Kicukiro: Ibiti by’umurimbo byitezweho kongerera ubwiza agace byatewemo

Mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kicukiro mu mpera z’icyumweru gishize hatewe ibiti 600 bisanga ibindi biti 400 byatewe mbere yaho mu cyumweru cyabanje birimo iby’imbuto ndetse n’iby’umurimbo byatewe ku bigo by’amashuri abanza n’ay’incuke (ECD), bikaba byitezweho kongerera ubwiza aho byatewe ndetse no gutuma haboneka umwuka mwiza wo guhumeka.

Biyemeje kubungabunga ibiti bateye kuko basobanukiwe neza akamaro kabyo
Biyemeje kubungabunga ibiti bateye kuko basobanukiwe neza akamaro kabyo

Umwe mu bari muri icyo gikorwa witwa Sebushishi Philibert, yagize ati “Ibiti bidufitiye akamaro kanini cyane, ibiti birwanya isuri, kandi ahantu hari ibiti haba hari umwuka mwiza. Igiti rero ni yo mpamvu kigomba guterwa kikabungabungwa kuko gitanga n’ubwiza aho kiri usanga hagaragara neza. Ibi biti twateye rero ni iby’umurimbo, urumva ko byongerera ubwiza Umurenge wacu.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kicukiro, Mukandahiro Hydayat, yasabye abaturage ibyo biti kubigira ibyabo, bakabirinda uwabyangiza kandi na bo bagatera ibiti mu ngo zabo cyane cyane iby’imbuto, kuko bizagabanya imirire mibi.

Yagize ati “Ubu gahunda ihari ni uko nibura umuturage ahantu hose atuye, akwiye kugira uruhare mu gutera igiti cyane cyane icy’imbuto cyangwa se icy’umurimbo, ariko cyane cyane iby’imbuto nibura bitatu cyangwa bitanu. Icya mbere biramufasha guhumeka umwuka mwiza, binadufashe no muri gahunda yo kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana. Harimo gutera igiti ariko buri muntu akavuga ngo ‘igiti cyanjye’ ntabwo ari icyo nateye mu rugo, ahubwo ahantu hose mbonye igiti ngomba kugira uruhare rwo kukibungabunga. Ni yo mpamvu n’ibi twagiye dutera mwumvaga ko tubwira abaturage kugitera neza kandi umenye ko ari igiti cyawe, uhace urebe ko kitahungabanye, kitagize ikibazo, hanyuma dukomeze kubicunga kugira ngo bizakure, kuko bizatugirira akamaro twese.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kicukiro, Mukandahiro Hydayat, yashishikarije abaturage gutera ibiti no mu ngo zabo cyane cyane iby'imbuto
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kicukiro, Mukandahiro Hydayat, yashishikarije abaturage gutera ibiti no mu ngo zabo cyane cyane iby’imbuto

Abaturage b’Umurenge wa Kicukiro na bo bagaragaza ko bumva neza akamaro k’ibiti, ndetse biyemeje kuzabirinda bigatanga umusaruro.

Umwe muri bo yagize ati “Uko tuzajya dukora umuganda ngarukakwezi, tuzajya tuza turebe ko bya biti byakuze, ibyaba byarangiritse, twongere dusubizemo ibindi. Ibiti twateye ni ibyacu nk’Abanyarwanda, nk’abatuye Igihugu. Ubusugire tuzabiha rero ni uko tuzajya tubibungabunga, tubivomera, tubibagarira, tunakumira abantu bashobora kuza kubihungabanya.”

Aho gutera ibiti hose mu Murenge wa Kicukiro ntihararangira kuko bazakomeza kubitera kugeza tariki 15 Ugushyingo 2025 ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali.

Nyuma y’umuganda rusange wo gutera ibyo biti, muri gahunda y’Ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa, mu bikorwa bari barateganyije muri uku kwezi harimo no kuremera abatishoboye cyane cyane bashakirwa ubwisungane mu kwivuza. Ubuyobozi bw’Umurenge bwafatanyije n’umufatanyabikorwa ari we ikigo cy’ubwikorezi cya PTS gitanga inkunga y’amafaranga angana na Miliyoni imwe n’ibihumbi 800 yo kwishyurira umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza abaturage 600 batishoboye.

Abo baturage batoranyijwe mu bandi 1,800 bo mu Murenge wa Kicukiro mu miryango itishoboye itari yabasha kwishyura ubwisungane mu kwivuza, icyo kikaba ari kimwe mu bikorwa by’ubudaheranwa.

Ikigo PTS cyatanze inkunga ya Miliyoni imwe n'ibihumbi 800 Frw azishyurwa Mituweli z'abatishoboye, muri gahunda y'ukwezi k'Ubumwe n'Ubudaheranwa
Ikigo PTS cyatanze inkunga ya Miliyoni imwe n’ibihumbi 800 Frw azishyurwa Mituweli z’abatishoboye, muri gahunda y’ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka