Muhanga: Mukamusoni yahembewe guca igikwangari mu mudugudu ayobora
Mukamusoni Agnes, umugore uyobora Umudugudu wa Kinyami mu Kagari ka Kinini, mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga, aratangaza ko ubu nta muturage ayobora ukinywa inzoga itujuje ubuziranenge izwi nk’igikwangari, kuko yahanganye n’abakora iyo nzoga bagacika burundu, akaba yaranabihembewe.
Inzoga y’igikwangari ihigwa hirya no hino mu dusantere tw’inkengero z’Umujyi wa Muhanga, harimo na Kinini nka hamwe abaturage bihishahisha bagakusanya ibintu yengwamo, bagatara bagacuruza ku baturage b’amikoro macye.
Aho izo nzoga zibonetse Ubuyobozi bwihutira kuzimena, abazenga bakanahanwa, ariko ntizicike kubera imbaraga nke za bamwe mu bayobozi, barya ruswa ngo bahishire abakora izo nzoga zangiza ubuzima bw’amazinywa.
Aho ni naho Mukamusoni avuga ko kugira ngo arandure burundu kwenga igikwangari, abikesha kuba yarihanganye akanga ruswa n’indonke zo guhishira abazenga, nk’umwe mu babaye igihe muri Komite Nyobozi y’Umudugudu wa Kinyami.
Avuga ko abagabo bose bayoboranaga yewe na Mudugudu ubwe, bahoraga bafungwa abandi bakegura cyangwa bakirukanwa mu nshingano, kubera gukingira ikibaba abenga igikwangari, cyangwa kunanirwa kubarwanya burundu, maze Mukamusoni akajya abasimbura batakiri mu nshingano.
Kuyobora Umudugudu rero ngo yakomeje kubikora asimbura bagenzi be bananijwe n’igikwangari, bigeze aho yigira inama yo kwiyamamaza kuko n’ubundi yari asanzwe ayobora asimbura, birakunda baramutora, ndetse amenya neza guca icyo bagenzi be baziraga, none Umudugudu uratengamaye, ntawe ucyishwe n’igikwangari kubera ubuyobozi bwe.
Agira ati "Abagabo bose twayoboranaga nta wamaragaho imyaka ibiri kuko bamwirukanaga, cyangwa bakamufunga kuko yananiwe guca igikwangari ahubwo bamwe bahishiraga abenga izo nzoga, ngahora nyobora Umudugudu nsimbura, nza gusanga n’ubundi nta mpamvu ntakwiyamamaza, maze barantora mpangana n’Igikwangari ndagica burundu".
Yongeraho ati "Abaturage banjye bari bagiye gushira wasangaga bose cyabasindishije bagwiriranye ntawe ukijya gukora, ariko ubu cyaracitse burundu, COVID-19 yagiye kurangira igikwangari naragiciye burundu, no ku Murenge bampembye radio".
Yabishimiwe no ku rwego rw’Akarere
Ubwo habaga inama Mpuzabikorwa y’Akarere ka Muhanga, ihuriza hamwe inzego zose z’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze umwaka wa 2025-2026, Mukamusoni yashimiwe mu ruhame hamwe n’abandi bakuru b’Imidugudu babaye indashyikirwa, ariko we ashimirwa byihariye nk’uwarwanyije igikwangari kigacika, amagara y’abantu akarengerwa atyo kandi n’umutekano ukagaruka abantu bagakora bakiteza imbere.
Yahembwe Radio anahabwa icyemezo cy’ishimwe, abishimira ubuyobozi kandi yiyemeza kudahuga kuko byatuma ibyo yagezeho bisubira inyuma, yiyemeza kandi gukomeza gukorana na ba Mutwarasibo, kuko ngo ari bamwe mu byatumye abona amakuru y’ahengerwaga izo nzoga zitemewe.
Agira ati "Mutwarasibo ni ingenzi cyane, iyo ampaye amakuru nanjye ngahita mpamagara ku Kagari, bagahamagara Umurenge, ubwo tubona uko dukurikirana icyaha ku gihe bityo uwenga igikwangari tukamufata, ni uko cyacitse. Ubu nta guhuga kugira ngo hatagira uduca mu rihumye bakongera kwenga igikwangari, kuko byadusubiza inyuma".
Uwo muyobozi kandi yashimiwe kuba Umudugudu ayoboye uza ku isonga mu kwishyura umusanzu w’Ubwisungane mu Kwivuza (Mituweli), dore ko ubu bafite 100% by’abishyuye uyu mwaka, bakaba bagiye gutangira kwishyura umwaka utaha mu gihe yajyaga acibwa intege ko ntacyo yashobora kandi abagabo barananiwe.
"Uhinga mu kwe ntasigana" Inama za Perezida Kagame
Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga Nshimiyimana Gilbert, ashimira Abakuru b’Imidugudu bahize abandi, ku bwo kwitanga mu mirimo ya buri munsi bakora batagamije ibihembo, kuko aribyo byatumye imihigo myinshi yeswa ku kigero gishimishije, kandi ko inzego zo hejuru zizakomeza kubaba hafi bagakora cyane.
Ahereye ku butumwa umukuru w’Igihugu, Paul Kagame akunze kugarukaho, Nshimiyimana yabugarutseho avuga ko bukwiye gukomeza kuranga abayobozi n’inzego z’ibanze, kuko ibyo bakora bibafitiye akamaro ubwabo n’Igihugu muri rusange.
Agira ati "Hari amagambo y’Umukuru w’Igihugu avuga ko uhinga mu kwe adasigana, ibyo bituma dusabwa gukora nk’abikorera, kuko nibyo byatumye Akarere kacu kaza mu myanya ya mbere".
Yongeraho ati "Hari abagaragaje imbogamizi z’ibibazo bahura nabyo mu kazi, birimo kutagira imyenda y’imvura cyangwa amatoroshi, byatumye ntekereza ku ijambo rya Perezida Kagame yavugiye mu mwiherero w’abayobozi, ko igihe cyashize cyatweretse n’ubwo hari ibyo tubura bitigeze bitubuza gutera imbere. Tugomba gushaka uko duhereye ku byo twagezeho twabicunga neza bikaduteza imbere, bityo ko kugera ku nshingano bishoboka nta rwitwazo".
Inama ya Komite Mpuzabikorwa y’Akarere iteganya n’itegeko rigenga Imiyoborere, aho inzego n’Ubuyobozi zihura zikaganira ku ngingo zitandukanye, hagamijwe iterambere, ahakenewe imbaraga zigashakwa ariko ibisubizo bihari bigakomeza kwifashisha, by’umwihariko umuturage ahabwa serivisi inoze.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|