Nta muntu ukirembera mu rugo - Abajyanama b’ubuzima barashimirwa uruhare rwabo mu kurwanya Malariya

Mu gihe indwara ya Malariya ikomeje kugaragara hirya no hino mu Rwanda, abaturage barashima Leta yashyizeho gahunda y’abajyanama b’ubuzima, kuko bagira uruhare rukomeye mu gutahura no kuvura iyo ndwara hakiri kare.

Umwe mu bashima abajyanama b’ubuzima ni umubyeyi witwa Mukampfizi Alphonsine utuye mu Mudugudu wa Gatare ya mbere, Akagari ka Nyamata mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, dore ko aka Karere kari no mu twiganjemo Malariya.

Mu buhamya bwe, Mukampfizi yagize ati “Turashimira Leta y’ubumwe kubera ko yatwegereje ubuvuzi. Umuntu yararwaraga akarembera mu rugo cyangwa se wagera no kwa muganga ukahasanga abantu benshi ukaba waremberayo. Ariko ubu urafatwa gato ugahita wirukankira ku mujyanama w’ubuzima. Batwakira neza bakatuvura. Bagupima Malariya basanga uyifite bakaguha imiti utiriwe ujya ku bitaro cyangwa ku kigo nderabuzima. Turashimira iyi Leta yatwitayeho ikatuzanira ubuvuzi mu midugudu yacu, nta muntu ukirembera mu rugo.”

Mukampfizi avuga ko kwivuriza ku mujyanama w’ubuzima bibarinda gutakaza umwanya bajya kwivuriza kure, ati “Umujyanama w’Ubuzima akwakira byihuse, akakuvurira ku gihe kandi ugahita ukira.”

Usibye Malariya, abaturage bashima ko abajyanama b’ubuzima basuzuma bakanavura izindi ndwara zikunze kwibasira abana nk’impiswi, inkorora n’umusonga.

Munderere Viateur umaze imyaka 15 ari Umujyanama w’ubuzima, atuye mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera. Avuga ko hari igihe Malariya yigeze kuba nyinshi ariko nk’abajyanama b’ubuzima bakaba bagira uruhare rukomeye mu kuyirwanya.

Ati “Umuturage yivuriza hafi atiriwe ajya gutonda umurongo ku kigo nderabuzima. Umuturage adusanga mu rugo tukamufata ikizamini. Iyo tumusanzemo Malariya tumuha imiti, bigatuma adatakaza umwanya. Turanamukurikirana mu rugo, tukamenya niba imiti ayinywa neza, kugeza yorohewe.”
Munderere avuga ko iyo bapimye umurwayi uje ubagana afite ibimenyetso bya Malariya nk’umuriro , kubabara umutwe cyangwa ‘grippe’ntibamubonemo Malariya bamwohereza ku kigo nderabuzima kuko hari igihe ashobora kuba afite ubundi burwayi bo badashobora gupima nk’abajyanama b’ubuzima.

Munderere amara impungenge abashidikanya ku bumenyi n’ubushobozi bw’abajyanama b’ubuzima mu kuvura Malariya nubwo batabyize mu mashuri ya kaminuza cyangwa ayisumbuye asanzwe yigisha ubuvuzi. Ati “Twarahuguwe bihagije ku kuvura Malariya. Twize ibimenyetso byayo, uko yandura, ibiyitera, n’ibindi byose byerekeranye na yo. Rero abadushidikanyaho nabamara impungenge rwose.”

Usibye kuyisuzuma no kuyivura kandi, abajyanama b’ubuzima baganiriza n’abaturage cyane cyane mu nteko z’abaturage, bakabakangurira kuyirinda, bakuraho ibihuru n’ibindi byose umubu uyitera wororokeramo nk’ibizenga by’amazi cyangwa ibindi bimene biba byaretsemo amazi aho batuye.

Umuyobozi Ushinzwe Ubukangurambaga no kurwanya Malaria mu Ishami Rishinzwe Kurwanya Malariya muri RBC, Epaphrodite Habanabakize , na we yemeza ko abajyanama b’ubuzima bafite akamaro kanini kuko bafasha umuturage kwivuza kare, bityo akirinda Malaria y’igikatu.

Ati “Uruhare rw’abajyanama b’ubuzima ni runini cyane kubera ko iyo umuturage yivuje kare kandi akivuriza hafi, bimurinda kurwara Malaria y’igikatu ndetse ishobora kumuhitana. Kwivuriza Malariya ku rwego rw’umujyanama w’ubuzima ni ubuntu. Abajyanama b’ubuzima badufasha kuvura kare, kubona ubuvuzi bwegereye umuturage kandi butamusaba ikindi kiguzi. Mu ntego y’Igihugu twifuza ko nibura hejuru ya 60% by’abaturage bose twabonye barwaye Malariya bagomba kuvurwa n’abajyanama b’ubuzima.”

Muri raporo y’umwaka ushize wa 2024/25 hafi 50% by’abarwaye Malariya (ni ukuvuga ababarirwa mu bihumbi 550) bavuwe n’abajyanama b’ubuzima.

Minisiteri y’Ubuzima irateganya gukomeza guha ubushobozi abajyanama b’ubuzima binyuze mu kubongerera amahugurwa, ibikoresho n’ubundi bufasha.

Abajyanama b’ubuzima ubu barimo guhugurwa ku buryo bushya bwo kuvura Malariya no gutanga raporo bakoresheje telefoni aho kwifashisha ibitabo gusa.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka