Mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona ya Rwanda Premier League wabaye kuri uyu gatanu taliki ya 2 Mutarama 2026, ikipe ya Musanze FC yatsinze Gasogi United ibitego 3-0 Uba umukino wa gatandatu ikipe ya Gasogi United.
Ni ibitego byose byinjiye mu gice cya mbere cy’umukino byatumye ikipe ya Gasogi United ijya ku mwanya wa 10 n’amanota 19 naho Musanze yo ifata umwanya wa 6 n’amanota 22
Ikipe ya Gicumbi FC yari iherutse kunyagira ikipe ya Rutsiro, yari yakiriye ikipe ya Al-Hilal Omdurman kuri kigali pele stadium, umukino warangiye ikipe ya Al-Hilal ibonye itsinzi nyuma yo gutsinda Gicumbi FC ibitego 3-1 byatumye inigira imbere ku rutonde rwa shampiyona.
Umukino wa Gicumbi wabanjirijwe n’umunota wo kwibuka NDAYIRAGIJE Jean Bosco iherutse kwitaba Imana, uyu Ndayiragije yayibereye umukinnyi ndetse akaba yarigeze no kuba umuyobozi ushinzwe ubuzima bw’abakinnyi (Team Manager) ba Gicumbi.
Ni umukino watangiye ikipe ya Al hilal isatira bikoye izamu ry’igikipe ya Gicumbi FC, ariko umunyezamu wa Gicumbi FC Ahishakiye Hertier akomeza kwitwara neza, ku munota wa 12 ku kutumvikana hagati ya myugariro n’umunyezamu ba Gicumbi, Al Hilal yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na rutahizamu Emmanuel Flomo wari wisanze imbere y’izamu wenyine.
Habura iminota 3 gusa ngo igice cya mbere kirangire, umunyezamu wa Gicumbi FC Ahishakiye Hertier yongeye gukora amakosa Al Hilal itsinda igitego cya kabiri cyatsinzwe n’umunya Mali Adama
Koulibary maze amakipe yombi ajya kuruhuka ikipe ya Al Hilal iri imbere.
Igice cya kabiri cyaranzwe n’impinduka ku mpande zombi, gusa ukabona ko ikipe ya Al Hilal yakomeje kuyobora umukino, ku mu nota wa 72 Ndikumana Arteta yaje kubonera igitego cya mbere ikipe ya Gicumbu FC ku mupira mwiza yari ahawe na rutahizamu Lola Kanda Moses, maze Gicumbi isa nitangiye gutuza kuko yizeraga ko kwishyura bishoboka.
Nyuma y’igihe gito asimbuye, Aksante Dieu merci wa Gicumbi FC yaje kubona ikarita y’umutuku ibi byatumye ikipe ya Al Hilal ibona icyuho maze ku munota wa 86, ikipe ya Al Hilal ibona igitego cya gatatu cyatsinzwe na Emmanuel Flomo ku kazi gakomeye kari gakozwe na rutahizamu Mazin Fadol wari winjiye mu kibuga asimbuye.
Nyuma yo gutsinda ikipe ya Gicumbi FC, ikipe ya Al Hilal yafashe umwanya wa 9 n’amanota 20 mu mikino 10 imaze gukina, naho Gicumbi yo ifata umwanya wa 11 n’amanota 18.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|