Mu gihe indwara ya Malariya ikomeje kugaragara hirya no hino mu Rwanda, abaturage barashima Leta yashyizeho gahunda y’abajyanama b’ubuzima, kuko bagira uruhare rukomeye mu gutahura no kuvura iyo ndwara hakiri kare.
Mu nkiko z’u Rwanda kuri ubu hari imanza 892 zifitanye isano n’ibibazo by’ubwishingizi bijyanye n’indishyi, impanuka, amasezerano y’ubwishingizi, n’ibindi.
Mu kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi i Ntarama mu Karere ka Bugesera, Mupenzi Eustache watanze ikiganiro, yasobanuye uko uwari Perezida Habyarimana Juvenal yarenze ku itegeko ryo mu 1991 ryabuzaga amashyaka kugira imitwe y’abasivile yitwara gisirikare (militia), agashyiraho umutwe w’Interahamwe wakoze Jenoside.
Mukandori Dancille utuye mu Karere ka Rwamagana ni umukecuru wapfakajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yishimiye ko yasaniwe inzu n’umuryango wa gikirisitu udaharanira inyungu, ‘Comfort my People Ministry’ akavuga ko ubu agiye kuryama atekanye.
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bari batuye mu Biryogo bavuga ko uwashaka kumenya neza uko Jenoside yateguwe kera yazababaza, kuko bafite ibihamya byinshi nk’abantu bari baturiye ikigo cya Camp Kigali, ahabaga icyicaro gikuru cya gisirikare.
Depite Murora Beth wari umushyitsi mukuru mu gikorwa cyo kwibuka no kunamira Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bashyinguye mu Rwibutso rwa Kibagabaga, yashimye uburyo kwibuka bikorwa binyuze mu ndirimbo, ndetse bigatozwa abana bato.
Ku wa 11 Mata 2026, Abanyarwanda batuye muri New Zealand hamwe n’inshuti z’u Rwanda n’abatumirwa batandukanye, bahuriye mu Mujyi wa Auckland mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda ifatanyije n’Itsinda ry’Abaganga b’Abashinwa bakorera mu Rwanda, ku wa Gatanu tariki 10 Mata 2026, bashyikirije Ibitaro bya Masaka biherereye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, inkunga y’ibikoresho igamije gukomeza guteza imbere serivisi z’ubuvuzi.
Ababyeyi ba Uwanyirigira Josée n’abavandimwe be batanu barishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, barokoka ari abana batatu. Ashima Inkotanyi zari ku musozi wa Rebero muri Kigali zamurokoye zikamugaragariza urukundo, mu gihe abari baramusigaranye bishe benewabo we bamuretse ngo bazajye bamureberaho uko Abatutsi basaga.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 10 Mata 2026, abakozi b’amashami ya BK Group Plc ndetse n’abo mu miryango y’abishwe, bateraniye ku rwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi mu gikorwa cyo kwibuka abari abakozi ba BK bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubwo mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro bibukaga ku rwego rw’Umurenge Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Gahama François watanze ikiganiro, yagarutse ku mateka mabi u Rwanda rwaciyemo kugira ngo abantu bayamenye ariko banakuremo isomo, kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’Akarere ka Kicukiro, Monique Huss, yasabye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kudaheranwa n’agahinda, abasaba guharanira kubaho kandi neza, ndetse bakabaho batekanye kuko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 itazongera kubaho ukundi.
Perezida Kagame yongeye gushimangira ko abirirwa mu nama zo kugirira nabi u Rwanda ntacyo bazageraho, yemeza ko Jenoside itazongera kuba mu Rwanda.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Amb. Uwihanganye Jean de Dieu, yatangaje ko Gaz icukurwa mu Kiyaga cya Kivu izatangira gukoreshwa mu gihembwe cya mbere cya 2028, ni ukuvuga mu mezi atatu abanza y’uwo mwaka.
Abanyakigali kimwe n’abandi bakirisitu bo hirya no hino ku Isi babukereye mu kwizihiza ibirori by’umunsi mukuru wa Pasika, wizihijwe kuri iki Cyumweru tariki 05 Mata 2026.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwashyize ahagaragara ibiciro bishya by’ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange mu Ntara, bikazatangira gukurikizwa ku wa Mbere tariki 06 Mata 2026.
Nubwo muri iki gihe Isi ishishikajwe no gutubura ibiribwa hakoreshwa amafumbire n’imiti mvaruganda, umuhinzi-mworozi witwa Albert Nkundabagenzi, we yiyemeje gusigasira ubuhinzi bw’umwimerere aho akoresha amafumbire yikorera nk’imborera n’imiti yikorera mu bimera.
Ben Serugo na Mbanza Chance ni umugabo n’umugore bazwi mu muziki bakorana wo kuramya no guhimbaza Imana aho bakoresha izina rya ‘Ben&Chance’. Ben na Chance batangiye baririmbana mu 2011 ubwo bari bahuriye muri Alarm Ministries. Baje gutangira gukundana ndetse bakora ubukwe mu 2014.
Perezida Paul Kagame, mu kiganiro aherutse kugirana na Jeune Afrique, yabajijwe ku byo akunze kuvuga by’imikoranire y’ingabo za RDC na FDLR, abazwa niba yaba azi umubare w’abagize FDLR.
Muri gahunda ya RIB yo gukumira ibyaha, abanyeshuri bo ku ishuri ryisumbuye ryitiriwe St Ignace riherereye mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, baganirijwe ku byaha bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga cyangwa se ibikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, nka bimwe mu byo urubyiruko rukunze kwisangamo, basabwa kubyirinda.
Ikiganiro #EdTechMondays kigamije guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi, cyo kuri uyu wa Mbere tariki 30 Werurwe 2026 kiragaruka ku buryo bwo kongera imbaraga mu ikoranabuhanga mu mashuri yo mu cyaro binyuze mu kwagura murandasi (Internet) n’ibikorwa remezo. Ibi byafasha kugira amahirwe angana ku myigire hirya no hino mu (…)
Abaturage bo mu Murenge wa Rutunga n’abo mu Murenge wa Gikomero mu Karere ka Gasabo, ku wa Gatandatu tariki 28 Werurwe 2026, bifatanyije n’abayobozi mu nzego zitandukanye ndetse n’abafatanyabikorwa, mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Werurwe, batera ibiti ku musozi uherereye mu Mudugudu w’Urukerereza mu Kagari ka Kigabiro (…)
Abantu baragirwa inama yo kwita ku buzima bwo mu kanwa boza mu kanwa nibura gatatu ku munsi kandi bakoresheje uburoso n’umuti wabugenewe. Mu gihe kandi abenshi usanga boza amenyo batambitse uburoso, ni byiza gukoresha uburoso mu cyerekezo gihagaze kuko iyo butambitse byangiza igice cy’inyuma cy’amenyo ndetse n’ibiryo (…)
Amafi ni kimwe mu biribwa bifitiye akamaro kanini umubiri. Nyamara hari beshi usanga bayafata nk’ikiribwa kitari icyabo, gihenze cyangwa cy’abasirimu. Uko u Rwanda rutera imbere cyane cyane mu bijyanye n’ubworozi, ntibikiri inzozi kuba umuntu yabona ifi ku isahane ye mu buryo bworoshye. Biranashoboka kandi kuyiyororera (…)
Abadepite n’Abasenateri bagaragarije Minisitiri w’Intebe ikibazo cy’ abaganga bimukira mu bindi bihugu kubera ikibazo cy’umushahara muto n’ibindi bibagenerwa bavuga ko bidahagije, ndetse n’ikibazo cy’abajya kwiga hanze Leta ibatanzeho amafaranga menshi, barangiza kwiga ntibagaruke ahubwo bagahitamo kwigumira mu mahanga (…)
Ibihugu bya Qatar, Azerbaijan, Bahrain, Egypt, Jordan, Kuwait, Lebanon, Pakistan, Saudi Arabia, Syria, Türkiye na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) byasabye Iran guhagarika ibitero byayo ako kanya nta yandi mananiza, nyuma y’inama yabihurije i Riyadh mu murwa mukuru wa Saudi Arabia, tariki 18 Werurwe 2026.
General Alain-Guillaume Bunyoni wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Burundi yarekuwe, nyuma y’imyaka hafi itatu yari amaze ari muri gereza.
Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, ubwo yatangizaga ibikorwa by’ingabo na polisi byo gufasha abaturage mu mibereho myiza n’iterambere, yasobanuye ko iterambere ridashoboka ahantu hatari umutekano. Yashimye uruhare rw’abaturage mu gufatanya n’izindi nzego kwicungira umutekano, iyo ikaba ari yo mpamvu inzego z’umutekano (…)
Mu mpera z’icyumweru gishize, i Kigali mu Rwanda hatangiwe ibihembo mpuzamahanga bizwi nka Shining Star Africa Awards 2026 byatangiwe mu Rwanda ku nshuro ya mbere, nyuma y’inshuro ebyiri byabereye muri Afurika y’Epfo.