Minisitiri Nduhungirehe yanenze MONUSCO iha imyitozo ingabo za RDC yo gukoresha intwaro
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yanenze MONUSCO iherutse guha imyitozo Ingabo za RDC, yo gukoresha indege z’intambara zitagira abapilote no gukoresha ibitwaro biremereye, ashimangira ko ubutumwa bwayo nk’uko bizwi ari ukubungabunga amahoro no kurinda abasivile.
Minisitiri Nduhungirehe yabigarutseho mu butumwa anyujije ku rubuga rwe rwa X, nyuma y’amashusho yatangajwe na MONUSCO, agaragaza imyitozo yahabwaga Ingabo za FARDC ku gukoresha intwaro ziremereye n’indege zitagira abapilote (Drones).
Yagize ati "Niba nsobanukiwe neza, MONUSCO, ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bushinzwe kubungabunga amahoro, inshingano zayo z’ibanze ni ukurinda abasivili, none irimo gutoza ingabo za Congo (zifatanyije na FDLR igizwe n’abajenosideri), gukoresha intwaro ziremereye n’ibitero by’indege zitagira abapilote."
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko izo ntwaro zimwe muri zo zikoreshwa na FARDC, mu bikorwa byayo bya buri munsi byo kurenga ku masezerano yo guhagarika imirwano, ndetse no kugaba ibitero mu turere dutuwe cyane.
Yakomeje agira ati "Ni yo mpamvu, nyuma y’imyaka 26 yoherejwe [MONUSCO], aho yakoresheje hafi Miliyari 20 z’Amadolari y’Amerika, aho muri icyo gihe FDLR igizwe n’abajenosideri yarushijeho kugira imbaraga ndetse n’imitwe yitwaje intwaro irushaho kwiyongera.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze kandi ko muri iyo myaka imvugo zihembera urwango, ndetse n’itotezwa ry’abaturage bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bavuga Ikinyarwanda byahawe intebe bifatwa nk’ibisanzwe.
Yunzemo ko nta kindi kimenyetso cyari gikenewe kigamije kwerekana ko ubutumwa bwa MONUSCO, mu mateka y’Umuryango w’Abibumbye ari bumwe bwananiwe kugera ku nshingano zabwo.
Amateka ya MONUSCO ahera tariki ya 01 Nyakanga 2010, ubwo yashyirwagaho n’icyemezo 1925 cya UN isimbuye MONUC. Iyi MONUC yo yari yashyizweho muri Nyakanga 1999 n’icyemezo 1279 cyo ku wa 30 Ugushyingo, 1999.
Abasesengura banenga ko uretse ubwinshi bw’ingabo zigize MONUSCO, imyaka ikabakaba 25 igiye kumara muri Congo Kinshasa itigeze igarura amahoro. Ni mu gihe mu 2024, Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi, kemeje ko ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri muri Congo zongererwa igihe kingana n’umwaka.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|