Nk’uko worora inka, ihene n’inkoko---ushobora kurya ifi wirobeye

Amafi ni kimwe mu biribwa bifitiye akamaro kanini umubiri. Nyamara hari beshi usanga bayafata nk’ikiribwa kitari icyabo, gihenze cyangwa cy’abasirimu. Uko u Rwanda rutera imbere cyane cyane mu bijyanye n’ubworozi, ntibikiri inzozi kuba umuntu yabona ifi ku isahane ye mu buryo bworoshye. Biranashoboka kandi kuyiyororera kugira ngo urusheho kuyabona mu buryo bworoshye.

Albert Nkundabagenzi ni umuhinzi mworozi wabigize umwuga. Ni imirimo akorera mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Rurenge mu Kagari ka Rugese. Mu bworozi akora harimo n’ubw’amafi. Yaganiriye na Kigali Today, asobanura muri rusange uko ubu bworozi bukorwa.

Bisaba kuba ufite amazi meza kuko amafi akenera amazi atembera. Hagomba kuba ari ahantu amazi mashya yinjiramo, amazi ashaje agasohoka, kuko amafi akenera amazi arimo umwuka mwiza (Oxygène).

Ati “Iyo ushyizemo amazi ntuyahindure, iyo Oxygène iri mu mazi ishizemo amafi ahita apfa. Ni yo mpamvu bisaba ko hajyamo andi mazi cyangwa se ugashyiramo uburyo bwo kongeramo umwuka. Hari ababikora bagashyiramo udukoresho twohereza umwuka mu mazi.

Amazi yinjirira hejuru, ashaje agasohokera munsi. Kugira ngo ayo mazi ashaje adasohokana n’amafi, aho amazi asohokera bisaba kuhafungisha ikintu kimeze nk’akayunguruzo gitangira amafi ariko kitabuza amazi gusohoka.

Amafi akenera kugaburirwa. Arya ibisigazwa by’imboga, ibyatsi, ariko akenera n’ibiryo byo mu nganda kugira ngo akure neza kandi vuba.

Ahororerwa amafi haba hagomba kurangwa n’isuku, kandi umworozi wayo akagenzura uko ubuzima bw’amafi bumeze neza.

Umworozi ashyiramo ingano cyangwa se umubare w’amafi bitewe n’ubunini bw’icyuzi yororerwamo.

Akenshi amafi usanga yororerwa mu mibande no mu kibaya, ariko no mu ngo cyangwa hejuru ku musozi ngo yahororerwa, hapfa kuba hari ibyangombwa bikenerwa.

Hari uburyo bwinshi bunyuranye bwo kubaka icyuzi. Hari abacyubaka imbere bagashyiramo sima, cyangwa bagakoresha ibimeze nka pulasitike cyangwa shitingi.

Mu gufukura icyuzi mu bujyakuzimu, Nkundabagenzi avuga ko ushobora gucukura nk’ahareshya na metero imwe n’igice z’ubujyakuzimu. Meterokare imwe ngo wayibarira amafi makuru ari hagati y’ane n’umunani, ariko iyo ari utwana two dushobora kujyamo ari twinshi.

Ku bijyanye n’umutekano wayo, bisaba kuyororera ahantu wizeye umutekano, ndetse ushobora no kubaka akantu hejuru gatangira inyoni n’ibindi bisiga bishobora gushaka kuyaroba.

Ni byiza kutavanga ubwoko bunyuranye bw’amafi kuko amwe arya andi bidahuje ubwoko cyangwa ubunini. Nk’izitwa Catfish (ndende zifite ubwanwa) usanga zirya izitwa tilapia.

Ifi iba ikuze mu gihe kiri hagati y’amezi icumi na cumi n’abiri. Icyo gihe iba ishobora gupima hagati y’amagarama 900 n’ikilo kimwe.

Ibindi umuntu ushaka korora amafi yitaho ngo ni ukumenya icyororo cyiza kuko hari amafi akura vuba akaba manini, hakaba n’andi aba ari makuru ariko ingano yayo ntibe nini. Ngo ni byiza gushaka icyorororo cyiza ku bantu babizi akamenya n’ubwoko agiye korora.

Hejuru y’icyuzi usanga hakunze kuba hubatse utuzu twororerwamo inkwavu, ukaba wakwibaza aho inkwavu zihurira n’amafi. Albert Nkundabagenzi asobanura ko amaganga n’amahurunguru y’inkwavu ndetse n’ibisigazwa by’ibyatsi inkwavu zirya iyo bigiye mu mazi hazamo ibindi binyabuzima byitwa plankton cyangwa algae bimeze nk’urubobi, bikaba ibiryo bitunga amafi. Hari n’aho usanga ku mpande bashyiraho ifumbire cyangwa indi myanda na yo ivamo ibitunga amafi. Gusa umworozi w’amafi yirinda ko ibyo binyabuzima bindi biba byinshi mu mazi kugira ngo bidacura umwuka mwiza amafi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka