Gisagara: Barasaba ko ingoboka ihabwa abarokotse Jenoside yakongerwa

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gisagara, Jérôme Mbonirema, avuga ko ingoboka ihabwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, isigaye ibabana nkeya cyane kubera uko ibiciro bisigaye bimeze ku isoko, bagasaba ko yakongerwa.

Jérôme Mbonirema, Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gisagara
Jérôme Mbonirema, Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gisagara

Yanabibwiye abayobozi bitabiriye kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igikorwa cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kabuye mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara, tariki 23 Mata 2025.

Mu ijambo rye, hari aho yagize ati “Ibiciro ku isoko byarazamutse, ariko inkunga yo ntizamuka kandi n’ubusanzwe ari ntoya.”

Yunzemo ati “Uburyo itangwamo nab wo ntibunoze. Ihabwa umuntu ku giti cye nyamara hari abo babana yarokoye, mu gihe mu gutanga izindi nkunga (z’ingoboka z’abatishoboye bageze mu zabukuru) babara abari mu rugo bose. Muzadukorere ubuvugizi kugira ngo n’abarokotse Jenoside babashe guhangana n’ibiciro ku isoko.”

Bashyinguye mu cyubahiro imibiri 34
Bashyinguye mu cyubahiro imibiri 34

Ahereye kandi ku kuba hari abahaniwe icyaha cya Jenoside batigeze basaba imbabazi barangije ibihano bagenda bafungurwa, ugasanga bafite umutima utari mwiza, yifuje ko bajya bakurikiranwa kugira ngo batazasubiza inyuma intambwe y’ubumwe n’ubudaheranwa yari imaze guterwa.

Yagize ati “N’uzafatwa azahanwe by’intangarugero.”

Ku bijyanye n’ingoboka, Senateri Soshtène Cyitatire wari waje kwifatanya n’Abanyendora mu gikorwa cyo kwibuka, yamwijeje ko ubwo buvugizi bazabukora.

Yanibukije abamwumvaga ko kwibuka ari umwanya wo kuvuga mu ijwi riranguruye ko Jenoside itazongera kubaho ukundi, kandi ko “ari n’umwanya wo gusubiza amaso inyuma, tugatekereza ibyatubayeho bityo tugakomera ku cyerekezo twahisemo cyo kuba umwe, kuko kugeza uno munsi hakiri abantu batavuye ku izima.”

Mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kabuye haruhukiye imibiri 47,220. Mu gikorwa cyo kwibuka tariki 23 Mata 2025 hanashyinguwe imibiri 34, harimo 19 yabonetse na 15 yimuwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka