Bimwe mu byo abaturage bishimiye bagezeho harimo umutekano, gukora bakiteza imbere no guhabwa serivisi inoze mu nzego zibakemurira ibibazo, ku buryo bumva kubyishimira ku munsi mukuru, ari umwanya wo gutegura umwaka utaha uzarangwa n’ubundi n’ibyo bikorwa.
Umwe mu baturage agira ati, "Turashimira Akarere ka Ruhango kaduteguriye iki gitaramo, ni ibigaragaza umwanya baha umuturage nawe akisanzura, akumva ko ari kumwe b’abayobozi kandi bamwifuriza ibyiza, nkanjye iyo habaye igitaramo nk’iki mbona abakiriya benshi ngacuruza nkunguka".
Undi nawe agira ati, "Iki gitaramo ni icyo gushimira Ubuyobozi bwiza, turashimira nyakubahwa Perezida Kagame waduhaye umutekano, tukarya, tukabyina, tugakora ntawe uduhagaze hejuru, ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango nabwo bwakoze ku bwo kuduha ibyishimo".
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango Wellars Kayitare avuga ko gutegura igitaramo cyo Kwizihiza Noheli mu Karere ka Ruhango bisanzweho, kandi ko ari umwanya wo gushimira uruhare rw’umuturage mu iterambere ry’Akarere, no kumuha ubutumwa bw’umwaka ukurikiraho.
Agira ati, "Uyu ni umwanya wo kwishimira ibyagezweho no guha ubutumwa abaturage ko kwishimira ibyagezweho ari igihe cyo kwiga kwizigamira iby’igihe kizaza, turatarama tunazirikana ko ejo n’ejobundi ari igihe cyo gukora cyane".
Igitaramo cyo kwishimira ibyagezweho mu Karere ka Ruhango kiramara iminsi ibiri, guhera ku wa 24 kugeza mu rekerera rwo ku wa 25 Ukuboza 2025, kikazasubukurwa mu ijoro ry’ubunani, ahaba hateganyijwe abacuranzi, abahanzi n’abavanga imiziki.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|