Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango burasaba abaturage batuye umujyi wa Ruhango, ahanyuraga imihanda y’amabuye, kwitegura kuvugurura inzu zabo igihe ayo mabuye arimo gukurwamo, ngo hashyirwemo kaburimbo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango burasaba abakozi bako kujya baganira kuri Ndi Umunyarwanda, kugira ngo bungurane inama kandi banoze ubusabane, kuko kubikora ari nko gusenga Imana, kandi kuko uwujuje indangagaciro z’Ubunyarwanda aba ari nta busembwa afite.
Guiverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice arasaba abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Ruhango, gushyira imbaraga mu kwigisha abaturage uko biteza imbere kurusha kubaha ibyo bakeneye ako kanya, kuko iyo imishinga imaze guhagarara abaturage basubira mu bukene bahoranye.
Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Masahiro Imai, arasaba abahabwa inkunga kuzikoresha neza bakazibyaza umusaruro, by’umwihariko ku bategura imishinga mito igamije iterambere.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwamurikiwe igikombe cy’Intwari cya Handball, ishuri ryisumbuye rya G.S. Kigoma ryatwaye ku rwego rw’Igihugu, mu marushanwa y’abatarengeje imyaka 20 yahuje ibigo by’amashuri mu Rwanda.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buratangaza ko bugiye kongera kuzahura ikipe y’amagare yari imaze imyaka ibiri ihagaze kubera icyorezo cya Covid-19.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ruratangaza ko rurirmo gushakisha Uwitwa Rutagengwa Alexis wo mu Karere ka Ruhango, bikekwa ko yaba yaragize uruhare mu gutwika imodoka y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango.
Umubyeyi witwa Mukamana Claudine wo mu Karere ka Ruhango avuga ko akiri umukobwa yari afite ubuzima bwiza, ariko amaze kujya mu Mujyi wa Kigali gukora akazi ko mu rugo, yatewe inda maze atangira ubuzima bwo ku muhanda bwo gucuruza agataro.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buratangaza ko ibiganiro hagati y’abashakanye bari mu miryango ibanye nabi byagize uruhare mu kongera kuyibanisha neza, ku buro hari icyizere cy’uko n’indi izagenda ihinduka.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB) kiratangaza ko kugira ngo igishanga cya Kanyegenyege mu Karere ka Ruhango kibashe gutunganywa hakenewe amafaranga angana na miliyari imwe n’igice.
Ababyeyi barerera ku kigo cy’amashuri cya Munanira mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, barasaba ko nyuma yo kubakirwa ibyumba bitatu by’amashuri, banafashwa gushyira mu bikorwa gahunda yo kugaburirira abana ku ishuri.
Abagore mu Karere ka Ruhango barahamya ko iyo umugore akoze akiteza imbere aribwo urugo rurushaho kuzamuka mu iterambere, kuko umusaruro w’umugabo gusa utahaza abagize umuryango.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buratangaza ko amakoperative ashobora kwinjiza amafaranga asaga miliyali eshatu ku mwaka, ajya mu mifuka y’abaturage hakaba hari na koperative ishobora kurenza miliyoni 500frw ku mwaka, agasabwa gukoresha ayo mafaranga mu rindi shoramari aho kuyarekera ku mabanki.
Ikamyo yari ipakiye amavuta ya mazutu yakoreye impanuka mu Murenge wa Ruhango ku muhanda munini uva Kigali-Muhanga-Huye, ubwo yari imaze kugenda nk’ibilometero bitatu uvuye mu Mujyi wa Muhanga.
Urubyiruko rwo mu Karere ka Ruhango ruratangaza ko mu kwezi k’Ukwakira kwahariwe ubukorerabushake, kuzasozwa nibura hubatswe ibiro icyenda by’imidugudu, n’izu icyenda z’abatishoboye.
Sendika y’abarimu mu Rwanda (SNER) iratangaza ko itazongera kwihangani umwarimu wananiranye cyangwa witwara nabi, kuko byaba ari ugushyigikira amakosa.
Abaturage bo mu karere ka Ruhango baratangaza ko bishimira intambwe bamaze gutera mu bumwe n’ubwiyunge, kubera ibikorwa bafatanyamo n’imibanire myiza bafitanye izira amacakubi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango burasaba abaturage kwisanzura ku bayobozi, kugira ngo hirindwe urugomo n’andi mahane ashobora kwaduka igihe umuturage atahawe serivisi inoze.
Mu karere ka Ruhango hatangijwe gahunda yo kwiyubakira ibiro by’imidigudu yose uko ari 533, ku ikubitiro hakaba hagiye gutangira kubakwa ibiro 118 nk’uko biri mu mihigo y’uyu mwaka w’ingengo y’imari, indi ikazubakwa nyuma.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rurasaba abayobozi b’inzego z’ibanze kwegeranya urutonde rw’amazina y’abana batewe inda badakuze, kugira ngo abazitewe n’abakoresha babo bafashwe gutanga ibirego.
Kubera ibibazo bamakimbirane bigize iminsi bigaragara hagati y’abayobozi n’abaturage, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), yatangije ubukangurambaga bugamije gukangurira impande zombi kongera kuzuzanya, nyuma y’uko bigaragaye ko hari icyuho hagati y’abayobozi n’abaturage biturutse ku kuba inama zibahuza zitari (…)
Polisi ikorera mu Karere ka Ruhango ku bufatanye n’abaturage yafashe uwitwa Masumbuko Laurent w’imyaka 33, ucyekwaho kwiba amatiyo 59 yo mu muyoboro w’amazi anyura mu Murenge wa Kinazi, Akagari ka Burima, Umudugudu wa Nyaruteja.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango burasaba abayobozi b’amasibo n’abaturage muri rusange gutanga amakuru y’ahakorerwa inzoga zitemewe kuko zangiza ubuzima bw’abaturage kandi bigahombya abazikora iyo bafashwe.
Urwego rw’abikorera (PSF) mu Karere ka Ruhango rwatangaje ko buri mucuruzi agomba nibura kwishyura amafaranga 2000 yo kongerera ubushobozi abakorerabushake bafasha abantu mu kurwanya Covid-19.
Umwe mu banyeshuri bagaragaje ibibazo by’umwihariko ni umukobwa w’imyaka 20 wakoze ikizamini gisoza umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye ari mu bitaro bya Ruhango aho amaze iminsi itatu abyaye, hakaba n’abana batatu barwaye Covid-19, na bo bakoreye ku bigo bashyiriweho kugira ngo bitabweho.
Abafashwe basengera ku musozi wa Kanyarira mu Karere ka Ruhango baravuga ko bemera ko bakoze amakosa yo gusuzugura ubuyobozi kandi Imana ari yo ishyiraho abayobozi.
Abantu 10 muri 239 bafashwe basengera ku musozi wa Kanyarira mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango basanganywe ubwandu bwa Covid-19. Inzego z’ubuzima zikaba zafashe umwanzuro wo gushyira abafashwe bose mu kato k’iminsi itanu kugira ngo hafatwe ibizamini byimbitse ku baba banduriye muri ayo masengesho, cyangwa mu (…)
Abantu basaga 230 biganjemo abo mu turere twa Ruhango, Muhanga na Nyanza bafatiwe mu ishyamba rya Kanyarira mu Murenge wa Byimana basenga kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Nyakanga 2021.
Abaturage bo mudugudu wa Bisambu mu Murenge wa Ruhango baravuga ko barangwaga n’ingeso mbi zirimo n’ubujura no gukoresha ibiyobyabwenge, ariko ubu bamaze guhinduka bumvira gahunda za Leta bagatangira kwiteza imbere, ari yo mpamvu batacyitwa abana b’inkware.
Imiryango 12 y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Karere ka Ruhango, yashyikirijwe inzu zubatswe ku bufatanye n’abaturage n’umuryango RPF Inkotanyi muri ako karere.