Rayon Sports itsinze Etincelles FC yisubiza umwanya wa mbere, Seninga araririmbirwa

Kuri iki Cyumweru, ikipe ya Rayon Sports yatsindiye Etincelles FC kuri Stade Umuganda ibitego 2-1 ,yisubiza umwanya wa mbere yari yambuwe na APR FC yawufashe nyuma yo kuhatsindira Rutsiro FC 5-0 , ku wa Gatandatu.

Ni umukino wari wabanjirijwe n’uwakinwe ku wa Gatandatu wahuje APR FC na Rutsiro FC, APR FC igata umwanya wa mbere nyuma yo kunyagira ibitego 5-0, ibyashyize ku gitutu Rayon Sports yari iya mbere. Iyi kipe muri rusange umukino yawukinnye neza iminota 90 kuva mu gice cya mbere aho wabonaga yiteguye neza nta gitutu ifite. Mu minota icumi ya mbere umunyezamu Ndikuriyo Patient yakuyemo imipira ibiri ikomeye irimo kufura nziza yatewe na Rutayisire Amani nyuma y’ikosa ryari rikozwe na Serumogo Ali uyu munsi wari wabanjemo.

Serumogo Ali yakinnye umukino wose kuri uyu munsi
Serumogo Ali yakinnye umukino wose kuri uyu munsi

Mu bihe bitandukanye, Rayon Sports nayo yagiye ihusha uburyo bwiganjemo imipira ibiri Muhire Kevin yateye ariko umunyezamu Nishimwe Moise akayikuramo.Ku munota wa 33 Rayon Sports yari yagoye Etincelles FC hagati mu kibuga yabonye igitego nyuma y’umupira wanyujijwe muri iki gice ,ukakirwa na Bugingo Hakim ibumoso maze akawuindura unyuze hasi, Biramahire Abeddy wari wakurikiye ajijisha umunyezamu, akoraho gato atsinda igitego cya mbere,igice cya mbere kirangira ari 1-0.

Etincelles FC mu gice cya mbere hagati hayo ntabwo hatakoraga neza bitewe no kuba yari yakinishije abakinnyi babiri bakina bugarira Joseph Ntamack na Uzabumwana Billard utari mwiza. Ibi byatumye itangira igice cya kabiri isimbuza ikuramo Uzabumwana Billard ishyiramo Robert Mukokhotya,wahise anyura ku ruhande rw’iburyo imbere hanyuraga Niyonkuru Sadjati bitahiriye kuhakina dore ko atariho asanzwe akina maze ahita agaruka hagati.

Abakunzi ba Rayon Sports bari bitabiriye uyu mukino ari benshi
Abakunzi ba Rayon Sports bari bitabiriye uyu mukino ari benshi

Iki gice, Rayon Sports yagitangiye ihusha uburyo bw’ibitego ku munota wa 48 nyuma y’umupira Aziz Bassane yazamukanye aciye ku ruhande rw’ibumoso ariko ateye ishoti rikomeye rifata umutambiko w’izamu. Ku munota wa 55 Etincelles FC yongeye gusimbuza ikuramo Danis Kaweesa watahaga izamu ishyiramo Nizigiyimana Ismael wari uje kunyura ku ruhande rw’iburyo imbere bigatuma Mukokhotya ahita akina nka rutahizamu. Ku munota wa 60 Rayon Sports nayo yakuyemo Elanga Kanga ishyiramo Iraguha Hadji.

Iminota 15 ya mbere mu gice cya kabiri yaranzwe n’uburyo bumwe bwa Aziz Bassane mu gihe Etincelles FC yatangiye gukina yubaka ndetse no hagati ari nako ikomanga ku izamu rya Ndikuriyo Patient ariko bidakomeye.

Biramahire Abeddy yatsinze ibitego bibiri byahesheje amanota atatu Rayon Sports
Biramahire Abeddy yatsinze ibitego bibiri byahesheje amanota atatu Rayon Sports

Ku munota wa 67 ,Rayon Sports yasimbuje Adama Bagayogo na Niyonzima Olivier ’Seif’ barinjira havamo Kanamugire Roger na Aziz Bassane mu gihe Etincelles FC yakoze impinduka ebyiri
Nzajibwami Frank na Katumba Edgar binjira mu kibuga. Rayon Sports yakinaga irusha Etincelles FC ku munota wa 74 kapiteni w’iyi kipe y’i Rubavu, Nshimiyimana Abdou yahushije umupira yari ashatse kwambura Muhire Kevin, maze uyu kapiteni wa Rayon Sports ahita awufatira mu rubuga rw’amahina aracenga awuhereza Biramahire Abeddy watsinze igitego cya kabiri. Nyuma y’iki gitego, abafana ba Rayon Sports bari bitabiriye umukino ari benshi baririmbye umutoza Seninga Innocent wa Etincelles FC wari watangaje ko iyi kipe agomba kuyitsinda kuko ari umwana wa APR FC ihanganiye nayo igikombe.

Aziz Bassane yahushije uburyo bwafashe umutambiko w'izamu
Aziz Bassane yahushije uburyo bwafashe umutambiko w’izamu

Impinduka Etincelles FC yagendaga ikora zayifashaga ikagerageza gukina, byatumye ubwo Biramahire Abeddy yicaraga hasi ku munota wa 89, abakinnyi ba Rayon Sports bikanga ko umukino ushobora guhagarara akitabwaho ariko urakomeza maze Nizigiyimana Ismail aterekerwa umupira mwiza atera ishoti ritakuwemo n’umunyezamu Ndikuriyo Patient yishyura igitego kimwe muri bibiri bari batsinzwe.

Rayon Sports yahise ishyiramo Nsabimana Aimable na Rukundo Abdourahman bakinnye iminota itanu yari yongereweho, umukino ukarangira Rayon Sports itahanye intsinzi y’ibitego 2-1 ,inasubiye ku mwanya wa mbere n’amanota 53 aho irusha APR FC inota rimwe iri ku mwanya wa kabiri.

Nshimiyimana Emmanuel "Kabange" wakinnye mu mutina w'ubwugarizi uyu munsi ari mu bakinnyi bitwaye neza
Nshimiyimana Emmanuel "Kabange" wakinnye mu mutina w’ubwugarizi uyu munsi ari mu bakinnyi bitwaye neza

Inku bijyanye:

Rayon Sports igomba kuva ku mwanya wa mbere - Seninga utoza Etincelles agakunda APR FC

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

SENINGA Muti"uramwayeeee" Nta wanga Rayon ngo bimugwe neza !

Nsengiyumva Ildephonse yanditse ku itariki ya: 27-04-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka