Hatangijwe uburyo bwo kubona ibikoresho bitangiza ikirere ku giciro gihendutse

Abafatanyabikorwa ba Minisiteri y’Ibidukikije barimo Equity Bank n’umushinga wa USAID witwa Hinga Wunguke, batangiye gutanga inguzanyo zishyurwa ku nyungu nto, zizahabwa abahinzi n’abandi bafite imishinga ijyanye no kubungabunga ikirere.

Hatangijwe uburyo bwo kubona ibikoresho bitangiza ikirere ku giciro gihendutse
Hatangijwe uburyo bwo kubona ibikoresho bitangiza ikirere ku giciro gihendutse

Iyi gahunda ikaba yunganira indi isanzweho yo korohereza abaturage kubona ibikoresho bitangiza ikirere, binyuze mu mpano n’inguzanyo z’Ikigega cya Leta cyitwa ’Ireme Invest’.

Abifuza gushora imari mu modoka cyangwa moto zidakoresha ibikomoka kuri peterori, abashaka uburyo burondereza cyangwa budakoresha inkwi n’amakara, abakoresha amashanyarazi y’imirasire, ay’umuyaga cyangwa biyogazi, abifuza ibigega n’ibindi byafasha kubana neza n’ibidukikije, bahawe ikaze mu Kigega cya Leta cyitwa Ireme Invest no muri Equity Bank.

Equity Bank ivuga ko itanga igishoro cy’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 500 kugera kuri miliyari imwe, akaba ari inguzanyo yishyurwa ku nyungu iri hagati ya 8%-16%, bitewe n’imiterere y’umushinga.

Umuyobozi wa Equity Bank, Hannington Namara, atanga urugero ku muntu waba wifuza guteka amafunguro adakoresheje inkwi, ko ashobora guhabwa inguzanyo ku nyungu nto ugereranyije n’isanzwe ihabwa abandi bakiriya, ndetse ngo hari n’aho bamubera ingwate.

Umuyobozi wa Equity Bank, Hannington Namara
Umuyobozi wa Equity Bank, Hannington Namara

Namara agira ati "Twareba uburyo uwo muturage ushaka kugura imbabura zirondereza cyangwa zidakoresha inkwi n’amakara, yafashwa gushyira mu bikorwa umushinga we, akabona amahirwe kurusha uwashaka imbabura iyo ari yo yose."

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibidukikije, Dr Claudine Uwera, avuga ko ibikoresho bifasha abantu kugera ku bukungu burengera ibidukikije bisanzwe biriho, ariko ko abashaka kubishoramo imari bagomba kumenya ko barimo koroherezwa.

Dr Uwera yagize ati "Twashyizeho nkunganire kuri izi gahunda zitandukanye zo guteza imbere ubukungu burengera ibidukikije, Leta y’u Rwanda ikaba irimo gukorana n’abafatanyabikorwa kugira ngo ibi bikoresho biboneke kandi bibashe gusubiza ikibazo mu buryo burambye."

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibidukikije, Dr Claudine Uwera
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibidukikije, Dr Claudine Uwera

Ubushakashatsi Equity Bank yamuritse mu gutangiza gahunda y’itangwa ry’ibikoresho bitangiza ikirere, kuwa Kabiri tariki 04 Kamena 2024, bugaragaza ko Abaturarwanda bagera kuri 75% bakoresha inkwi, mu gihe abagera hafi kuri 18% bakoresha amakara.

Ni imwe mu mbogamizi ziteza kwiyongera k’umuvuduko w’igabanuka ry’amashyamba, kubura kw’imvura n’igihe ibonekeye ikagwa nabi iteza isuri n’imyuzure, bikagira ingaruka cyane cyane ku musaruro w’ubuhinzi.

Umushinga USAID Hinga Wunguke uvuga ko uzafasha abahinzi barenga ibihumbi 700 bakorana na wo, kwitabira kugura ibikoresho bibafasha guhinga barengera ibidukikije, ari na ko bahangana n’imihindagurikire y’ikirere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka