Amakipe y’i Rubavu yahize gutsinda Rayon Sports na APR FC

Mu mpera z’iki Cyumweru, APR FC na Rayon sports ziri guhatanira igikombe cya shampiyona zirakirwa na Rutsiro FC na Etincelles FC ku munsi wa 25 wa shampiyona mu Karere ka Rubavu.

Ku wa gatandatu, tariki ya 26 Mata 2025 saa cyenda,Rutsiro FC y’umutoza Gatera Mussa iheruka gutsinda ibitego bine mu minota 10 gusa, ubwo yatsindaga Bugesera FC ibitego 4-2, irakira APR FC iheruka guhagamwa na Etincelles FC ubwo banganyaga ibitego 2-2 ku munsi wa 24 wa shampiyona nyamara yabanje gutsinda ibitego 2-0.APR FC yahagurutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ijya i Rubavu, irushwa inota rimwe na Rayon sports irajya gukina na Rutsiro FC i Rubavu ibizi ko uyu mukino ari uwo gupfa no gukira kuri yo, kuko mu gihe yatsinda Rutsiro FC yahita ifata umwanya wa mbere n’amanota 52 ikarusha amanota abiri Rayon sports, izaba itegereje gukina ku Cyumweru.

Iyi Rutsiro FC na yo kugeza ubu iri ku mwanya wa kane n’ amanota 37, iri guharanira kuza mu makipe meza muri shampiyona nk’ikipe ikizamuka nk’uko Perezida wayo NSANZINEZA Erneste ubwo yaganiraga na Kigali Today yavuze ko biteguye neza.

Ati "Ikipe yacu yiteguye kwitwara neza mu mikino itandatu ya nyuma ya shampiyona, gusa turabizi ko APR FC ari ikipe y’amateka kandi na yo igomba kureba uko umwaka wayo wagenda neza.Ariko nk’uko duheruka kwitwara neza kuri Bugesera FC ubwo twayakiraga n’ubu twiteguye kongera kubikora kuri APR FC kuko tugomba guha ibyishimo abafana ba Rutsiro FC kandi tuzakina umukino mwiza kugeza iminota 90 irangiye."

Nyuma y’uyu mukino wa Rutsiro FC na APR FC, tariki ya 27 Mata 2025 ku cyumweru saa cyenda iyi Stade Umuganda izongera yakire undi mukino ukomeye aho Rayon sports ya mbere n’amanota 50 izaba yasuye Etincelles FC iri ku mwanya wa munani n’amanota 29 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.Rayon sports yagaruye abakinnyi barimo myugariro Nsabimana Aiamable irashaka gutsinda imikino yayo yose isigaje kugira ngo yegukane igikombe cya shampiyona iheruka mu 2019.

Ku rundi ruhabde, Etincelles FC igomba gukora ibishoboka byose kugira ngo irebe ko yabona amanota atatu kuri uyu mukino kuko itari yizera kuguma mu cyiciro cya mbere uyu mwaka kuko irusha ikipe ya nyuma amanota icyenda gusa. Ibi bikaba byanashimangiwe na Perezida wayo Ndagijimana Enock aganira na Kigali Today aho yavuze ko ikipe yabo yiteguye byuzuye kuko nta kibazo cy’amafaranga nk’imishahara cyangwa uduhimbazamusyi bafitiye abakinnyi, bityo bagomba kubona intsinzi.

Nyuma y’umukino Etincelles FC yanganyijemo na APR FC ibitego 2-2 i Kigali ku munsi wa 24 wa shampiyona kandi, kapiteni wa Etincelles FC Abdou Nshimiyimana yavuze ko biteguye kwakira Rayon sports kandi bakayitsinda asaba abafana inkunga yo kuzaza kubashyigikira.

Atti "Ariya manota turayakeneye 110%[ ijana na cumi ku ijana] kuko izaba idusanze mu rugo, kubera ko uko dutakaza umikino, niko amakipe y’inyuma atwegera maze bikadushyira mu mibare myinshi, buri mukino wose ni nk’uwa nyuma, bityo tugomba gukinana ishyaka ryinshi kugira ngo turebe ko twaza mu makipe atandatu ya mbere kuko ubu ibintu byose bimeze neza ahubwo
turasaba abafana kuza kudushyigikira kuko shampiyona y’uyu mwaka irakomeye."

Ubwo aya makipe yombi yaherukaga mu karere ka Rubavu mu mikino ibanza , APR FC yahanganyirije na Etincelles FC 0-0 naho Rayon sports ihatsindira Rutsiro FC 1-0.

Ubwo APR FC iheruka i Rubavu yanganyije na Etincelles FC 0-0
Ubwo APR FC iheruka i Rubavu yanganyije na Etincelles FC 0-0

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka