Volleyball: APR yanditse amateka muri Libya igera muri 1/2

Imwe mu makipe 2 ahagarariye u Rwanda mu mikino ya Afurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, APR VC, ikoze amateka yo kugera muri 1/2 cy’iyi mikino nyuma yo gutsinda Al Itihad yo mu gihugu cya Libya amaseti 3-1.

APR yakoze amateka igera muri 1/2 cy'irushanwa nyafurika
APR yakoze amateka igera muri 1/2 cy’irushanwa nyafurika

Ni umukino wari ukomeye ndetse ikipe ya APR VC itatangiye neza, kuko yatangiye itsindwa seti ya mbere ku manota 25 kuri 17.

Ikipe ya APR VC yagarutse muri seti 2,3 ndetse ni iya 4 yahindutse, kuko ntabwo yigeze yemerera ikipe ya Al Itihad ko iyobora umukino, maze yegukana umukino ityo n’amaseti 3-1.

APR yabaye ikipe ya 3 mu mateka ya volleyball mu Rwanda igeze muri 1/2 cy’iyi mikino, nyuma ya Kaminuza y’u Rwanda yabikoze muri 2011 ndetse na Gisagara Volleyball muri 2022.

Ikipe ya APR VC iri mu gihugu cya Libya kuva tariki ya 17 aho iri kumwe kandi na Kepler VC na yo ihagarariye u Rwanda, gusa yo ikaba itaragize amahirwe yo kurenga 1/8 cy’irangiza.

Ikipe ya APR VC iragaruka mu kibuga kuri uyu wa mbere, ikina imikino ya 1/2.

APR yari ihagaze neza
APR yari ihagaze neza
AL Itihad yari yatsinze set ya mbere, ntiyahiriwe kuko APR yahise iyicira akarongo
AL Itihad yari yatsinze set ya mbere, ntiyahiriwe kuko APR yahise iyicira akarongo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka