Kimwe mu bigaragaza ko mu Rwanda habayeho politiki y’ivangura, ari ibigo by’amashuri yigenga, birimo n’icya ACEJ Karama, cyashinzwe mu 1988.
Kayizari Jean Damascene warokotse Jenoside mu Kagari ka Butare mu Murenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga, avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye ari umugeni witegura kurongora, kuko yari yarasabye umukobwa wo mu Murenge wa Kayenzi mu Karere ka Kamonyi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burasaba urwego rw’abikorera (PSF) kugira uruhare mu guhindura isura mbi rwambitswe n’abanyemari, bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga n’abaturage b’Umurenge wa Shyogwe, bifatanyije mu gikorwa cyo kwibuka abagore n’abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ababyeyi bibutswa kuvugisha ukuri mu biganiro bagirana n’abana.
Abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amahugurwa n’imicungire y’abakozi ba Leta (RMI), bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu byiciro byihariye, basura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama, banaremera uwarokotse utishoboye mu Karere ka Bugesera.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, asobanura ko nta Munyarwanda wigeze avuka ari umujenosideri, ahubwo ko babyigishijwe bakabitozwa bakanabishyira mu bikorwa.
Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Ruhango, urizeza Abarokotse ko n’ubwo hari ahakigaragara ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse hakaba n’abakoze Jenoside bakomeje kwihishahisha, hari icyizere cyo gukomeza kubona ubutabera, kuko Jenoside ari icyaha kidasaza.
Musenyeri Barthazar Ntivuguruzwa, avuga ko Diyosezi ya Kabgayi, izakomeza kunganira Leta mu guhanga imirimo mishya, mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza.
Prof. Senateri Dusingizemungu Jean Pierre, asanga ibyo gukomeza kwizera ko Diporomasi izakemura ikibazo cy’Abarundi bakoze Jenoside mu Rwanda, bikwiye guhindura isura, kuko uko bikorwa nta gisubizo gifatika bitanga.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana aratangaza ko umuganga Igihugu gikeneye, ari ufite Ubuntu, Ubutwari n’Indangagaciro hanyuma ubunyamwuga bukaza bwuzuza kugira ngo atange serivisi nziza.
Minisitiri w’Uburezi Nsengimana Joseph arasaba urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kwirinda ingengabitekerezo n’amacakubiri, kuko rwavukiye mu Gihugu gifite politiki nziza y’uburezi budaheza.
Ibinyamakuru bya KigaliToday birangajwe imbere na KT Radio, birasura abaturage b’Akarere ka Muhanga n’uturere twa Ruhango na Ngororero, guhera kuri uyu wa kabiri, kugeza ku wa gatatu(uwa 21-22 Mata).
Nsengiyumva Emmanuel warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi, ku kirombe cya Cyatenga mu Murenge wa Rukoma arashimira umuturage wakoraga akazi ko kwica imbwa, wanze kwijandika muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mujawase Anualithe warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga, aranenga abavuga ko kuba abarokotse Jenoside bibuka bakaririra ababo bishwe ari ugukabya.
Mu Karere ka Ruhango hatangijwe umushinga w’icyitegererezo, ugamije gukusanya imyanda, no kuyitunganya, ku bufatanye n’Igihugu cy’u Bufaransa.
Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi Musenyeri Barthazard Ntivuguruzwa, aranenga abavugabutumwa bihisha mu binyoma bakiba abaturage binyuze mu itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga.
Ihuriro ry’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mayaga AGSF mu Karere ka Ruhango, barishimira kuba bagiye Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, bafite inzu y’Amateka imaze kuzura ku Rwibutso rw’Akarere rwa Ruhango ruri i Kinazi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burasaba abaturage kwitegura neza kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi. Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yabitangarije mu muganda wo gusukura ku Rwibutso rw’Akarere rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri i Kabgayi, ahahuriye abaturage b’Utugari twegereye urwo (…)
Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, arashimira imikorere y’ishuri ry’abayobozi ry’Akarere ka Ruhango, nk’agashya gafasha guha serivisi inoze abaturage, no kurema umuyobozi nyawe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burasaba abafatanyabikorwa mu iterambere, guhindura uburyo batangamo inkunga ku bagenerwabikorwa, kugira ngo abaturage bagere ku iterambere rirambye.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) irasaba abakobwa b’abangavu, kwirinda inshuti mbi n’igitutu cyazo, kuko bituma hari abangavu bakurikiza inama mbi za bagenzi babo bananiranye, bigatuma bishora mu mibonano mpuzabitsina imburagihe.
Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, arasaba abaganga n’abandi bita ku barwayi kujya babavugisha neza, kuko biri mu bifasha kugira icyizere cyo gukira vuba.
Komiseri w’Umuryango RPF Inkotanyi, Senateri Niyomugabo Cyprien, n’itsinda ry’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, basuye ibikorwa by’abikorera mu Karere ka Muhanga, bemeranya ubufatanye mu gushyira mu bikorwa Manifesito y’Umuryango.
Ikipe ya AS Muhanga na Kiyovu Sport zabonye intsinzi, Mukura VS itsikirira I Muhanga.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burasaba abikorera bo muri ako Karere, kutarebera abava ahandi bakaza kuhakorera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yabibasabye ubwo bari mu gikorwa cyo gutora Komite Nyobozi nshya ya PSF, yasimbuye icyuye igihe.
Abagore bo mu Karere ka Muhanga barishimira urwego rw’iterambere bagezeho, kubera amahirwe Igihugu cyabahaye, bakaba batagihezwa mu mirimo imwe n’imwe nk’uko byahoze mbere.
Inzego z’ubuyobozi zitandukanye mu Karere ka Ruhango, ziributsa abaturage bose ko ntawe ukwiye kubangamira iterambere ry’umugore, kuko ari imbaraga ku muryango n’Igihugu muri rusange.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, bwifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Ntongwe, mu gikorwa cyo gutera imbuto y’ibishyimbo ku buso busaga hegitari ibihumbi 17.
Abageze mu zabukuru mu Karere ka Ruhango, babwiye umuyobozi w’Akarere ko ibyiciro by’amafaranga ya Mituweli babarizwamo bikwiye kugendera ku bushobozi bafite.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, aratangaza ko hari abaturage bazakosorerwa amakuru y’ibyiciro by’imibereho, kugira ngo hanozwe gahunda nshya yo kwishyura amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) bijyanye n’amikoro bafite.