Umuturage wo mu Karere ka Ngoma ajyana ibiribwa ku isoko abaguzi bakabirwanira

Nubwo muri iki gihe Isi ishishikajwe no gutubura ibiribwa hakoreshwa amafumbire n’imiti mvaruganda, umuhinzi-mworozi witwa Albert Nkundabagenzi, we yiyemeje gusigasira ubuhinzi bw’umwimerere aho akoresha amafumbire yikorera nk’imborera n’imiti yikorera mu bimera.

Albert Nkundabagenzi (wambaye ingofero) ni we nyiri aha hantu hakorerwa ubuhinzi bw'umwimerere. Aho barakora ifumbire itari mvaruganda
Albert Nkundabagenzi (wambaye ingofero) ni we nyiri aha hantu hakorerwa ubuhinzi bw’umwimerere. Aho barakora ifumbire itari mvaruganda

Imyaka yeza iyo ayigejeje ku isoko ngo barayirwanira kuko nta ngaruka yatera ku buzima. Afite umusozi akoreraho ubworozi n’ubuhinzi bw’umwimerere (Organic Agriculture) ku buryo abantu baza kumwigiraho uburyo ahinga akanorora adakoresheje imiti n’amafumbire ya kizungu. Ni imirimo akorera mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Rurenge mu Kagari ka Rugese.

Mu byo ahinga harimo inyanya, ibigori, ibishyimbo, soya, intoryi, dodo, karoti, amashu, avoka, amapapayi n’ibindi bitandukanye.

Hagati y’imirima ateramo n’ibyatsi bimwe binukira udukoko twangiza ibindi bihingwa tugahunga, cyangwa se ibindi byatsi bikadufata bikatubuza kwangiza ibihingwa.

Yorora n’amatungo arimo inka n’ingurube biri mu bitanga ifumbire yifashisha mu buhinzi.

Ibyatsi babikoramo umuti batera ku bihingwa ukirukana udukoko bidasabye gukoresha ya miti yo mu nganda yangiza imirima
Ibyatsi babikoramo umuti batera ku bihingwa ukirukana udukoko bidasabye gukoresha ya miti yo mu nganda yangiza imirima

Abajijwe ku cyo atekereza ku buhinzi n’ubworozi bwa kizungu burimo kwiganza cyane, bwamamazwa, kandi butanga umusaruro mwinshi kandi mu gihe gito, Nkundabagenzi na we yemera koko ko abantu bakeneye ibibatunga biboneka mu gihe gito kandi byinshi, ariko akagaragaza ko mu gihe byakomeza gutyo, ubutaka buzakomeza kwangirika.

Yagize ati “Birumvikana abantu bakeneye kurya, ariko dukwiye no kwibaza ngo abantu bazarya kugeza ryari? Uburyo dukomeza gukoresha izo nyongeramusaruro ibyo bintu bigabanya ubushobozi bw’imirima mu gutanga umusaruro mwinshi, ari na cyo twishimira ko Leta itangiye kubibona, igasaba abahinzi kuvanga ifumbire mvaruganda n’imborera.”

Ati “Kuko na Leta yemera ko ibyo bintu (ubuhinzi bw’umwimerere) ari byiza, ariko bikaba atari igisubizo cyihuse cy’ibiribwa. Bemera ko ari igisubizo cyane cyane ku mihindagurikire y’ikirere, kuko birengera iyangirika ry’ubutaka.”

Ubusanzwe amafumbire mvaruganda avugwaho kwica udukoko tuba mu butaka ducagagura ifumbire ikabasha kugirira akamaro ibihingwa. Ayo mafumbire n’imiti kandi bivugwaho kujya mu mazi abantu banywa cyangwa se barya ibihingwa yakoreshejweho bikagira ingaruka ku buzima bw’abantu.

Uyu muhinzi mworozi ndetse n’Umuryango Nyarwanda ROAM (Rwanda Organic Agricultural Movement) uteza imbere ukanamamaza ubuhinzi bw’umwimerere, bagaragaza ko hakenewe ubuvugizi abantu bakiga mu mashuri ubuhinzi bw’umwimerere mu Rwanda, kuko nko mu bindi bihugu usanga bwigishwa kugeza ku byiciro byo hejuru muri kaminuza na PhD.

Nkundabagenzi avuga ko ubuhinzi bw'umwimerere ari ingenzi kuko burinda iyangirika ry'ubutaka n'ihindagurika ry'ibihe
Nkundabagenzi avuga ko ubuhinzi bw’umwimerere ari ingenzi kuko burinda iyangirika ry’ubutaka n’ihindagurika ry’ibihe

Ni byo bakomeza basobanura bati “Ntabwo tubangamira gahunda za Leta, ahubwo turuzuzanya. Ni no kugira ngo nujya ku isoko, wowe nk’umuguzi ugire amahitamo. Impamvu umuguzi agura inyanya zateweho umuti wo mu ruganda, ni uko nta zindi nyanya ziba zihari. Turashaka ko abantu benshi bitabira ubu buhinzi bw’umwimerere. Ntabwo ari urugendo rworoshye ariko twizera ko buhoro buhoro bizashoboka, ayo mategeko akajyaho, n’imyigire ikajyaho.”

Abakora ubuhinzi bw’umwimerere bemeza ko iyo bukozwe neza na bwo butanga umusaruro mwinshi kandi wujuje ubuziranenge. Imbogamizi bagifite ni ukubona ifumbire ihagije. Mu gihe Leta yabishyigikira hakabaho nka nkunganire ku ifumbire y’imborera, ubutaka ngo bwakwera neza kurusha ndetse n’ubwashyizwemo ifumbire mvaruganda, kuko ifumbire bikorera ngo baba bizeye ko yujuje ibyangombwa byose nk’ibiri mu mafumbire mvaruganda.

Ibirungo biva mu nyanya, umutobe, imbuto (seeds)...biva mu byo aba yahinze adakoresheje amafumbire mvaruganda n'imiti ya kizungu
Ibirungo biva mu nyanya, umutobe, imbuto (seeds)...biva mu byo aba yahinze adakoresheje amafumbire mvaruganda n’imiti ya kizungu

Albert Nkundabagenzi avuga ko ubuhinzi bw’umwimerere bumurinda gusohora amafaranga menshi ajya kugura ibyo bakoresha kuko ibyinshi arabyitunganyiriza. Ati “Nk’ifumbire nkoresha iva ku matungo, iy’iminyorogoto, iyo dukora mu mazi ndetse n’imborera iva mu bisigazwa by’imyaka n’ibindi byatsi (compost). Tuba twarashyizeho iyi mirima kugira ngo twereke abantu ko bishoboka. Jyewe umurima mpingamo karoti cyangwa se amashu nkuramo umusaruro umwe n’uwahingishije imvaruganda cyangwa nkamurusha, hakiyongeraho ko ibyanjye ari umwimerere.”

Abantu batandukanye bakorera urugendo shuri mu mirima Albert Nkundabagenzi akoreramo ubuhinzi bw'umwimerere bagasobanurirwa uko bukorwa
Abantu batandukanye bakorera urugendo shuri mu mirima Albert Nkundabagenzi akoreramo ubuhinzi bw’umwimerere bagasobanurirwa uko bukorwa

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubuhinzi nibwiza kuko ntabwo bwangiza ibidukikije nurusobe rwibinyabuzima. Aho inzuki imiti iterwa mu myaka yazimaze ubu ntawukibona ubuki. Iyaba leta yashyiraga nkunganire kuri uyu muhinzi kuko ubu buhinzi bukwiye kwitabwaho ubuka bwacu bukagarura ireme,abafasha myumvire bose bakigira kuri uyu muhinzi abagronome bimirenge bose bagasura ubu buhinzi bakigisha abaturage guhinga umwimerere. Twese abanyarwanda dukwiye guhinga umwimerere nuwabanyarwanda kuva kera.

Habyarimana Jonas yanditse ku itariki ya: 4-04-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka