Nyamabuye ikwiye kuba indorerwamo y’ibikorerwa i Muhanga - Meya Kayitare
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, arasaba abakozi b’Umurenge wa Nyamabuye, kuba indorerwamo y’Ibikorwa by’Akarere kuko uwo Murenge ufite amahirwe yo kugira ishoramari riza ku mwanya wa mbere mu Karere kose, bityo ko ayo mahirwe adakwiye gutakara.
Yabisabye abakozi bari mu mwiherero wateguwe n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamabuye n’abafatanyabikorwa bawo barimo abashoramari, abihayimana n’abayobozi kugeza ku nzego z’utugari, abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abandi bafatanyabikorwa.
Meya Kayitare avuga ko abafatanyabikorwa b’Akarere bari mu mujyi wa Muhanga, bakoranye neza n’Umurenge wa Nyamabuye, ibikorwa by’iterambete byarushaho kwihuta, kandi buri wese afite umusanzu yatanga kugira ngo ibikorwa remezo n’ishoramari byihute.
Agira ati "Hamwe n’aba bafatanyabikorwa, Umurenge wa Nyamabuye ntukwiye kurangwamo isuku nkeya, ntukwiye kurangwamo urugomo n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo, ahubwo ukwiye kuba indorerwamo y’indi Mirenge mu mitangire ya serivisi, no kwiteza imbere, murasabwa kwitanga ngo mukomeze gukorera Igihugu kandi nta mwanya wo gutekereza ku kwitanga".
Yongeraho ati "Nta mpamvu n’imwe ikwiye gutuma abakozi b’Umurenge wa Nyamabuye bagira ibipimo byo gukora, nk’iby’abakozi bo mu Mirenge ya Ndiza kuko nta na kimwe mubura kuko mutuye hafi, mwivuriza hafi, amashuri y’abana hafi, Kompanyi z’isuku zibari hafi, ariko ugasanga isuku yabaye nkeya, nta gikwiye gutuma mutesa imihigo kuko ibikorwa remezo byose murabifite".
Ashingiye ku batanze ibiganiro ku bakozi b’Umurenge wa Nyamabuye, Kayitare avuga ko ibyavuye mu mwiherero bitaba amasigaracyicaro, kandi ko bagihari ngo ahakenewe ubujyanama butangwe.
Bahawe ibiganiro bigafasha kwesa imihigo
Umunyamabanga mukuru w’Inama y’Abepisikopi mu Rwanda, Paridi Kayisabe Vedaste watanze ikiganiro ku guhuza inshingano z’ubuyobozi n’imihigo, yagarutse ku kuba umukozi w’Umurenge akwiye kugirana ubumwe na mugenzi we, aho kurebanaho kuko ari yo ntambwe ya mbere yo kuzana impinduka mu kazi, kandi ko umwiherero wo kubyunguranaho ibitekerezo ari ngombwa.
Agira ati "Kuganira nk’uku ni nko gusukura moteri y’ikinyabiziga ngo cyongere gukora neza. Uyu mwanya rero ni uwo kwisuzuma no kureba icyakorwa mufatanyije ngo mubashe kwesa imihigo".
Abakozi b’Umurenge wa Nyamabuye bashimira ubuyobozi bwatekereje kubahuriza hamwe, ngo baganire ku mbogamizi bahura nazo mu kazi hagamijwe kuzishakira ibisubizo, kuko ubundi wasangaga bishakirwa mu mashami bakoreramo, nyamara yose yunganirana mu kwesereza hamwe imihigo.
Umwe muri bo ati "Ni byiza ko duhurira hamwe tukungurana ibitekerezo, kugira ngo turusheho guhuza imbaraga mu mashami dukoreramo, duhuze n’abandi kuko ntawe ukora wenyine, inshingano za buri wese zifite aho zihurira n’iza mugenzi we".
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Jean Claude Nshimiyimana, avuga ko ari intego bihaye yo kuba koko indorerwamo ya bagenzi babo, bo mu yindi Mirenge itandukanye na Nyamabuye kandi ko bagerageza kubishyira mu bikorwa, dore ko banafite abafatanyabikorwa batandukanye baba abihaye Imana, abikorera n’imiryango itari iya Leta bafatanya.
Avuga ko Umurenge wa Nyamabuye nanone ukeneye imbaraga zihuriweho, kubera imiterere yawo igizwe n’ubucicike bwinshi, dore ko utuwe n’abasaga ibihumbi 60, baturuka hirya no hino kandi ko ku bufatanye bw’abakozi n’Abafatanyabikorwa bazabigeraho.
Agira ati "Gahunda ni ugushyira umuturage ku isonga kuba indorerwamo biratuganisha ku kwita ku mibereho y’umuturage, biri mu byo twahaweho ibiganiro mu mwiherero kandi twongera kureba amahirwe ahari, ni n’umwanzuro twafashe ko dukoreye hamwe buri wese akazana uruhare rwe twarushaho gutera imbere".
Nshimiyimana avuga ko akazi kabo kabasaba ubushake n’ubwitange, kuko inshingano z’ubuyobozi zihora zigendera ku byo umuturage akenera, kandi ko gufatanyiriza hamwe nk’abakozi b’Umurenge bizatuma bakomeza kujya inama no gufata ingamba zo kwesa imihigo ari nabyo byatuma baba bandebereho koko.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|