Burera: Ingabo, Polisi n’abakozi ba RIB bateye ibiti by’imbuto ibihumbi 10
Kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Ukuboza 2025, inzego z’Umutekano zigizwe n’Ingabo z’u Rwanda (Diviziyo ya 2), Polisi y’u Rwanda (RNP) n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), zikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, zakoze igikorwa cyo gutera ibiti mu Mudugudu wa Bisiga, Akagali ka Gashoro, Umurenge wa Rwerere, Akarere ka Burera.
Bateye ibiti by’avoka bisaga 10,000, kikaba ari igikorwa cyitabiriwe kandi na Mugabowagahunde Maurice, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru n’Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Madamu Mukamana Solina ndetse n’abaturage b’aka Karere.
Iki gikorwa kibaye nyuma y’ikindi nka cyo cyaherukaga kuba mu ntangiriro z’uku kwezi, aho izi nzego nabwo zifatanyije n’abayobozi ndetse n’abaturage b’Akarere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru nanone, icyo gihe bakaba barateye ibiri 2,000.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|