
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens avuga ko ikipe yari yarashinzwe ariko kubera Covid-19 igahita ihagarara kuko nk’abaterankunga batanu bari biyemeje kuyifasha, na bo bahuye n’imbogamizi mu mikorere no kuba abantu batari bemerewe guhura.
Bimwe mu byari bishyizwe imbere ngo ikipe ikomere, kwari uguhita yerekeza mu kigo cy’ababigize umwuga mu Karere ka Musanze, kugira ngo itangire kwitoreza ku magare y’abakina babigize umwuga, kubashakira ibikoresho birimo imyenda no kubagurira amagare agezweho muri uwo mukino.
Harimo kandi kubashyiriraho ikigo cyihariye nk’uko byari byateganyije n’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY), aho nibura muri buri karere hagombaga kubakwa ikigo.
Icyo gihe kandi FERWACY yateganyaga ko nibura amakipe y’amagare aba agizwe gusa n’abatarengeje imyaka 18 kugira ngo bazasimbure bakuru babo bagenda bakura muri uwo mukino, ariko byose bisa nk’ibyahagaritswe na Covid-19.
Mayor Habarurema avuga ko ubu noneho ikipe igiye kongera kwitabwaho uko icyorezo cya Covid-19 kigenda kigabanya ubukana.
Agira ati “Icyorezo cya Covid-19 cyatumye ikipe y’umukino w’amagare ihagarara kimwe n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro twari twateganyije, ariko uyu mwaka w’ingengo y’imari twateganyije kongera kubyitaho kuko imikino irakenewe. Ikipe y’amagare rwose igiye kongera gutangira uko icyorezo cya Covid-19 kizagenda kigabanya ubukana”.

Ikipe y’amagare y’Akarere ka Ruhango igizwe n’abakinnyi bari munsi y’imyaka 18 batoranyijwe muri 20 binyuze mu marushanwa ku rwego rw’imirenge kugeza ku rwego rw’akarere.
Indi mikino igiye gushyirwamo imbaraga ni ikipe y’Akarere ka Ruhango y’umupira w’amaguru, na yo yari yatangijwe ikaza guhagarara.
Ohereza igitekerezo
|
ni ngombwa ,Ruhango yacu duseruke gitwari.Mu mirenge harmony nizindi mpano.