Reba inzu nziza Tom Close yimukiyemo

Umuhanzi Muyombo Thomas, uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka Tom Close, yatashye inzu ya ‘villa’ ifite agaciro kabarirwa muri za Miliyoni, yujuje ahitwa mu Karumuna mu Karere ka Bugesera.

Uburyo iyo nzu yubatswemo ‘design’ byakozwe n’umuhanga mu bijyanye no gutegura uko inzu zubakwa witwa Rwabigwi Johnson, ikaba ari inzu ireba ku mazi (piscine), ubona ko ari inzu ibereye umuhanzi w’umunyabigwi nka Tom Close.

Ni inzu ifite Piscine imbere yayo, ikagira za ‘camera’ zicunga umutekano, ibikoni bigezweho, ibyumba byinshi birimo ibyumba bibiri by’uruganiriro, ibyumba bitanu byo kuryamamo, ibiro n’ibindi, kandi uri iwe aba areba neza ikibaya cya Nyabarongo kigabanya Akarere ka Kicukiro n’aka Bugesera.

Aganira na KTPRESS kuri iyo nzu nshya yujuje, Tom Close ntiyahise agaragaza umubare nyawo w’amafaranga yakoresheje muri uwo mushinga we wo kubaka, ariko yavuze icyo bisaba kugira ngo umuntu yubake inzu.

Yagize ati “Akenshi usanga buri muntu agira igihe cyo gutagaguza amafaranga, ariko iyo wihaye intego runaka kandi ukiyemeza kuzayigeraho, utangira kugera ku bintu”.

Ubu Tom Close yamaze kwimukira muri iyo nzu ye, akaba aturanye na bagenzi be bo muri ‘Kina music’ nka Butera Knowless n’Umugabo we Ishimwe Clement ndetse n’abakinnyi b’umupira w’amaguru bazwi batuye muri ako gace.

Tom Close yiyongereye mu bandi bahanzi bafite inzu nziza kandi zihenze nka King James, Platini P n’abandi benshi.

Ibikorwa byo kubaka iyo nzu ye ngo byatangiye mu 2018, kandi nk’uko Tom Close yabivuze uwo mushinga wamutwaye amafaranga menshi, yaba ayo akorera ubu n’ayo yari yarizigamiye muri iyo myaka ine imaze yubakwa, ariko ngo byari bikwiye.

Uko Tom Close yinjiye mu muziki

Tom Close yatangiye kuririmba mu rusengero mu 2005 ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye muri Lycée de Kigali, icyo gihe ashinga itsinda rye n’inshuti ze baririmbanaga baryita ‘Afro-Saints’.

Tom Close yasohoye ‘album’ ya mbere yise ‘Kuki’ muri Gicurasi 2008. Nyuma yasohoye izindi enye hagati ya 2008-2013, imwe ayita ‘Si beza’, ‘Ntibanyurwa’, ‘Komeza Utsinde’ na ‘Mbabarira Ugaruke’.

Tom Close avuga ko aririmba injyana ya ‘Afrobeat’, ‘Dancehall’, ‘Pop’ na ‘R&B’ hamwe na ‘African style’. Yakoranye indirimbo n’abahanzi batandukanye mu Rwanda, mu Karere ndetse n’abo mu mahanga ya kure nka Sean Kingston (Amerika), Radio na Weasel (Uganda).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

nibyiza TOM Closs nakomerezaho kuko ntakidashoboka mbakurikiye nibereye kirehe munsuhurize KING james

JAMES yanditse ku itariki ya: 16-10-2022  →  Musubize

NAJYIMERE TUMURI INYUMA

Martin Mambo yanditse ku itariki ya: 15-09-2021  →  Musubize

Gusatom penumukire riko andemeye nange nkazu tugaturana koko umukire nukizanundi arikotom uwamuzanawe basinkisaha1tukaganira

Makiriro alphonce yanditse ku itariki ya: 12-09-2021  →  Musubize

Ubu mwambwiriye Tom close akandemera ahokuba ko imana yamuhaye umugisha nanjye nkajya musabira umugisha kukonzaba mbonye aho ntuza abana

[email protected] yanditse ku itariki ya: 11-09-2021  →  Musubize

Niba atari ibanga, TC yabishyuye angahe ngo mumukorere publicite?
Ubutaha nagira n’umukene yakuye ku cyavu muzatugezeho iyo nkuru.

fernandel yanditse ku itariki ya: 11-09-2021  →  Musubize

GUKIRA ni byiza rwose.Nta muntu numwe utifuza gukira.Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana",ntitwibere gusa mu gushaka ibyisi.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko bible ivuga. Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Iyo upfuye utarashatse Imana ukiriho,waribereye gusa mu gushaka ibyisi,uba ugiye burundu utazongera kubaho.Niko ijambo ryayo rivuga.

rutonesha yanditse ku itariki ya: 11-09-2021  →  Musubize

Kubaka birahenda aba bantu barahembwa wangu ntabwo ari biri wese rero nimubakorere publicite kuko ni aba star. Rero nta gitangaza kirimo ahubwo muge munareba n’abibera muri za nyakatsi mube ari bo mwibandaho naho abo bagezeyo. Kubavuga cyane se bitumariye iki? Wumva nibura ibyo byumba byose mwavuze iyo haha hari umukene yagabanyirijeho kimwe akamutuza muri ka chambrette. Abakire nkabo batagira icyo bafasha Leta mu kuzamura bagenzi nabo ahubwo bakirirwa birata imitongo muge mubihorera.Harakabaho Leta yacu ikora uko ishoboye kugira ngo n’abakene babeho Kandi neza.

KALISA CL yanditse ku itariki ya: 11-09-2021  →  Musubize

Izi ni imbaraga z’amafaranga ntawanga aheza ahubwo arahabura,gusa nakomeze atsinde kuko benshi bigira abastar ba ntakigenda ngo ntibazubaka nta cyiza nko kugira aho utaha.

NTAGANZWA JOSEPH yanditse ku itariki ya: 10-09-2021  →  Musubize

amahoro

nigute twabona numero ya telephone ya rwabigwi johnson

murakoze

salim kamali yanditse ku itariki ya: 10-09-2021  →  Musubize

Bagufashe, aba banditse iyo nkuru cg baguhuze na tom close bro. Ndumva aribwo byakorohera. Thx

KALISA CL yanditse ku itariki ya: 11-09-2021  →  Musubize

Hhhha Tom numusirimu kabisa gusa nibyizacyane ariko andemeye yaba agizeneza namusabira imigisha

Makiriro alphonce yanditse ku itariki ya: 12-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka