Biyumva bate? Babishobora bate? Gukorana umuziki nk’itsinda rigizwe n’umugabo n’umugore?
Ben Serugo na Mbanza Chance ni umugabo n’umugore bazwi mu muziki bakorana wo kuramya no guhimbaza Imana aho bakoresha izina rya ‘Ben&Chance’. Ben na Chance batangiye baririmbana mu 2011 ubwo bari bahuriye muri Alarm Ministries. Baje gutangira gukundana ndetse bakora ubukwe mu 2014.
Ku rundi ruhande, Umuhanzi Tuyizere Papi Clever na Ingabire Dorcas na bo ni umugabo n’umugore babana kuva mu 2019, na bo bakaba bakorana umuziki nk’itsinda ryitwa ‘PaPi Clever & Dorcas’
Ushobora kuba wibaza uko bahuza inshingano zo mu rugo n’umuziki, uko baba biyumva, ndetse n’uko babigenza kugira ngo babashe gukorana umuziki ari umugabo n’umugore.
Iyi ngingo basabwe kugira icyo bayivugaho ubwo bari mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu kigamije gusobanura byinshi ku gitaramo bazahuriramo kuri Pasika muri BK Arena.
Ben Serugo yahereye ku nkuru y’uwigeze kumubaza kera ati “mubishobora mute ko wicara n’umugore wawe mugakora umushinga, mukamara iminota itanu mujya inama y’uko ibyo bintu mubikora mutari mwashwana?”
Uwo muntu ngo yakomeje abwira Ben ko we nta kintu yashobora gukorana n’umugore we ngo bamarane iminota irenze icumi batarashwana. Ben ati “Ndamubwira nti ubayeho nabi uragowe.”
Ben Serugo avuga ko mu by’ukuri umugore we ari umuntu w’ingenzi mu muziki bakora, ariko nanone bombi bakaba buzuzanya.
Ati “Ni umugisha kuri jye, nanjye ndi umugisha kuri we, kandi iyo turi kumwe twembi babiri, tujya dukora ikintu nkabona kiratunganye. Bakuyemo umuntu umwe sinamenya niba undi yabikora bigakunda. Gusa nigeze kubikora na mbere y’uko tubana hari uturirimbo nigeze nsohora tukampfana umunsi ku wundi, nkazisohora ntizikundwe, ubanza hari n’izo abatunganya umuziki (producers) banyimaga kuko ubanza barabonaga ko zidashinga. Ariko aho tubaniye ibintu byarakunze, dukora indirimbo noneho nkabona aba producers barayimpaye, twayiririmba nkabona birakunze.”
Ben yakomeje ati “Ku rubyiniro (stage) iyo adahari sinshobora kujyayo, ntibikunda. Nushaka kuzantumira jyenyine, wenda azantumire nze mvuge ubutumwa, ariko kuririmba mu by’ukuri turirimbana twembi, nta cyiza nka byo. Kubera ko tumaranye n’imyaka myinshi tubikora, hari ukuntu andeba turi kuri stage nkahita menya icyo ambwiye, nanjye namureba agahita amenya icyo mubwiye kandi tutavuganye. Rero ni byiza kandi bigenda birushaho no gukuza ubuzima bwacu mu by’umwuka kuko ibintu byinshi turabiganira, tugasengera hamwe, tukaganira ku ndirimbo turi hamwe.”
Tuyizere Papi Clever na we avuga ko mbere y’uko abana na Ingabire Dorcas yari asanzwe akora umuziki ariko ko utabashaga kugera kure. Ati “Nari nsanzwe ndi umuhanzi nkora jyenyine, ariko ibikorwa byanjye byarushijeho kumenyekana maze kubana na Dorcas. Ikindi kugeza kuri uyu munsi abantu bakunda kubona dukora duhozaho, ariko biterwa na Dorcas kuko hari ibyo nkora muri studio, ariko Dorcas azi kwifata amajwi (recording). Aragenda akajya muri studio namusigiyemo ibyo aza gukora agafata amajwi, nkaruhuka nkaza kugaruka yabirangije, ngakomerezaho, uwo ni umugisha.”
“Ikindi ni uko byatwongereye igikundiro kuko uyu munsi dufite abakurikira umuyoboro wacu wa YouTube (subscribers) barenga Miliyoni imwe n’ibihumbi 200, kandi yasanze mfite ibihumbi 15. Mu mezi ane twari tumaranye twari tumaze kugira abadukurikira ibihumbi 50. Murumva akamaro ke mu buzima bwanjye, kandi byatumye nkura, ndubahwa, abantu bamenya nk’umugabo, ikindi kandi no mu buryo bw’amafaranga twaragutse.”
Ingabire Dorcas na we ntajya kure y’ibyavuzwe n’umugabo we, akavuga ko ibyo bagezeho ari umugisha w’Imana. Yagize ati “Ubundi urugo ni umugisha uva ku Mana, ni yo mpamvu n’Imana irushyigikira iyo utabifashe nk’ibintu biri aho ngaho ngo ubiteshe agaciro, ukiga kurwubaha ukamenya ko ari umushinga w’Imana. Imana irabashyigikira muri babiri kurusha uko yagushyigikira uri umwe.”
“Nshima Imana kubera uko dukorana twembi. Ni umugisha, ntabwo mfite ukuntu nabisobanura ariko umugisha tugira uwo ari wo wose ukomoka ku kuba dukorana twembi nk’abashakanye. Bituma twaguka mu buryo bw’umwuka, urukundo rugakura, kandi no mu buryo bw’umubiri (financially) biraguka kurusha uko umwe yaba ahiga ukwe undi ahiga ukwe. Iyo mufatanya ibintu bigenda neza kandi Imana irahaba cyane kurusha uko umwe yaca ukwe undi agaca ukwe.”
Papi Clever na Dorcas ni bamwe mu bahanzi bazasusurutsa abazitabira igitaramo cyiswe ‘Easter Jubilee Music Gathering’ cya Ben na Chance kizabera muri BK Arena tariki 05 Mata 2026 kuri Pasika. Iki gitaramo kizaba kirimo abandi bahanzi ba Gospel b’abavandimwe bazwi nka Alicia na Germaine.
Ni ubwa mbere Ben na Chance bagiye gukora igitaramo kuri Pasika, ndetse ni n’ubwa mbere bagiye gutaramira muri BK Arena mu gitaramo cyabo bwite.
Reba indirimbo nshya ‘Kare mu museke’ Ben na Chance basohoye mbere yo gutaramira muri BK Arena kuri Pasika
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|