Coartem imaze imyaka irenga 15 ivura Malariya yonyine yabonye imiti mishya iyunganira
Mu Rwanda ubu harakoreshwa imiti itatu mu kuvura Malariya. Ibiri muri iyo miti ni mishya kuko yatangiye gukoreshwa mu kwa cumi k’umwaka wa 2025, ikaba yaraje kunganira umuti wa Coartem wari umaze imyaka irenga 15 ukora wonyine, ukaba wari utangiye gucika intege nubwo na wo ukiri mu yifashishwa kandi yemewe, ariko hakaba hari abo utavuraga 100%.
Umuyobozi Ushinzwe Ubukangurambaga no kurwanya Malariya mu Ishami Rishinzwe Kurwanya Malariya muri RBC, Epaphrodite Habanabakize, yasobanuye imikoranire y’iyo miti yifashishwa mu kuvura Malariya.
Yagize ati “Gahunda yo gukoresha imiti irenze umwe mu kuvura Malariya yaje nyuma y’uko ubushakashatsi bwagaragaje ko umuti umwe twakoreshaga wa Coartem wari waratangiye gucika intege. Ntibivuze ko wavuye ku isoko ahubwo hari abarwayi bake itabashaga kuvura neza bigatuma bongera kugaruka ku mavuriro. Ubushakashatsi rero bumaze kubigaragaza, hafashwe ingamba ko hagomba gushakwa indi miti iza gufasha cyangwa kunganira Coartem mu gukomeza guhangana na Malariya.”
Iyo miti mishya ibiri ni Pyronaridine-Artesunate (ASPY) n’undi witwa Dihydroartemisinin-Piperaquine (DHAP).
Iyo miti uko ari itatu ntabwo ikoreshwa hose mu Rwanda icyarimwe, ahubwo u Rwanda rwagabanyijwemo ibice bitatu noneho umuti umwe ugakoreshwa mu gice kimwe mu gihe cy’umwaka,noneho iyo miti igahinduranywa.
Habanabakize wo muri RBC ati “Ibyo bigamije kugira ngo udukoko dutera Malaria tutamenyera umuti umwe ukaba wagabanya ubudahangarwa. Iyo dukoresheje umuti umwe muri zone ubutaha tugakoresha undi, ni nko gucanganyukisha twa dukoko kugira ngo tutamenyera umuti umwe, yose igacika intege, tukabura umuti wo kuvuza.”
Habimana Pierre Celestin, umuforomo ku kigo nderabuzima cya Shyorongi mu Karere ka Rulindo, avuga ko bo muri zone yabo barimo gukoresha Pyronaridine-Artesunate (ASPY) umurwayi akaba awunywa mu minsi itatu. Yasobanuye imikorere yawo mu kuvura Malariya, agereranyije na Coartem bari basanzwe bakoresha, ati “Uko Coartem yakoraga ntabwo ari ko uyu muti urimo ukora. Wasangaga Coartem tuyiha umuntu, nyuma y’icyumweru akongera akagaruka, twamusuzuma tukongera tukamusangamo Malariya. Ariko aho uyu muti waziye, nta muntu uragaruka avuga ko Malariya yakomeje kumurembya. Ni ukuvuga ngo imikorere yawo ni myiza, ukiza abarwayi bacu.”
Umubyeyi witwa Muhawenimana Cecile utuye mu Mudugudu wa Kabaraza mu Kagari ka Bugaragara mu Murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo, na we ashima imiti mishya ivura Malariya. Yagize ati kuva iriya miti mishya yaza turayinywa tukumva tumeze neza. Ntabwo tukimara igihe kirekire turwaye, kandi ubu ntabwo tukigaruka kuko iriya miti ituvura neza. Coartem yo twarayinywaga tukongera tukagaruka, rimwe na rimwe Malariya ntibanayibone, rero baduhaye iyi miti mishya twumva biradushimishije.”
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Mata 2026 u Rwanda rwizihije umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Malariya ku nsanganyamatsiko igira iti “Kurandura Malariya bihera kuri jye”.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) n’abafatanyabikorwa bamaze iminsi mu bikorwa by’ubukangurambaga ku kurwanya Malariya bijyanishwa no gutanga inzitiramibu zikoranye umuti, gutera mu nzu imiti yica imibu, gushishikariza abaturage kwihutira kwivuza hakiri kare, ndetse n’iyi gahunda yo gukoresha indi miti yunganira Coartem mu kuvura Malariya.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|