Ruhango: Ikamyo itwaye amavuta iraguye abaturage bahurura bashaka kuyavoma
Ikamyo yari ipakiye amavuta ya mazutu yakoreye impanuka mu Murenge wa Ruhango ku muhanda munini uva Kigali-Muhanga-Huye, ubwo yari imaze kugenda nk’ibilometero bitatu uvuye mu Mujyi wa Muhanga.

Ubwo Guverineri Kayitesi yahageraga avuye mu kazi mu Karere ka Muhanga, yasanze abaturage benshi barimo abagore, abagabo, abana, abasore n’inkumi babarirwa nko muri 300 bashungereye imodoka ya mazutu yakoze impanuka amavuta ameneka, bashaka kuyavomera mu bijerikani, ariko inzego za Polisi zari zacunze umutekano ngo hatagira umuturage wahagirira ikibazo.
Guverineri Kayitesi avuga ko benshi babigize nk’akamenyero ko iyo amakamyo atwaye inzoga cyangwa amavuta aguye bihutira gusahura batazi ko banahuriramo n’impanuka zikomeye cyane cyane nko ku modoka zipakiye amavuta.
Agira ati, “Nka hano hamenetse mazutu iyo iza kuba lisansi abantu bagashaka kuyivoma, bishobora kuvamo n’impanuka yakwangiza ubuzima bwabo, si byiza rwose ko abantu bihutira gusahura ahabaye impanuka”.

Yoneraho ati, “Ni n’umuco mubi kuko aho kuza gusahura, abantu bakwiye gutabara. Turasaba abaturage kugira umuco utabara kuko ntabwo ibyangiritse biba bibagenewe ahubwo ni impanuka”.
Bamwe mu baturage bari baje kuvoma amavuta bagaragaje ko ntacyo bitwaye kuba amavuta amenekera ubusa bayavoma bakajya kuyagurisha kuko n’ubundi nta kindi bibamariye kuba amenekeye mu mirima kandi agapfa ubusa.
Cyakora nyuma yo gukumirwa n’inzego z’umutekano hari abavuze ko na bo bigaya kuba baje gusahura birengagije ko byababyarira ibibazo birimo nko gukomeretsanya ku bintu bidafite agaciro gakomeye.

Benshi muri bo bagiraga bati, “Twebwe turumva bareka tukivomera kuko n’ubundi ntabwo biri busubire kwa bene byo, amavuta arimo gupfa ubusa ahubwo atwangiriza imyaka aho ari kujya kumeneka ibyiza bareka tukayavoma”.
Abandi bati “Ntabwo dushimishijwe n’uko imodoka yakoze impanuka, nta n’ubwo twifuzaga kuyavoma, ariko niba arimo gupfa ubusa ni kuki batareka ngo tuyavome, ko n’ubundi ari impanuka tutateye? Cyakora na byo si byiza kuko Polisi yatubwiye ko twaharwanira kandi biragaragara kuko twaje turi benshi.”
Ni kenshi mu Rwanda imodoka zitwaye ibyo kunywa n’amavuta bigwa ugasanga abaturage bihutiye gusahura ariko bikagaragara nabi kuko ahubwo bakwiye kuba batabara n’uwahombye ibyangiritse agafashwa kwegeranya ibisigaye.



Ohereza igitekerezo
|