Liverpool itwaye shampiyona 2024-2025, yuzuza ibikombe 20 (Amafoto)

Ikipe ya Liverpool yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Bwongereza 2024-2025 , nyuma yo gutsinda Tottenham Hotspur ku kibuga cya Liverpool (Anfield) 5-1, mu mukino wabaye kuri iki Cyumweru.

Wari umukino w’umunsi wa 34 wa shampiyona iyi kipe yari yakiriye,isabwa inota rimwe gusa kugira ngo itware igikombe cy’amateka aho cyatumye inganya na Manchester United ibikombe 20. Uyu mukino yawutangiye ariko itsindwa igitego cya Dominik Solanke ku mu munota wa 12. Iyi kipe yishyuye ku munota wa 16 ku gitego cyatsinzwe na Luis Diaz maze inarenzaho ibindi bibiri ku munota wa 24 n’uwa 34 bitsinzwe na Alexis Mac Allister na Cody Gakpo , igice cya mbere kirangira ari ibitego 3-1.

Byari ibyishimo ku bari muri Stade ya Anfield
Byari ibyishimo ku bari muri Stade ya Anfield

Mu gice cya kabiri, Liverpool yatsinzemo ibitego bibiri byuzuza 5-1 bitsinzwe na Mohamed Salah ku munota wa 63 mu gihe Destin Udogie wa Spurs yitsinze icya gatanu ku munota wa 69. Iyi ntsinzi y’amanota yatanze amanota atatu nyamara hasabwaga nibura rimwe, yatumye Liverpool itwara igikombe cya shampiyona, itari yarangira dore ko mu mukino 34 imaze gukinwa ifitemo amanota 82 aho mu gihe hasigaye imikino ine irusha Arsenal ya kabiri amanota 15 mu gihe imikino isigaye ifite amanota 12, bivuze ko idashobora kuyifata.

Ni igikombe cy’amateka :

Ikipe ya Liverpool ikuyeho agahigo kari gafitwe na Manchester United itwara igikombe cya 20, ibyari bimaze gukorwa n’iyi kipe yo mu Mujyi wa Manchester yonyine.Liverpool yaherukaga gutwara shampiyona 2019-2020 mu gihe umutoza wayo Arne Slot abaye umutoza wa gatanu ukoze amateka gutwara iyi shampiyona ari ubwa mbere atoje mu Bwongereza.

Abafana ba Liverpool bafite ibimenyetso bigaragaza ko baratwara igikombe cya 20
Abafana ba Liverpool bafite ibimenyetso bigaragaza ko baratwara igikombe cya 20
Salah wagize uruhare muri aya mateka yifotozanya n'abafana
Salah wagize uruhare muri aya mateka yifotozanya n’abafana
Umutoza Arne Slot
Umutoza Arne Slot

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Thank you liverpoll !!

Nsengiyumva Ildephonse yanditse ku itariki ya: 27-04-2025  →  Musubize

Thank you liverpoll !!

Nsengiyumva Ildephonse yanditse ku itariki ya: 27-04-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka