Tanzania yakumiriye ibikomoka ku buhinzi bituruka muri Afurika y’Epfo na Malawi
Tanzanira yahagaritse ubucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi byose byatumizwaga muri Afurika y’Epfo na Malawi, kubera ibibazo bijyanye n’ubucuruzi biri hagati y’ibyo bihugu.

Minisitiri wa Tanzania ushinzwe ubuhinzi, Hussein Bashe yabyemeje agira ati “Twafashe icyo cyemezo nk’intambwe duteye mu rwego rwo kurinda inyungu zacu mu bijyanye n’ubucuruzi. Mu bucuruzi tuba tugomba kubahana twese, buri wese akubaha mugenzi we”.
Igihugu cya Afurika y’Epfo kimaze imyaka cyaranze kwemera ubucuruzi bw’ibitoki bituruka muri Tanzania. Malawi na yo nk’igihugu gihana imbibe na Tanzania, yahagaritse ubucuruzi butumiza ifarini, umuceri, tangawizi, ibitoki, ndetse n’ibigori bituruka muri Tanzania.
Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko hashize igihe ibiganiro byo mu rwego rwa dipolomasi, bigamije gukemura ibyo bibazo bijyanye n’ubucuruzi byarananiwe kugira icyo bigeraho, ariko Minisitiri Bashe akaba yatangaje ko hari ibiganiro bishya birimo kuba no muri iki gihe.
Afurika y’Epfo yari isanzwe yohereza muri Tanzania, ibicuruzwa bitandukanye bikomoka ku buhinzi, harimo imbuto nka ‘pommes’, imizabibun’ibindi.
Malawi yo nk’igihugu kidakora ku Nyanja, yisunga ibyambu bya Tanzania, kugira ngo ishobore kohereza ibicuruzwa mu mahanga ya kure birimo, itabi, isukari, soya, ubwo rero nyuma y’uko Tanzania ifashe icyo cyemezo, Malawi irasabwa gushaka indi nzira yo kunyuzamo ibyo yohoreza ku masoko mpuzamahanga, mu gihe cyose ikibazo kitarakemuka.
Malawi yo yatangaje ko icyemezo cyo gukumira bimwe mu bicuruzwa bikomoka ku buhinzi bituruka mu bihugu bituranye na yo na Tanzania irimo, cyafashwe muri Werurwe 2025, icyo gihe bikorwa mu rwego rw’ingamba zigamije kurengera abahinzi ba Malawi, kugira ngo bashobore kugurisha umusaruro wabo ku bicirio byiza.
Minisitiri w’ubucuruzi wa Malawi, Vitumbiko Mumba, icyo gihe yavuze ko “ni ingamba zafashwe mu rwego rwo gufasha buzinesi z’imbere mu gihugu gukora neza, zidahuye n’igitutu cyo guhangana na bizinesi zituruka mu mahanga”.
Minisitiri w’ubuhinzi wa Tanzania, we avuga ko icyo cyemezo Malawi yafashwe "cyahise kigira ingaruka ku bacuruzi ba Tanzania, kuko ntigikwiye kandi kibangamiye cyane ubucuruzi".
Minisitiri Bashe kandi yijeje ko nta kibazo cy’ibiribwa Tanzania izahura nacyo, biturutse kuri icyo cyemezo yafashe.
Minisitiri Bashe yagize ati "Nta Mutanzania uzapfa kuko yabuze imizabibu yaturukaga muri Afurika y’Epfo, twafashe izi ngamba mu rwego rwo kurinda inyungu z’Abatanzania”.
Ohereza igitekerezo
|