Ramazani Tshimanga Tshilembi w’imyaka 21 ukomoka muri DR Cong, Umunya Burukinafaso Ben Aziz DAO, ndetse na Bienvenu Joachim Vigninou ukomoka muri Benin ubu ni abakinnyi bashya b’ikipe ya Rayon sports FC nyuma yo gushyira umukono ku masezerano ndetse bakanerekanwa kuri uyu wa mbere nk’abakinnyi bashya ba Rayon Sports kujyeza iyi shampiyona irangiye.
Ramazani Tshimanga Tshilembi, Ben Aziz DAO na Bienvenu Joachim Vigninou baje biyongera kuri Yannick BANGALA Litomb nawe ukomoka muri Congo, Kwizera Olivier ndetse na Faustin Likau Pizzalo Kitoko ukina hagati yugarira nabo bamaze iminsi basinyiye Rayon Sports.
Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano, abakinnyi bashya bose ba Rayon Sports bahise berekeza mu Nzove mu myitozo yabo ya mbere nk’abakinnyi ba Rayon sports aho nibaba babonye ibyangobwa ndetse n’umutoza akabashima, bashobora kwifashishwa mu mukino wa Super Cup uzahuza iyi kipe yambara ubururu n’umweru ndetse n’ikipe ya APR FC uteganyijwe kuri uyu wa gatandatu taliki ya 10 Mutarama 2026 muri Sitade Amahoro.
Ramazani Tshimanga Tshilembi aje muri Rayon Sports avuye mu Buhinde mu ikipe ya Real Kashmir FC yakiniraga kuva mu 2024. Mbere yo kujya muri Aziya, yagaragaye muri Shampiyona ya Afurika y’Epfo mu ikipe ya Cape Town City yasinyiye amasezerano y’imyaka itatu mu 2023, n’ubwo yasezerewe atayasoje.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|