Jenoside ntabwo ari ikiza cyangwa indwara itungurana - Madamu Jeannette Kagame

Madamu Jeannette Kagame yabwiye urubyiruko ko Jenoside yakorewe Abatutsi atari ikiza cyangwa indwara itungurana, asaba urubyiruko guhagarara ku kuri kw’amateka yabo no gukomeza kwibuka biyubaka.

Madamu Jeannette Kagame avuga ko Jenoside atari ikiza cyangwa indwara itungurana
Madamu Jeannette Kagame avuga ko Jenoside atari ikiza cyangwa indwara itungurana

Ibi ni bimwe mu bikubiye mu butumwa yagejeje ku rubyiruko rwaturutse mu turere twose tw’Igihugu, rwitabiriye igikorwa cy’Igihango cy’Urungano kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Mata 2025, ubwo bifatanyaga mu kwibuka ku nshuro ya 12 urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Madamu Jeannette Kagame yabwiye urubyiruko ko mu kurinda amateka yabo hari ibidakwiriye kugibwaho impaka cyangwa ngo bishidikanyweho.

Yagize ati “Jenoside ntabwo ari ikiza cyangwa indwara itungurana, ni umugambi wo kurimbura igice cy’abantu kandi utegurwa ugashyirwa mu bikorwa n’ubutegetsi mu buryo burambuye, kugera n’aho abantu bategura n’uko bazayihakana. Ibyo murabizi ko guhakana Jenoside ari cyo cyiciro cya nyuma.”

Arongera ati “Ntabwo Jenoside itegurwa n’intwaro no kwica, itangizwa n’ijambo ryambura undi muntu, rikagoreka ukuri buhoro buhoro, rikagira urwango kugeza n’ubwo umuturanyi akubonamo ikintu kibi, akwiriye kwikiza. Mbere y’uko amaraso ameneka, ubwonko bw’abantu n’imitekerereze yabo bibanza gutokozwa n’ikibi, ndetse abantu bakumvishwa ko kwica ari inshingano mboneragihugu.”

Bafashe umunota wo kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside
Bafashe umunota wo kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside

Madamu Jeannette Kagame yibukije urubyiruko ko nk’ababyeyi bizeye ubushishozi bwabo, kandi ko bababona iyo bahagurutse mu bikorwa bitandukanye byo kwimana u Rwanda.

Ati “Mukomereze aho ndetse munarusheho kuko ingengabitekerezo ya Jenoside ni virusi mbi mukwiriye kujya mubona hakiri kare, maze mukayirinda, mukayikumira, mukayanga, mukanayirwanya.”

Yunzemo ati “Muri iyi minsi imbuga nkoranyambaga ntizikiri gusa urubuga rwo gusangira ubumenyi ndetse n’imyidagaduro, ahubwo zabaye ikibuga cy’intambara, aho ukuri kugorekwa kandi bigakorwa nkana. Uko bukeye inkuru zitari ukuri zivuguruzanya kandi zigamije kutuyobya no gutera urujijo, zikwirakwizwa mu buryo bwose kandi bworoshe.”

Yababwiye ko zimwe muri izo nkuru ari izibashishikariza gukemanga impinduka nziza z’Igihugu cyabo bakuze birebera, bagacengezwa ko amateka yabo arimo urujijo kugira ngo nabo batangire kwibaza niba koko ibyabaye, byarabaye cyangwa ko ibyiza bafite ubu batabikwiriye koko.

Yagize ati “Ubu Guhakana Jenoside no gupfobya amateka ntibigikorwa hakoreshwa amagambo akakaye gusa, ahubwo byihishe mu mvugo yoroshye, mu mashusho yoroheje, kandi mu buryo umuntu ashobora gutwarwa.”

Arongera ati “Hari ababihinduramo inkuru zisekeje cyangwa bakabyita nkana uburenganzira bwo kuvuga icyo umuntu atekereza, ariko abo bose bazana imitekerereze n’imigirire nta n’umwe muri bo utwifuriza ineza. Bana bacu nimuhumure turabumva kandi turahari ngo tugendane muri uru rugendo, mwe kwemera guheranwa n’ibikomere, mwange ko hari uwakongera kuducamo ibice, ahubwo mukomeze kuba abanyamurava barinda ibyo amateka yatwigishije.”

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Jean Damascène Bizimana, yasangije urubyiruko amateka y’u Rwanda guhera mu myaka ya 1970, abasobanurira uko Leta ya Kayibanda yashoye urubyiruko rwigaga mu mashuri yisumbuye na Kaminuza y’u Rwanda, mu kwica no gutoteza bagenzi babo b’Abatutsi.

Yagize ati “Mu mwaka wa 1973, Leta ya Kayibanda yashoye urubyiruko rwigaga mu mashuri yisumbuye na Kaminuza mu kwica no gutoteza bagenzi babo b’Abatutsi, ndetse politiki yo gukoresha uburezi mu irondabwoko igashyirwa muri gahunda ihoraho ya Leta guhera muri Gashyantare 1973. Habyarimana wari Minisitiri w’Ingabo na Perezida Kayibanda bagafatanya kuyishyira mu bikorwa.”

Guhera mu mwaka wa 2013 ku bufatanye n’Umuryango Imbuto Foundation, hatangijwe amahuriro y’urubyiruko atandukanye yahawe izina ‘Umuseke Mushya’, akaba yari agamije guha urubyiruko umwanya wihariye wo kuganira bisanzuye ku mateka y’Igihugu asharira.

Minisitiri Dr. Jean Damascène Bizimana
Minisitiri Dr. Jean Damascène Bizimana

Ni amahuriro yahuriyemo urubyiruko, rwiyemeza biyemeza ibintu bikomeye bibiri, byavuyemo gahunda zikorwa kandi zigirira urubyiruko akamaro uyu munsi, birimo ‘Urunana rw’Urungano’ rukorwa n’Itorero ry’Igihugu mu gufatanya nk’urubyiruko kumorana ibikomere, no gutwazanya umutwaro ukomeye w’ayo mateka barazwe.

Hanavuyemo kandi Igihango cy’Urungano, ryabaye Ihuriro aho urubyiruko ruhura rwiyemeje kwibuka, kurwanira ukuri kwabo, kubana neza n’ibikomere rufite kandi rugafatanya kubaka u Rwanda. Ni umwanya urubyiruko rugirana igihango mu gukomeza ubumwe n’ubudaheranwa bwabo.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka