Mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kicukiro mu mpera z’icyumweru gishize hatewe ibiti 600 bisanga ibindi biti 400 byatewe mbere yaho mu cyumweru cyabanje birimo iby’imbuto ndetse n’iby’umurimbo byatewe ku bigo by’amashuri abanza n’ay’incuke (ECD), bikaba byitezweho kongerera ubwiza aho byatewe ndetse no gutuma haboneka (…)
Umuryango mpuzamahanga uteza imbere ubuhinzi witwa One Acre Fund, ku bufatanye n’inzego zitandukanye za Leta, bagiye gutera ibiti Miliyoni 30 mu Turere twose tw’u Rwanda, birimo iby’imbuto n’ibindi bivangwa n’imyaka.
Ihuriro ry’Imiryango 27 ikora ku burenganzira bw’abana, rizwi nka ‘Coalition Umwana Ku Isonga’ ryatangije gahunda yo gufasha abana kumenya akamaro k’ibiti, mu rwego rwo kurengera ibidukikije, ariko rigamije no kugira ngo abana bakure bafite umuco wo kumva ko igiti ari kimwe mu bifasha mu kurinda ubuzima bw’abantu haba mu (…)
Minisiteri y’Ibidukikije hamwe n’abafatanyabikorwa barimo Umuryango mpuzamahanga uteza imbere ubuhinzi, One Acre Fund(OAF) uzwi ku izina rya Tubura, batangije gahunda yo gutera ingemwe z’ibiti zigera kuri miliyoni 65 hirya no hino mu Gihugu.
Minisiteri y’Ibidukikije ivuga ko ibyagezweho n’Ikigega gitera inkunga imishinga y’ibidukikije (FONERWA) mu myaka 10 kimaze gishinzwe, harimo imidugudu yubatswe mu mirenge ya Rubaya na Kaniga mu Karere ka Gicumbi, bigiye kumurikirwa abakuru b’ibihugu bigize Isi bazahurira muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu(UAE).
Ishyirahamwe ry’Imikino ya Basketball mu Rwanda (FERWABA) hamwe na Orion Basketball Club(Orion BBC), bijeje Minisiteri y’Ibidukikije ko bagiye gukoresha amakipe y’u Rwanda n’u Burundi hamwe n’abafana babo, muri gahunda yo gutera ibiti bihwanye n’inshuro umupira watewe muri buri mukino.
Mu kwizihiza imyaka 30 imaze ikora ibikorwa bitandukanye byubaka abantu binyuze mu ndirimbo n’ibitaramo, abagize Ambassadors of Christ Choir, kuri uyu wa Gatanu tariki 5 ukuboza 2025, bateye ibiti bisaga 1,600 mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rusororo, mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.
Inzego zishinzwe umutekano zigizwe n’abasirikare ba RDF, Diviziyo ya 2, abapolisi ndetse n’abakozi ba RIB bakorera mu Ntara y’Amajyaruguru, bakoze igikorwa cyo gutera ibiti mu Mudugudu wa Kagano, Akagari ka Kagano, Umurenge wa Muzo mu Karere ka Gakenke.
Minisiteri y’Umutekano w’Igihugu (MININTER) yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Ruhango, mu muganda udasanzwe wo gutera ibiti bisaga 9,000 by’amashyamba mu Murenge wa Kinazi, bibutwa ko umutekano utareberwa gusa mu kurinda abaturage intambara, kuko ibiti na byo bigira uruhare rwabyo.
Pariki y’Igihugu y’Akagera iravuga ko iteganya kunguka cyane mu mwaka wa 2028, igashingira ku mubare w’abayisura ukomeje kuzamuka, ku kunoza ibikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no ku isura y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga, binyuze muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’.
U Rwanda rubinyujije muri Minisiteri y’Ibidukikije rwagaragarije amahanga ko hagendewe ku masezerano ya Paris, mu myaka 10 ishize rwashoboye kugera kuri 81% rwesa imihigo y’intego rwari rwarihaye mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, hadashingiwe ku nkunga y’amahanga.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Ugushyingo 2025, abaturage b’Akarere ka Nyarugenge, abayobozi n’abafatanyabikorwa bako, bateye ibiti mu Murenge wa Mageragere, banatangiza ikoranabuhanga rizajya rifasha ababishinzwe gukurikirana buri giti cyatewe kigakura.
Umujyi wa Kigali uvuga ko uzatera ibiti birenga miliyoni eshatu ku nkengero z’imihanda no mu ngo mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere, ukazakoresha urubyiruko muri iyo gahunda izabamo no kubikurikirana kugeza bikuze.
Ibihugu 10 bigize Afurika yo hagati byishyize hamwe bisaba abaterankunga kubishakira uburyo bwabifasha gusangira amakuru y’Iteganyagihe, aho kugira ngo buri gihugu gishingire ku bipimo byacyo nyamara ingaruka zambukiranya imipaka.
Abafatanyabikorwa ba Minisiteri y’Ibidukikije barimo Equity Bank n’umushinga wa USAID witwa Hinga Wunguke, batangiye gutanga inguzanyo zishyurwa ku nyungu nto, zizahabwa abahinzi n’abandi bafite imishinga ijyanye no kubungabunga ikirere.
Ministeri y’Ibidukikije iratangaza ko mu myaka 30 ishize u Rwanda rwageze ku ntego yo gutera amashyamba ku kigero cya 30.4% by’ubuso bw’igihugu, nyuma y’uko kugera mu 1996, amashyamba angana na 65% yari amaze kwangirika.
Mu Mirenge ikora kuri Nyungwe mu Turere twa Nyamagabe na Nyaruguru, hagiye gushorwa amafaranga abarirwa muri Miliyari eshanu azifashishwa mu bikorwa byo kugabanya urujya n’uruza muri iyi Pariki no kuyibungabunga.
Leta y’u Rwanda ifatanyije n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku kubungabunga ibidukikije ku isi (IUCN), batangiye kwitegura inama izaba muri Werurwe 2022 izavuga ku buryo za pariki n’ibindi byanya bikomye, byabyazwa umusaruro ariko bigakomeza kubungabungwa, iyo nama ikazaba ibereye bwa mbere ku mugabane wa Afurika.
Ubwoko bw’inyamaswa n’ibimera ibihumbi 15 biri mu nzira yo kuburirwa irengero kubera ibikorwa bya muntu hamwe n’imihindagurikire y’ikirere.
Guhera ku wa Gatandatu tariki ya 6 Gicurasi 2017, igiciro cyo gusura Ingagi mu Birunga kikubye kabiri, aho cyavuye ku madolari 750 kigashyirwa ku madolari 1500 y’Amerika ku muntu umwe.
Urugaga rw’abanyamwuga bakora inyigo mu bijyanye n’ibidukikije (RAPEP), rwiyemeje kuvugurura imikorere yarwo kuko ngo abarugize bakoraga mu buryo budafututse.
Ikigo cy’igihugu cyo kwita ku bidukikije REMA kiravuga ko umuturage akwiye kongererwa ubushobozi bwo kwibeshaho neza,kuko bituma abungabu ibidukikije.