Menya Abepiskopi umunani b’u Rwanda batowe na Papa Francis

Mu rwibutso Papa Francis witabye Imana ku itariki 21 Mata 2025 asigiye Kiliziya Gatolika y’u Rwanda, harimo ko mu bepisikopi icyenda ari we watoye umunani muri bo, anatora Umukaridinali wa mbere mu mateka y’u Rwanda.

Ubwo Abepisikopi b'u Rwanda basuraga Papa muri 2023
Ubwo Abepisikopi b’u Rwanda basuraga Papa muri 2023

Ayo mateka yagarutsweho n’Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Mgr Balthazar Ntivuguruzwa, mu gitambo cya Misa yihariye yo gusabira Papa Francis witabye Imana, yaturiwe muri Basilika nto ya Kabgayi ku wa Gatatu tariki 23 Mata 2025 no mu ma Paruwasi yose agize iyo Diyosezi.

Ati ‟Papa Francis yakundaga Kiliziya y’u Rwanda agakunda u Rwanda. Tuzamwibukiraho ko ari we watoye Karidinali wa mbere muri iki gihugu cyacu, mu mateka y’imyaka 125 Kiliziya imaze hano ku butaka bw’u Rwanda. Umukaridinari uri no mu rugaga rugiye kumuherekeza, ndetse ruzatora n’ugiye gusimbura Papa Francisco, ni ikintu gikomeye cyane”.

Arongera ati ‟Ntabwo asize Kiliziya yacu ari nk’imfubyi, asize ayishakiye Abepisikopi, ubu Diyosezi zose zifite abepisikopi bwite. Mu bepisikopi icyenda bayobora ubushyo bw’Imana, mu icyenda, umunani bose ni we wabatoye. Njye ndamushimira ku bw’icyizere yangiriye, mu mwaka ushize nagize umugisha wo guhura na we, mbona umwanya wo kumushimira”.

Mu bepisikopi icyenda ba Diyosezi icyenda zo mu Rwanda, Musenyeri Vincent Harolimana, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri ni we rukumbi utari mu batowe na Papa Francis, aho yatowe na Papa Benedigito XVI ku itariki 31 Mutarama 2012.

Abasenyeri umunani batowe na Papa Francis ni Antoine Cardinal Kambanda, Musenyeri Céléstin Hakizimana Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo, Musenyeri Edouard Sinayobye, Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu.

Hari kandi na Musenyeri Papias Musengamana, Umushumba wa Diyosezi ya Byumba, Musenyeri JMV Twagirayezu, Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi na Musenyeri Jean Bosco Ntagungira Umushumba wa Diyosezi ya Butare.

Antoine Cardinal Kambanda, Arikiyesikopi wa Kigali

Papa Francis ni we wahaye Kambanda Ubukaridinali
Papa Francis ni we wahaye Kambanda Ubukaridinali

Papa Fransisco yatoreye Padiri Antoine Kambanda kuba Umushumba wa Diyoseze ya Kibungo ku itariki ya 07 Gicurasi 2013, nyuma y’amezi abiri atorewe kuba Papa.

Musenyeri Kambanda yahawe inkoni y’ubushumba tariki 21 Nyakanga 2013, aho yari asimbuye Musenyeri Kizito Bahujimihigo.

Mu myaka itanu ayobora Diyosezi ya Kibungo, Musenyeri Antoine Kambanda yakiriye ubutumwa bukubiye mu itangazo ry’ibiro by’Intumwa ya Papa mu Rwanda ku wa mbere tariki ya 19 Ugushyingo 2018, rimumenyesha ko Papa Francisco amutoreye kuba Arikiyepiskopi wa Kigali.

Mu myaka itageze kuri ibiri, nibwo uwari Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yatangaje ko Arkiyepisikopi wa Kigali Antoine Kambanda agizwe Cardinal, ubwo hari ku Cyumweru ku itariki 25 Ukwakira 2020, nyuma y’isengesho rizwi nka Angelus, rivugirwa ku rubuga rwa Mutagatifu Petero i Roma.

Intego ya Cardinal Kambanda ni ‘Ut vitam habeant’ isobanura iti ‘Bose bagire ubuzima busendereye’ (Jn 10,10).

Antoine Cardinal Kambanda ari mu bitabiriye umuhango wo guherekeza Papa Francis, washyinguwe ku wa Gatandatu tariki 26 Mata 2025, akaba no mu bakaridinali basaga 130 biteguye gutora no gutorwamo Papa mushya.

Musenyeri Céléstin Hakizimana wa Diyosezi ya Gikongoro

Musenyeri Céléstin Hakizimana
Musenyeri Céléstin Hakizimana

Ku itariki ya 26 Ugushyingo 2014, nibwo uwari Papa Fransis yatoreye Padiri Hakizimana Céléstin kuba umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, yari imaze imyaka hafi itatu nta mushumba ifite.

Musenyeri Hakizimana yasimbuye muri izo nshingano Musenyeri Misago Augustin witabye Imana tariki 12 Werurwe 2012, aguye mu biro bye ubwo yari ku kazi.

Mbere yo kugirwa Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, Musenyeri Hakizimana yari Umunyamabanga mukuru w’Inama y’Abepiskopi mu Rwanda, akagira intego igira iti ‘Duc in Altum’ bisobanura ngo ‘Erekeza mu mazi magari’, Luka 5:4.

