Philippines: Abantu 66 bahitanywe n’imyuzure

Mu birwa bya Philippines, abantu 66 bahitanywe n’imyuzure yatejwe n’inkubi y’umuyaga ikomeye ivanze n’imvura, ndetse ibihumbi by’abandi bantu bata ingo zabo barahunga, nk’uko inzego z’ubuyobozi zabitangaje.

Iyo nkubi y’umuyaga yiswe Kalmaegi ufite umuvuduko w’ibilometero 130 ku isaha, yibasiye bikomeye imijyi yose yo ku kirwa gituwe cyane cya Cedu, ari na ho abagera kuri 49 mu bapfuye bari baherereye, ibyo bikaba byarabaye ku wa Kabiri tariki 4 Ugushyingo 2025.

Biravugwa ko mu bapfuye harimo n’itsinda ry’abasirikare batandatu bari bagiye mu bikorwa by’ubutabazi bari mu ndege ya kajugujugu, yakoreye impanuka ku kirwa cya Mindanao, iyo ndege ikaba ari imwe muri enye zari zoherejwe gutabara abari mu kaga, nk’uko ubuyobozi bwakomeje bubitangaza.

Umuvugizi w’ingabo zirwanira mu kirere muri iki gihugu, yavuze ko itumanaho ry’iyo kajugujugu ryahagaze, bagerageza gushakisha ngo bamenye ikibazo, ariko nyuma aza kuvuga ko imirambo y’abo batandatu bose yaje kuboneka.

Nubwo iyo nkubi y’umuyaga yagabanyije ubukana mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, abayobozi bavuga ko hari ibibazo bikomeye kuko imodoka nyinsi, ibiti n’ibindi byafunze imihanda, bakavuga ko bafite akazi gakomeye ko gukomeza gukora ubutabazi ndetse no kugarura ubuzima muri iyo mijyi ya Cedu.

Izo modoka n’ibisigazwa by’inzu zasenyutse, byivanze n’icyondo cyinshi ku buryo kubona aho kunyura ngo abantu baheze mu nzu n’abahungiye hejuru y’izitasenyutse batabarwe, gusa amatsinda y’abatabazi akomeje kugerageza ibishoboka byose ngo abagereho.

Ibirya bya Philippines bikunze kwibasirwa n’imiyaga ikaze, aho ngo buri mwaka nibura bihura n’igera kuri 20, uyu wabaye ejo ku wa kabiri ukaba waje ukurikira undi waherukaga guteza ibyago byahitanye abantu barenga 12.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka