Muhanga: Gahunda ya ‘Twiyubakire’ yitezweho kongerera agaciro umwuga w’ubuhinzi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga n’imiryango itari iya Leta irimo CCOAIB, na TROCAIRE batangije igerageza ry’umushinga wo guteza imbere ubuhinzi, bise ’Twiyubakire engage’, hagamijwe kuzamura uruhare rw’umuhinzi mu rwego rwo kongera umusaruro mu bwinshi no mu bwiza, bityo umwuga w’ubuhinzi ugahesha agaciro abawukora.

Bariga ku guteza imbere ubuhinzi
Bariga ku guteza imbere ubuhinzi

Mu byaganiriweho n’ubuyobozi n’abo bafatabyabikorwa, hagaragajwe ko igeragezwa ry’uwo mushinga rizamara amezi atandatu rikorerwa mu Turere twa Muhanga, Gatsibo, Nyaruguru na Nyamagabe, ibizavamo bigafasha kuwagurira ahandi.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu, Bizimana Eric avuga ko iryo gerageza rizakorerwa mu Mirenge itanu muri ako Karere, hagamijwe gutegura igenamigambi rizamura imibereho y’umuturage, akoresha neza ubutaka buhari kandi bugatanga umusaruro.

Agira ati "Ntabwo turagera ku bipimo Igihugu gisaba, kuko haracyarimo icyuho cy’uko umuturage nta ruhare aba yabigizemo, kandi mu cyerecyezo ku musaruro ni uko ku bihingwa nk’ibigori n’ibirayi wikuba kabiri muri gahunda ya FOBASI, igamije kuzamura umusaruro mu bwinshi no mu bwiza, ahamaze gutegurwa site 66 zizakurikiranwa n’abashinzwe ubuhinzi".

Avuga ko hari ikibazo cy’ibura ry’ifumbire y’imborera, ari na yo mpamvu imiryango nka CCOAIB ikwiye gufasha kwigisha gukora ifumbire y’ibirundo, kugira ngo abaturage bahindure imyumvire mu gukora iyo fumbire bityo umusaruro uziyongere.

Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline

Agira ati "Muhanga turacyari inyuma mu gukoresha ifumbire mvaruganda, birababaje kubona abahinzi ba Muhanga bakomeje kwifata mu gukoresha inyongeramusaruro kandi Leta yunganira muri iyo gahunda, bityo bikaba byagorana igihe cyose ko umusaruro wiyongera, umuhinzi atabigizemo uruhare".

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko intego Igihugu cyihaye yo gushakira abaturage ibyo kurya, ikwiye gushyirwamo imbaraga abahinzi bagakora kandi ubuyobozi bukababa hafi, kugira ngo ibiribwa biboneke ku baturage.

Agaruka ku kibazo cyo gukoresha ifumbire nkeya byigaragaza mu Karere ka Muhanga, akavuga ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu kuzamura ubuhinzi bujyana n’ubworozi, no guhuza imiterere y’ikirere n’igihe cyo guhinga kandi buri wese akabigiramo n’uruhare.

Agira ati "Twateranye twese abafite ijambo ku buhinzi ngo tuganire ku bishoboka byose ubundi tujye mu murima guhinga, tubanze twibaze impamvu umusaruro utaboneka, ikibazo ntabwo turi kukibona ku muhinzi kuko we arahinga, ahubwo kuko atabona umusaruro ni izihe mbogamizi ahura na zo, we arifuza gufashwa iki, uruhare rwe ni uruhe"?

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’Imiryango Nyarwanda ishyigikira ibikorwa by’amajyambere y’ibanze, CCOAIB, Jean Claude Ngendandumwe, agaragaza ko kuzamura ijwi ry’umuhinzi rikagere kure kandi rikitabwaho, ari ingenzi cyane mu gutegura igenamigambi ry’ibikenerwa mu buhinzi.

Avuga ko Umushinga mushya bagiye gukorana n’Akarere ka Muhanga uzakirwa mu buryo bubiri, aho umuhinzi azaganirizwa kenshi ngo agaragaze ibyo akeneye, no gusuzuma niba ibimukorerwa ari byo akeneye kandi bitanga umusaruro, no gusuzuma imihigo y’Akarere n’uko ishyigikira ibitekerezo by’umuturage.

Hazasuzumwa kandi serivisi zo kuhira kuko na zo zikiri hasi, kuganiriza inzego zose z’ibanze n’uko zafasha umuturage, hagamijwe kongera umusaruro mu bwinshi no mu bwiza, gukusanya amakuru y’ubutaka n’ubuhinzi bukorerwa kuri site y’ubuhinzi, no gukora ubuvugizi ku bibazo byabonetse.

Agira ati "Ibikoresho bivomera imyaka ku buso buto ni kimwe mu byatuma umuhinzi abasha guhingira ibihembwe byose by’ihinga, tuzasesengura ibibazo byatuma umuhinzi atabasha guhinga no kuhira, tubiganirize inzego zose zishinzwe kumuba hafi kugira ngo harebwe icyakorwa".

Ngendandumwe kandi agaragaza ko gukorana n’umuhinzi no kumufasha, ari kimwe mu byashingirwaho mu kuzamura umusaruro, kandi ko gusuzuma imbogamizi ahura na zo byamufagasha kuzamura umusaruro, kandi ubuyobozi bukamuba hafi kugira ngo abe umufatanyabikorwa nyawe.

Agira ati "Iterambere dukeneye ni iryo umuturage yagizemo uruhare, kuko nibyo bigena uko atera imbere cyangwa agasigara inyuma, ubukungu umuturage yagizemo uruhare nibwo buramba, ntabwo akwiye kuba umugenerwabikorwa, ahubwo akwiye kuba afasha n’abandi kuzamura ubushobozi".

Mu bindi bibazo bigaragara umuhinzi akeneye gufashwa, harimo inyongeramusaruro zihenze bigatuma akoresha ifumbire nke ugereranyije n’ubuso afite, gukoresha ifumbire nke y’imborera kuko na yo ari nkeya, hakaba hazafatwa ingamba zo gukemura ibyo bibazo birimo no kumwongerera ubushobozi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka