Dore ibiciro bishya by’ingendo

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwashyize ahagaragara ibiciro bishya by’ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange mu Ntara, bikazatangira gukurikizwa ku wa Mbere tariki 06 Mata 2026.

Mu Mujyi wa Kigali igiciro cyabaye 59.28 FRW ku mugenzi ku kilometero, naho mu Ntara: igiciro kiba 41.58 FRW ku mugenzi ku kilometero.

Ibi biciro bishya byashyizweho hashingiwe ku izamuka ry’ibikomoka kuri peteroli. Guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Mata 2026, saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (6:00), Lisansi iragura Amafaranga y’u Rwanda 2,303 kuri Litiro, naho Mazutu iragura Amafaranga y’u Rwanda 2,205 kuri Litiro.

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byaherukaga kuvugururwa ku itariki 4 Werurwe 2026, aho Lisansi yaguraga 1,989Frw kuri litiro, bivuze ko yiyongereyeho amafaranga y’u Rwanda 314 kuri litiro, mu gihe Mazutu yaguraga 1,948Frw kuri litiro, yiyongereyeho amafaranga y’u Rwanda 257 kuri litiro.

Uko ibyo biciro biteye:

Ibitekerezo   ( 32 )

Muraho ni daniel Inyamata kuri ttc nagirango mumbwire kuva inyamata muri gari ujya huye rugarama(Rusatira)ni angahe?

IYAMUREMYE DANIEL yanditse ku itariki ya: 27-06-2026  →  Musubize

Muraho neza mutubarize ibiciro by’ingendo kuva mu mujyi wa kigali ugera mu majyepfo mu karere ka rubavu nanone mutubarize kuva mu mujyi wa kigali ujya mu ntara nyagatare murakoze

Bizimana yanditse ku itariki ya: 28-05-2026  →  Musubize

Ndabona abanyeshuri tuharenganiye

Fidele NKURUNZIZA Castro yanditse ku itariki ya: 20-05-2026  →  Musubize

mutubire ibiciro byinge mumajyenfo murakoze

Vesa yanditse ku itariki ya: 20-04-2026  →  Musubize

Mudufashe ku kibazo cy’amatike kiraremereye cyane pee.murakoz

BIGIRIMANA jean d’amour yanditse ku itariki ya: 18-04-2026  →  Musubize

Ndabona abantu tugiye babene wacu mu zindi ntara tutazongera kubonana

Mugisha daniel yanditse ku itariki ya: 26-04-2026  →  Musubize

Nuku nibarebe kohari cyacyemuk biragoye kbis turashize

nsengimana canisius yanditse ku itariki ya: 17-04-2026  →  Musubize

Turabinginze mutugabanyirize amatike

Hakizimana varens yanditse ku itariki ya: 16-04-2026  →  Musubize

Nitwa Benjamin,abanyeshurini mutuvuganire ababyeyi bacu bari kurushywa na minirivare kimwe ni ingendo zabo yebabawee turapfuye pe

Mutabazi Benjamin yanditse ku itariki ya: 16-04-2026  →  Musubize

Nitwa Benjamin,abanyeshurini mutuvuganire ababyeyi bacu bari kurushywa na minirivare kimwe ni ingendo zabo yebabawee turapfuye pe

Mutabazi Benjamin yanditse ku itariki ya: 16-04-2026  →  Musubize

nukuturenganura p

theoneste yanditse ku itariki ya: 14-04-2026  →  Musubize

Dufite icyibazo cyabacuruzi bazamuye ibiciro naho bitaringobwa Aho umufuka wamakara wavuye kumagaranga(14000frw) ukaba ujyeze kuri(20000frw) uramubaza Impamvu akakubwirako Ari Intambara yomuri IRAN yego Intambara Irahari arikonamakara aturuka muri IRAN mutuvuganirepe murakoze

Nitwa TUYISHIMIRE Justin yanditse ku itariki ya: 9-04-2026  →  Musubize

Mutubwire ibiciro by’ingendo zo mu mujyi wa Kigali tumenye uko bihagaze bareke kutwiba.

Jackson yanditse ku itariki ya: 7-04-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka