Umuhanzi Semu yatabarutse kera asiga icyuho kinini mu itsinda Impala
Umuhanzi Semu Jean Berchimas bakundaga kwita Semu wa Semu, ni umwe mu bari bagize itsinda (orchestre) Impala, witabye Imana ahagana mu 1983 Impala zimaze kwigarurira imitima y’Abanyarwanda benshi kubera kumenya guhuriza hamwe ubuhanga bwa buri wese mu buryo bwe.

Impala ni itsinda ry’abahanzi n’abacuranzi ryamamaye cyane mu gihe cyabo (1978-1993), ndetse na nyuma y’uko hafi ya bose batakiriho, ibihangano byabo biracyakundwa uko ibihe bigenda bisimburana.
Semu wa Semu yamamaye cyane muri Orchestre Impala kubera ubuhanga ntagereranywa mu gucuranga igikoresho cya muzika cyitwa orgue umuntu yagereranya na piano n’ubwo bitandukanye mu majwi.
Indirimbo y’Impala yumvikanamo orgue cyane ni iyitwa ‘Kaberuka’.
Mbere yo kwifatanya n’Impala, Semu yabanje gucuranga muri Melodica Band hashize igihe gito arangije amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda. Gucuranga no kuririmba yabifatanyaga n’akazi ka Leta kuko yakoraga muri Minisiteri yitwaga iy’Ubukungu n’Ubucuruzi nk’uko byemezwa na murumuna we wo kwa se wabo Tumushime Alexis.
Tumushime avuga ko Semu yitabye Imana ahagana mu 1983 azize indwara y’impyiko, agasiga bagenzi be n’Abanyarwanda muri rusange mu gahinda kenshi. Indirimbo ‘Intwari yaratabaye’, ni yo bahimbiye Semu bamusezeraho.
Byinshi ku buzima bwa Semu Jean Berchimas, wabikurikira muri iki kiganiro Nyiringanzo kuri YouTube ya KT Radio:
Ohereza igitekerezo
|
Karatunyuze kera hariho abahanzi naho abubu bashaka cash gusa.