Musenyeri Anaclet Mwumvaneza wa Diyosezi ya Nyundo

Musenyeri Anaclet Mwumvaneza
Musenyeri Anaclet Mwumvaneza

Papa Francis yatoreye Padiri Anaclet Mwumvaneza kuba umushumba wa Diyosezi ya Nyundo, mu makuru yatangajwe na Radio Vatican ku wa gatanu saa munani zo mu Rwanda, tariki ya 11 Werurwe 2016, nyuma yuko yari asanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda.

Uwo mushumba wavutse ku itariki 04 Ukuboza 1956, yasimbuye Musenyeri Alexis Habiyambere wayoboye iyo Diyosezi kuva mu 1997, ajya mu kiruhuko cy’izabukuru aho yari yujuje imyaka 77.

Intego ya Musenyeri Anaclet Mwumvaneza ni ‘Misericordes Sicut Pater’ bivuze ngo ‟Ni mube abanyampuhwe nk’uko So ari umunyampuhwe’.

Musenyeri Edouard Sinayobye, Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu

Musenyeri Edouard Sinayobye
Musenyeri Edouard Sinayobye

Ku itariki 06 Gashyantare 2021, nibwo Papa Francis yatoreye Padiri Edouard Sinayobye kuba umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu.

Musenyeri Sinayobye yatorewe izo nshingano, nyuma y’uko iyo Diyosezi yari imaze imyaka ibiri iragijwe Musenyeri Hakizimana Céléstin wayiyoboraga abifatanya no kuba umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, nyuma y’uko uwari Musenyeri wayo Bimenyimana Jean Damascène yari yitabye Imana muri 2018.

Musenyeri Edouard Sinayobye afite intego igira iti ‘Fraternitas in Christo’bivuze ngo ‘Ubuvandimwe muri kristu”.

Musenyeri Papias Musengamana wa Diyosezi ya Byumba

Musenyeri Papias Musengamana
Musenyeri Papias Musengamana

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yatoye Musenyeri Papias Musengamana ku buyobozi bwa Diyosezi ya Byumba ku itariki 28 Gashyantare 2022, aho yasimbuye Musenyeri Servilien Nzakamwita wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Ngo akimara kumenya iyo nkuru, Musenyeri Musengamana yagize ati “Nabimenye umunsi umwe mbere y’uko babitangaza ku mugaragaro, ubu ntabwo nari nafata intego ngo mvuge ngo izaba ari iyo kuko burya ijyana na gahunda y’iyogezabutumwa. Intego ndacyayitekerezaho ariko mu minsi idatinze irajya ahagaragara”.

Papias Musengamana wavutse tariki 21 Kanama 1967, yagizwe umushumba wa Diyosezi ya Byumba, nyuma y’uko yari asanzwe ari Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, akabifatanya no kuba Umuyobozi Mukuru wa Seminari Nkuru ya Tewolojiya ya Nyakibanda.

Intego ye imuyobora mu mirimo ye ya Gishumba ni ‘In Caritate et Misericordia’ bivuze ngo ’Mu rukundo n’impuhwe’.

Musenyeri JMV Twagirayezu wa Kibungo

Musenyeri JMV Twagirayezu
Musenyeri JMV Twagirayezu

Ku itariki ya 20 Gashyantare 2023 nibwo Papa Francis yatoreye Padiri Jean-Marie Vianney Twagirayezu, kuba Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo.

Uwo Musenyeri wavutse ku ya 21 Nyakanga 1960, yavuze ko akimenya iyo nkuru nziza ubwo yari ku Nyundo ari mu kazi gasanzwe akora muri Caritas Rwanda, yavuze ko iyo nkuru imutunguye.

Ati ‟Iyo nkuru nanjye nyumvise mu kanya gashize. Nabyakiranye ukwemera n’icyubahiro dusanzwe tugirira Kiliziya yacu. Ndashimira Papa n’Abepiskopi bangaragarije icyo cyizere kandi nanjye nkumva nyuzwe no gukomeza gukorera Kiliziya n’abantu bose”.

Musenyeri Twagirayezu uvuka muri Paruwasi ya Crête Congo-Nil iherereye mu Karere ka Rutsiro, yahawe Ubupadiri ku itariki 08 Ukwakira 1995. Yatowe nyuma y’uko yari asanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda.

Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi

Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa
Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa

Ku itariki 02 Gicurasi 2023, nibwo Papa Fransis yatoreye Padiri Ntivuguruzwa Balthazar kuba Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi, asimbuye Musenyeri Smaragde Mbonyintege wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Musenyeri Ntivuguruzwa wavutse ku itariki 15 Nzeri 1967 mu Murenge wa Shyogwe, yashinzwe Diyosezi ya Kabgayi nyuma yo kuba umuyobozi w’Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK).

Intego Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yahisemo izamuyobora mu murimo wa gishumba, igira iti ‘Orate in Veritate’ bisobanuye ngo ‘Nimusenge mu kuri’.

Musenyeri Jean Bosco Ntagungira, Umushumba wa Diyosezi ya Butare

Ku itariki ya 12 Kanama 2024, nibwo Papa Francis yatoreye Padiri Jean Bosco Ntagungira kuba Umushumba wa Diyosezi ya Butare, asimbuye Musenyeri Rukamba Philippe wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Padiri Ntagungira wavutse ku itariki ya 03 Mata 1964, yahoze ari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Regina Pacis yo muri Arikidiyosezi ya Kigali.

Papa Francis uherutse kwitaba Imana
Papa Francis uherutse kwitaba Imana
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka