Muhanga: Polisi yabasuye idashaka abanyabyaha, ahubwo izanye impano
Ku gicamunsi, kuri Hotel Saint-Andre Kabgayi ahari hakoraniye abana benshi bari mu byicungo byabo, ababyeyi bagiye kubona babona ngabo Abapolisi babagezeho, maze bamwe batangira kwihisha no guhisha imfunguzo z’imodoka, abandi batangira kwisobanura ko bataributware banyoye ku nzoga.
Nyamara, abapolisi ntibari bazanywe no gushaka abanyabyaha, ahuwbo Abapolisi babahumurije, barabaririmbira, ndetse baha abana impano zitandukanye, harimo ibyo kurya bakunda, nka bumwe mu buryo bwo kubereka ko bifatanyije mu byishimo by’iminsi mikuru.
Mu gihe batangaga izi mpano, ababyeyi bahabwaga ubutumwa muri gahunda ya ’Turindane Tugereye Amahoro’ aho buri wese agira uruhare mu kubungabunga umutekano mu muhanda.
Ubwo butumwa bugamije kwibutsa abakoresha Umuhanda by’umwihariko abatwawe mu modoka, ko badakwiye kwiyicarira gusa ngo bumve ko byose bikwiye guharirwa umushoferi, cyangwa ngo umuyobozi w’ikinyaniziga yumve ko adakwiye gutega amatwi abo atwaye.
Polisi igira iti, "Turasaba abana kurangwa n’ikinyabupfura, kwiga neza bagatsinda, kubaha ababarera, kuko abana aribo bazavamo abapolisi b’ejo hazaza. Ababyeyi bo barasabwa kwirinda kunywa bagasinda kuko bibangamira gahunda ya Turindane Tugereyo Amahoro, kuko uretse kunywa bagatwara basinze, birenze kuba amakosa ahubwo ari icyaha gihanwa n’amategeko".
Ababyeyi b’abana bashimiye Polisi y’Igihugu yaje kubaha impano za Noheli, kandi banashimira ubutumwa bagenewe kuko bugaragaza impungenge iba ifitiye Abanyarwanda ku mutekano wabo by’umwihariko abakoresha Umuhanda.
Umubyeyi umwe agira ati, "Abana bacu bishimiye izi mpano, Polisi ntishinzwe gusa gufata no gukurikirana abanyabyaha, ahubwo nk’ubu iba yatwigishije uko twita ku bana, n’uko twiyitaho muri iyi minsi mikuri, kwirinda gusesagura kuko n’ejobundi ni ugusubiza abana ku ishuri kandi baba bakeneye ibyangombwa".
Undi mubyeyi agira ati, "Batubwiye ko dukwiye kugira uruhare mu gucunga umutekano wacu mu modoka, umushoferi yaba agenda nabi tukamuhwitura, tugahamagara polisi tukayiha amakuru, kugira ngo Tugereye yo Amahoro koko".
Umuyobozi wa Hotel Saint-Andre Kabgayi Padiri Niyonagira Prosper yashimiye Polisi y’Igihugu ku bufatanye igaragariza abikorera, kuko kubona baza kwishimana n’abana ubundi bitari bisanzwe.
Agira ati, "Nk’ubu Hotel ntiyatanga ubutumwa nk’ubwa Polisi , ariko natwe duhita tubona ko abakiriya bacu bacungiwe umutekano, abahawe ubutumwa bari mu byishimo by’iminsi mikuru, batunguwe babona ko inzego z’umutekano zibifuriza amahoro n’umutekano usesuye".
Polisi irakomereza hirya no hino mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali, igatungura abari mu binyabiziga n’ahahurira abantu benshi, harimo n’ahari abana.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|