Dore imodoka ihenze izahembwa uzegukana ikamba rya Miss East Africa

Miss Mutesi Jolly abinyujije kuri Twitter yagaragaje ibihembo bizahabwa umukobwa uzagira amahirwe yo kwegukana ikamba rya Miss East Africa muri uyu mwaka wa 2021.

Miss Mutesi Jolly yavuze ko uzegukana iryo kamba azahabwa imodoka nshya ya Nissan xtrail yakozwe muri uyu mwaka wa 2021.

Iyo modoka izahabwa uzegukana iryo kamba ifite agaciro kagera ku bihumbi 44 by’Amadolari ya Amerika (ni ukuvuga abarirwa muri miliyoni 44 z’Amafaranga y’u Rwanda). Ikindi kandi, uwo mukobwa uzaba yegukanye iryo kamba azajya ahembwa Amadolari 1500 buri kwezi.

Umukobwa uzaba igisonga cya mbere cya Miss East Africa(1st runner up) we azahembwa agera ku bihumbi bitanu by’ Amadolari, naho uzaba igisonga cya kabiri (2nd runner up) we azahembwa agera ku bihumbi bitatu by’Amadolari .

Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016, aherutse kugirwa Visi Perezida w’irushanwa rya Miss East Africa, akaba ari muri Tanzania kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kamena 2021 mu bikorwa bijyanye no kuritegura.

Biteganyijwe ko iri rushanwa ribera muri Tanzania muri uku kwezi kwa Nzeri rikitabirwa n’ibihugu 16 byo muri Afurika y’Iburasirazuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka