Itsinda ry’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ryatangiye kuzenguruka Akarere ka Muhanga, risura ibikorwa remezo n’imitangire ya serivisi n’uko ibibazo by’abaturage bikemuka.
Minisiteri y’Umutekano w’Igihugu (MININTER) yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Ruhango, mu muganda udasanzwe wo gutera ibiti bisaga 9,000 by’amashyamba mu Murenge wa Kinazi, bibutwa ko umutekano utareberwa gusa mu kurinda abaturage intambara, kuko ibiti na byo bigira uruhare rwabyo.
Abajyanama mu Nama Njyanama y’Akarere ka Ruhango n’abafatanyabikorwa bako, JADF Ruhango, baratangaza ko bagiye kurushaho kwita ku mibereho myiza y’abaturage, bita kuri ba nyakabyizi bacukura imicanga na kariyeri, nyuma y’umwiherero w’iminsi 4 bagiriraga mu Karere ka Huye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango burishimira ko ibikorwa byakozwe bigamije kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, byabahesheje umwanya wa gatatu ku rwego rw’Igihugu, n’umwanya wa mbere ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, arihanangiriza abaturage bakora ibikorwa bigize ibyaha, bibwira ko ari bwo buryo bwo kugaragaza ibibazo bafitanye n’abaturanyi babo, akabasaba kubihagarika.
Abahinzi b’ibigori bahinga mu byanya-bigega by’ibiribwa byatoranyijwe mu Karere ka Muhanga, barishimira kuba bahawe ifumbire yo mu bwoko bwa DAP yo kubagaza, hagamijwe kongera umusaruro.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga n’imiryango itari iya Leta irimo CCOAIB, na TROCAIRE batangije igerageza ry’umushinga wo guteza imbere ubuhinzi, bise ’Twiyubakire engage’, hagamijwe kuzamura uruhare rw’umuhinzi mu rwego rwo kongera umusaruro mu bwinshi no mu bwiza, bityo umwuga w’ubuhinzi ugahesha agaciro abawukora.
Mukamusoni Agnes, umugore uyobora Umudugudu wa Kinyami mu Kagari ka Kinini, mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga, aratangaza ko ubu nta muturage ayobora ukinywa inzoga itujuje ubuziranenge izwi nk’igikwangari, kuko yahanganye n’abakora iyo nzoga bagacika burundu, akaba yaranabihembewe.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, arasaba abakozi b’Umurenge wa Nyamabuye, kuba indorerwamo y’Ibikorwa by’Akarere kuko uwo Murenge ufite amahirwe yo kugira ishoramari riza ku mwanya wa mbere mu Karere kose, bityo ko ayo mahirwe adakwiye gutakara.
Mu Karere ka Muhanga, ibirori by’umunsi mpuzamahanga w’Umugore wo mu cyaro byaranzwe no gutanga ibihembo ku miryango y’intangarugero mu kubana neza nta makimbirane, kuremera abatishoboye, gutanga ibiryamirwa mu miryango itishoboye, no gufasha amarerero yo mu ngo.
Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa mu Karere ka Muhanga ryaganiriye ku ngingo zo kwita ku rubyiruko by’Umwihariko, hagamijwe kururinda gukurana umuco w’amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, ahubwo rugakura rwubaka Ubumwe nk’Inkingi ya mwamba izarugeza ku mibereho irambye.
Ni Shampiyona yatangiye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11 Ukwakira 2025, aho ikipe ya Group Scolaire Marie Mercie yo mu Karere ka Nyaruguru, yatsinze iya Saint-Joseph Kabgayi yo mu Karere ka Muhanga, mu mukino ufungura Shampiyona y’abato mu mukino wa Volley ball mu Rwanda.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burasaba urubyiruko kwemera kugirwa inama, ariko rukanagira uruhare mu gusesengura cyangwa gushungura izo nama rugirwa niba hatarimo izarushora mu ngeso mbi.
Ndagijimana Callixte ukekwaho ibyaha birimo gushinga no kuba mu mutwe w’abagizi ba nabi, yafatiwe ku rukiko rw’ibanze rwa Muhanga agerageza gutoroka, nyuma y’uko yari yaje kuburana ku byaha aregwa.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burasaba abakora mu mirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kugakora banizigamira bagifite imbaraga kuko uko bagenda basaza n’izo mbaraga zigabanuka.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline asaba abahinzi kwitabira kwiyandikisha muri gahunda ya Leta ya nkunganire, kugira ngo boroherwe no kubona imbuto nziza n’ifumbire, bityo bazabone umusaruro mwinshi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burasaba abafitanye ibibazo bishingiye ku mitungo igomba kuzungurwa, kubanza kubikemurira mu miryango kugira ngo birinde inzangano ziterwa no kuburana mu nkiko, kandi ibyo bibazo byagakemutse nta mpaka.
Abagore babanaga n’abagabo batasezeranye byemewe n’amategeko mu Karere ka Muhanga, barishimira ko batakirukanwe mungo zabo nk’indaya, nyuma y’uko ubuyobozi bw’Akarere bubigishije ibyiza byo kubana byemewe n’amategeko bakiyemeza gusezerana.
Abanyeshuri bitabiriye gahunda y’Intore mu biruhuko mu Karere ka Muhanga, bafite kuva ku myaka ine kugera kuri 14, bagaragaje impano z’umuco Nyarwanda zirimo ubuhanzi nko gushushanya, kuririmba, kumenya gusomera mu ruhame, guhimba indirimbo n’imivugo, kimwe no guhamiriza.
Abagize Inama y’Igihugu y’abagore mu Karere ka Muhanga, basinye imihigo yo kwiteza imbere binyuze mu gukora cyane no guhanga udushya mu ishoramari.
Polisi mu Ntara y’Amajyepfo iratangaza ko mu mezi atandatu ashize, uhereye muri Mutarama, kugeza muri Nyakanga 2025, ku bufatanye n’abaturage, inzego z’ibanze na Polisi, hamaze gufatwa abantu 1.615 kubera ibyaha bihungabanya umutekano.
Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, n’Abafatanyabikorwa bako basoje umwiherero w’iminsi ibiri, waganiraga ku nsanganyamatsiko yo kurushaho guteza imbere Akarere, no gusuzuma uko izo nzego zombi zafatanyiriza hamwe guhiga no kwesa neza imihigo.
Abitabiriye inama nyunguranabitekerezo ku iterambere ry’Akarere ka Ruhango, mu gitaramo cy’umuco cyiswe ’#TurimuRuhango’, bagaragaje ko guhanga imirimo ari yo nzira irambye yatuma Akarere ka Ruhango n’abaturage bako biteza imbere, kandi urubyiruko rugatekerezwaho kuko usanga rukibaza ko ruzahabwa akazi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga n’Abafatanyabikorwa bako mu iterambere, JADF, baratangaza ko kwita ku mibereho y’urubyiruko, ari kimwe mu byatuma Akarere n’Igihugu bigera ku iterambere rirambye.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, arasaba abagize umuryango ari umugore, umugabo n’umwana kwirinda kwitana ba mwana ku bibazo biwugarije, kuko bituma bose bihunza inshingano za buri ruhande mu kubikemura.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ntongwe mu Karere ka Ruhango, burashishikariza abaturage babanye mu buryo butemewe n’amategeko, kwitabira gahunda yo gushyingirwa kuko hari ababitinya bavuga ko batahinguka imbere y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa badasa neza kubera ko bakennye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko bugiye kumara Ukwezi kose, butangira serivisi zirimo n’iz’irangamimerere ku rwego rw’utugari, mu rwego rwo gukemura ibibazo byagaragaraga muri izo serivisi, birimo kubura aho kwifotoreza ku bashaka Indangamuntu, kwandukuza abapfuye no kwandika abavutse, gukemura ibibazo (…)
Abahinzi b’imyumbati n’abandi bagize uruhererekane nyongeragaciro ku myumbati, bamaze guhugurwa uko ibishishwa byayo byabyazwamo ibiryo by’amatungo, baravuga ko bitazongera kuba umwanda nk’uko byafatwaga ahubwo ari imari ishyushye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwatangije umushinga wo kubaka inzu 141 z’ abasenyewe n’ibiza kandi badafite ubushobozi bwo kwiyubakira, mu rwego rwo gutuza Umunyarwanda ahantu hamuhesha agaciro.
Kuri uyu wa 03 Kanama 25, mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye Akagari ka Gifumba mu midugudu ya Rugarama na Gifumba, ku bufatanye n’inzego z’ibanze, abaturage na Polisi bafashe itsinda ry’abantu 15, barimo abagabo 13 n’abagore babiri.