Icyamamare muri muzika, Britney Spears, yongeye guhabwa uburenganzira bwo gucunga imitungo ye nyuma yuko urukiko rwa Los Angeles rwambuye inshingano se umubyara wari usanzwe ayicunga, gusa ruvuga ko hazashakwa umuhanga mu icungamutungo uzajya amufasha.
Itsinda ry’abasore baririmba indirimbo zo kuranya no guhimbaza Imana, Messengers Singers, rikorera ivugabutumwa ry’indirimbo muri Eglise Adventiste Francophone de Kigali, nyuma y’uko basohoye indirimbo ryise ‘Urahambaye’ igakundwa na benshi, bagiye gutaramira abakunzi babo kuri YouTube.
Sentore Athanase, umwe mu bahanzi b’abahanga basize umurage ukomeye mu buhanzi gakondo nyarwanda, ni se wa Massamba Intore, akaba sekuru wa Jules Sentore, na bo bakaba abahanzi mu njyana ikomatanyiriza hamwe gakondo, nyafurika n’iya kizungu.
Higiro Adolphe uzwi nka Shema mu ikinamico yitwa Musekeweya asanga abakinnyi b’ikinamico afataho urugero ari nka Sebanani na Baganizi Eliphaz bamamaye kuri Radiyo Rwanda kubera ubuhanga bwabo mu gusetsa no gukina.
Umuhanzi w’icyamamare, Robert Sylvester Kelly uzwi nka R. Kelly ukomoka muri Amerika, icyamamare muri muzika ku isi mu njyana ya R&B, yahamijwe ibyaha byo gusambanya abagore ku ngufu yitwaje ubwamamare bwe, ku wa mbere tariki ya 27 Nzeri 2021 mu rukiko rwo muri New York. Igihano yakatiwe kizamenyekana umwaka utaha mu (…)
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje amabwiriza agenga ibirori bibera mu ngo. Ni nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 21 Nzeri 2021 yakomoreye ibirori bibera mu ngo, ariko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu igasabwa gushyiraho amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo.
Bwanakweri Nathan wabayeho kuva mu 1922 kugeza muri 2003, yari umuhanzi, umuririmbyi, umubyinnyi n’umutoza wo mu rwego rwo hejuru, akaba yaramamaye cyane mu Itorero Gakondo ry’Igihugu ry’Urukerereza ryakomotse ku matorero atandukanye arimo iry’Urukatsa ryari irya Bwanakweri ryagiye bwa mbere muri Canada mu 1967.
Kirusu Thomas ni umwe mu bahanzi gakondo u Rwanda rukesha ibihangano byinshi birimo inyigisho zitandukanye, cyane cyane izirebana n’ubuzima bwa buri munsi n’izikangurira abantu kwitabira umurimo by’umwihariko ubuhinzi.
Karasira Jean Jacques ni umwe mu bari bagize Orchestre Pakita yamamaye cyane ahagana muri za 80, mu ndirimbo nka Kanyota, Kariya gacaca, Leoncia, Icyampa umuranga, Mutima ukeye n’izindi.
Intore Masamba, wamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo izijyanye n’umuco, yavuze ko “hari abantu benshi babonye za miliyoni z’amafaranga bazikuye mu ndirimbo ze kuri ‘YouTube’ atabibahereye uburenganzira”, ariko ngo nta kibazo abibonamo kuko atari abizi.
Umuhanzi Ngabo Medard uzwi nka Meddy yashyize hanze indirimbo ‘Queen of Sheba’ nyuma yo gusohora indi yakunzwe cyane ‘My Vow’.
Nyuma yo gusohora indirimbo “I miss you”, ubwo umuhanzi MPC Padiri yari agowe no kumenya amakuru y’umuhungu wagiye mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi akayoberwa irengero, yashyize hanze indi ndirimbo amaze kumubona.
Nyakabwa Lucien waririmbye Rubunda ku mazi, Nyiragitariro, Dina, Ihogoza, Mwana wa mama, Ikica amahirwe gitera uburwayi n’izindi, yatabarutse mu 1995 afite imyaka 41 gusa asiga ibihangano bitari byinshi kuri Radio Rwanda ariko yigeze no kuririmbana na Nkurunziza François mu ndirimbo Uko nagiye i Buganda.
Kagambage Alexandre wamenyekanye cyane mu ndirimbo z’ibirori by’ubukwe, ni umwe mu bahanzi bafite ibigwi byihagazeho muri muzika nyarwanda, akaba yaracuranze mu matsinda atandukanye yo hambere arimo Les Unis, Super Alouette na Uruyanjye ariko nyuma yaje kwicurangira wenyine (solo).
Nyuma y’icyumweru Jay Polly ashyinguwe, umuryango we, inshuti n’abavandimwe bamukuriye ikiriyo mu muhango wabereye aho yari atuye i Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali. Ni umuhango wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 11 Nzeri 2021, aho habanje kujya gushyira indabo ku mva ye i Rusororo.
Umuhanzi utarabigize umwuga Shyaka Gérard wamenyekanye cyane mu ndirimbo Délira, avuga ko ubuzima bwe ari urugendo rurerure cyane ariko akaba anyuzwe n’uko abayeho ubu.
Umuhanzi Christopher Muneza ni umwe mu bakunzwe mu Rwanda. Yongeye kumvikana mu itangazamakuru cyane nyuma y’aho ashyiriye indirimbo ye nshya ‘Mi casa’ hanze, akaba yari amaze igihe kinini adasohora indirimbo.
Umuhanzi Muyombo Thomas, uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka Tom Close, yatashye inzu ya ‘villa’ ifite agaciro kabarirwa muri za Miliyoni, yujuje ahitwa mu Karumuna mu Karere ka Bugesera.
Nyuma yo gushyira hanze indirimbo yakoranye na nyakwigendera Jay Polly yitwa ‘Somaho’ igasohoka Jay Polly akimara kwitaba Imana, abantu batandukanye banenze bikomeye umuhanzi Platini bamushinja gushinyagura no gushaka gukoresha urupfu rwa Jay Polly mu kuzamura izina.
Umuhanzi Semu Jean Berchimas bakundaga kwita Semu wa Semu, ni umwe mu bari bagize itsinda (orchestre) Impala, witabye Imana ahagana mu 1983 Impala zimaze kwigarurira imitima y’Abanyarwanda benshi kubera kumenya guhuriza hamwe ubuhanga bwa buri wese mu buryo bwe.
Umuhanzi Bizimana Loti wamenyekanye cyane mu ndirimbo “Nitwa Patoro”, ni umwe mu Banyarwanda bake babonye impamyabumenyi ya kaminuza mbere ya za 80 ariko hanze y’u Rwanda kuko yayiboneye i Burundi mu 1976.
Indirimbo ‘Naanzaje’ ya Diamond Platnumz imaze iminsi ibiri isohotse ikaba imaze kurebwa n’abantu basaga miliyoni ebyiri kuri YouTube, na yo ishobora kuza mu ndirimbo zakoze agashya ko kurebwa n’abantu benshi mu gihe gito.
Umuhanzi Tuyishime Joshua wari uzwi cyane nka Jay Polly uherutse kwitaba Imana, kuri iki Cyumweru tariki 5 Nzeri 2021, yasezeweho bwa nyuma akaba yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo mu Karere ka Gasabo.
Nk’uko byari byitezwe na benshi, Miss Rwanda 2009, Bahati Grace, yakoze ubukwe bw’agatangaza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’uwo yihebeye, Murekezi Pacifique umuhungu wa Fatikaramu wakinnye mu ikipe ya Rayon Sports.
Umuvandimwe wa Jay Polly witwa Uwera Jean Maurice ni mukuru we bakurikirana ariko akaba arusha Jay Polly imyaka irindwi. Mu kiganiro yagiranye na RBA, Uwera yagarutse mu mateka ya Jay Polly kuva akivuka, uko Jay Polly yakunze injyana ya Hip Hop mukuru we atabishaka, asobanura n’uburyo yagize inshingano zo kumwitaho kuva (…)
Abahanzi batandukanye basanzwe bategura ibitaramo bakanitabira ibirori basusurutsa abantu mu bukwe cyangwa mu mahoteri n’utubari, baratangaza ko biteguye neza kongera gusubukura ibitaramo nyuma y’igihe ntawe ukora ku ifaranga kubera ingaruka za Covid-19, icyakora bavuga ko kuba ibitaramo bifunguwe ariko utubari dufunze nta (…)
Umuhanzi Theogene bakunze kwita Theo Bosebabireba, arasaba imbabazi abo bakobwa yateye inda n’imiryango yabo, abakunzi be n’Imana ku byaha byo gutera inda no gusinda byamuvuzweho mu myaka itatu ishize.
Umuhanzi Kagambage Alexandre wavukiye mu yahoze ari Komine Runda, ubu akaba ari mu Kagari ka Gihara, Umurenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, yamenyekanye cyane mu ndirimbo nyinshi z’ubukwe, aho yakunze no guhanga zimwe mu ndirimbo zivuga ku buzima busanzwe, cyane cyane iz’abo mu muryango we.
Miss Mutesi Jolly abinyujije kuri Twitter yagaragaje ibihembo bizahabwa umukobwa uzagira amahirwe yo kwegukana ikamba rya Miss East Africa muri uyu mwaka wa 2021.
Tuyishime Joshua wamamaye ku izina ry’ubuhanzi rya Jay Polly ni umwe mu batangije itsinda rya Tuff Gang aho ryazanye impinduka muri muzika nyarwanda mu njyana ya Hip Hop.