Ruhango: Arashimira Polisi yamukuye ku muhanda ikanamwubakira

Umubyeyi witwa Mukamana Claudine wo mu Karere ka Ruhango avuga ko akiri umukobwa yari afite ubuzima bwiza, ariko amaze kujya mu Mujyi wa Kigali gukora akazi ko mu rugo, yatewe inda maze atangira ubuzima bwo ku muhanda bwo gucuruza agataro.

Inzego za Polisi n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Ruhango zamusuye Mukamana iwe
Inzego za Polisi n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango zamusuye Mukamana iwe

Uwo mubyeyi waje gukurwa ku muhanda na Polisi yabuze aho yerekera, arayishimira kuba inamwujurije inzu y’agaciro gasaga miliyoni icyeza z’Amafaranga y’u Rwanda ku ivuko mu Karere ka Ruhango.

Mukamana avuga ko yamaze imyaka 17 mu Mujyi wa Kigali agerageza kwirwanaho ariko ubuzima bugenda burushaho kumukomerera, kuko abo babyaranaye batamufashije kurera abana, ahubwo yahoraga atabwa muri yombi na Polisi kubera ubucuruzi butemewe yakoraga.

Mukamana avuga ko ubuzima bwarushijeho kuba bubi Covid-19 imaze kwaduka kuko byabaye ngombwa ko akazi ko gucuruza agataro gahagarara, amaze kubona ubuzima bwo mu muhanda n’abana bumunaniye yiyemeje kuzerera ashaka aho yakora akazi ko mu rugo, ariko akakabura kuko abantu batari bakeneye abakozi kubera ‘Guma mu rugo’.

Aha bakataga umugozi ngo atahe inzu ye
Aha bakataga umugozi ngo atahe inzu ye

Ibyago byaje kumuviramo amahirwe atapfa gusekera uwo ari we wese, n’ubundi muri ubwo buzererezi Polisi yaramufashe maze ayisezeranya ko imurekuye yataha iwabo ariko imbogamizi ikaba aho yakinga umusaya, nyuma y’igihe kirekire adakandagira iwabo.

Polisi yamwemereye kumwubakira

Mukamana avuga ko Polisi yamusezeranyije kuzamwubakira igihe yakwitwara neza maze yemera gutaha ava mu mujyi none isezeranyo ryasohoye, kuko ubu yaraye atashye inzu ifite n’ibikenerwa byose ngo umuturage abe abayeho neza.

Agira ati “Kuba mu mujyi byari bimaze kunanira neza ku buryo nazerereye nkabura aho nkura ibiraka nkabura aho ndara maze igihe kimwe nihebye Polisi ni yo yamfashe maze nyibwira ko nabuze aho njya, imenye ko ngiye gusubira mu rugo yiyemeza kunyubakira”.

Polisi yari yashyikirije inzu Mukamana nk'uko yari yarabimusezeranyije
Polisi yari yashyikirije inzu Mukamana nk’uko yari yarabimusezeranyije

Yongeraho ati “Ndashimira cyane Polisi kuko yankuye ku muhanda ikananyubakira, ubu nkaba ndi mu bandi baturage, abana banjye bari bapfiriye mu Mujyi wa Kigali kuko kuba baranyubakiye ndumva naratuje”.

Umuyobozi w’Umusigire wa Polisi mu Karere, CIP John Muhirwa, yibukije ko Polisi atari iyo gukurikirana no gufunga abakoze ibyaha gusa, ko inabereyeho gukemura ibibazo by’abaturage birimo ibibangamiye imibereho myiza yabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Jean Marie Vianney Rusilibana, yasabye Mukamana gukora akiteza imbere, amugira inama yo gutegura umushinga akazasaba inguzanyo muri VUP izamufasha kwiteza imbere.

Yamusabye kandi gutera abana umwete wo gukomeza kwiga kugeza bageze kure hashoboka, kugira ngo bazabashe kuzavamo Abanyarwanda igihugu gikeneye.

Agira ati “Uyu muturage yubakiwe inzu nziza abanamo n’abana be babiri, yujuje ibisabwa ngo abeho neza nk’abandi, abeho ari Umunyarwanda utekanye kandi ushoboye gukorera urugo rwe, nibyo dushimira Polisi y’igihugu”.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, avuga ko kuba Polisi y’igihugu irimo kwita ku baturage bitanga icyizere cy’umutekano usesuye n’ubundi isanzwe ifite mu nshingano zayo, kuko kuyobora umuturage utekanye byoroha.

Bamugeneye n'ibiribwa
Bamugeneye n’ibiribwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka