivise z’ubukerarugendo muri rusange.”

Umuvugizi wa Polisi ACP Boniface Rutikanga yabwiye abanyamakuru ko ubu ngubu ikijyanye n’umutekano, waba uw’abashyitsi, waba uw’abasiganwa, ndetse n’abantu bose bazaza gufana amagare ubu wizewe neza.
Hateganyijwe ahantu hanyuranye abafana bazahagarara, aho amagare azanyura bayitegeye, kugira ngo batere abasiganwa akanyabugabo, ariko n’ahandi aho ari ho hose abantu bashobora kurebera amagare, ngo bashobora kuhahagarara bakabyina, bakanezerwa.
Minisitiri Mukazayire we anongeraho ati “niba amagare azaca imbere y’iwawe, ushatse wahamagara abaturanyi mukaza mukavuza ingoma, mukabyina, mukisanzura. Iki ni icyumweru cy’ibirori.”
Avuga kandi ko abandi bazashaka kureba amagare nabo, bashobora kugera hafi y’aho anyura bitabagoye.
“Urugero: nkanjye nzaba nibereye Kimironko kuri Simba, abandi nabo bashobora kujya kwa Mutwe igihe isiganwa rigiye kuhanyura, abandi Kicukiro n’ahandi.”
Mu myiteguro, ubu ngo hashyizweho ahantu hagenzurirwa iby’isgonwa hagera kuri makumyabiri n’umunani, ku buryo ngo bazashobora gukurikira buri muntu wese mu basiganwa, ndetse na buri nzira yose iri kiunyuraho abasiganwa.

Hazaba kandi hari n’uburyo bw’ubuvuzi bwo gufasha uwagira ikibazo wese, yaba mu basiganwa, ndetse n’abafana.
Imihanda kandi ngo ntizajya ifungwa igihe cyose, ishobora gufungwa amagare ahanyuze, yamara kugenda ikongera igafungurwa, kandi ibyo ntibizabaho iminsi yose.
Batanze urugero nko ku Kicukiro, aho Gare ya Nyanza izaba yimukiye kuri Olympia – Rebero kuva ku Cyumweru, kugera ku munsi wa kane, kuko uriya muhanda uzakoreshwa cyane.
Icyo gihe, ngo abo mu bindi bice bazaba bagenda nk’uko bisanzwe.
ACP Rutikanga yibukije ko umutekano w’u Rwanda n’abarusura ari ntavogerwa, ku buryo hari n’abashyitsi ubu bahisemo kujya birarira hanze, mu mahema mu busitani.
Yagize ati “nimubabona ntimuzikange. Turashaka kwemerera abashyitsi bakaryoherwa u Rwanda uko babyumva. Mu by’ukuri iri ni ishema rikomeye kuri twe. Turabibonamo amahire yo kugaragaza uburyo twitegura mu kiubungabunga umutuzo, umutekano, ariko hano ni igicumbi cy’imikino, kandi hari umutekano, kandi umutekano uhari kuko duhari.”

Polise yavuze kandi ko nta muntu n’umwe uzahutazwa, dore ko hazanashyirwaho numero yihutirwa ku muntu wese waba afite imbogamizi, ashaka koroherezwa mu muhanda cyangwa ikindi.
Ikigo cy’igihugu cy’iterambere, RDB, cyo cyavuze ko ubu ngubu imirimo yo kwakira abashyitsi irimbanyije, bavuga ko abashyitsi bazakirwa neza, bakishyuzwa ibiciro byiza, ntawe uzazamura ibiciro.
Yagize ati : ”Nta wikorera watinyuka gukora amakosa yo kwishyiriraho ibiciro bye. Dufite itsinda rikora ubugenzuzi, ku buryo uwabikora yabihanirwa. Gusa, ibyo si byo dutekereza, ahubwo abantu ubu barahuze cyane ngo bakore ku buryo abashyitsi bagubwa neza, kandi twatangiye kwakira ubutumwa bushima.”
Hagati aho, ubu imyitozo irakomeje ku bitegura amarushanwa.
ACP Rutikanga yavuze ko bishimiye kwitoreza mu mihanda irimo ibindi binyabiziga, ariko ngo Polisi ntabwo ibibemerera ijana ku ijana ku mpamvu z’umutekano.
Yagize ati "Badusabye kwitoreza mu mihanda irimo n’abanyonzi basanzwe kuko baba bashaka interaction, exploration...kureba, ariko natwe ntitubibemerera byose. Ariko nanone ntitwafunga imihanda kugira ngo bitoze, kandi tugomba no gufunga hamwe na hamwe mu gihe cy’irushanwa.”
Hagati aho, kuri uyu wa gatandatu saa tanu z’amanywa, hazatangirira gahunda yo gutwara amagare mu mihanda izakoreshwa mu isiganwa, aho buri wese azazana igare rye, n’iyo ryaba irisanzwe.
Reba ibindi muri iyi video:
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|