Mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo hafunguwe urugo mbonezamikurire (ECD), rwitezweho gutanga ibisubizo ku bibazo byiganjemo imirire mibi, byugarije abana bo muri uwo Murenge.
Kuri uyu wa Kane tariki 3 Mata 2025, mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo, habaye igikorwa cyo kwimura imibiri 41 yari ishyinguye mu ngo, hagamijwe kuyegereza indi ishyinguye mu Rwibutso rwa Kabuye ruri muri uwo Murenge, ruruhukiyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Banki ya Kigali (BK) yafunguye ku mugaragaro ishami ryihariye, rizajya ryita ku miryango itari iya Leta, amadini n’amatorero hamwe na za Ambasade.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ntirusiba kwerekana abafatiwe mu byaha by’ubutekamutwe, ubutubuzi n’ubundi buriganya butandukanye, nyamara hadaciye kabiri ukumva abandi bafatiwe muri ibyo byaha bagerageza gutwara iby’abaturage. Iyi ni imwe mu mpamvu RIB iburira abantu ko bakwiye kurushaho kwirinda bene abo bantu (…)
Mu gutangiza umwaka w’ubwisungane mu kwivuza(Mituelle de Santé) wa 2025/2026 mu Murenge wa Kimihurura, kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Gashyantare ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwasabye abafatanyabikorwa gufasha abaturage bose kwiyishyurira ubwo bwisungane, aho gukomeza kubishyurira nk’uko bisanzwe.
Imodoka ebyiri zarimo gukorerwa mu igaraje ‘Swift Motors Garage’ ry’uwitwa Rutaremara Félicien zirahiye zirakongoka.
Madamu Jeannette Kagame kuri uyu wa 21 Ukuboza yataramanye n’abana baturutse hirya no hino mu Gihugu basaga 300, abifuriza iminsi mikuru myiza ya Noheli n’Ubunani.
Mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa mwarimu uba buri mwaka ku wa 13 Ukuboza 2024 Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente yabwiye abarezi ko abafitiye igisubizo cyiza ku bibazo bagaragaje.
Umuryango uharanira iterambere ry’umwana, urubyiruko n’umugore, Save Generations Organization (SGO), uravuga ko abubatse ingo bamaze gusobanukirwa ko kizira guhishira ihohoterwa bakorerwa.
Mu Mirenge ya Bumbogo na Nduba yo mu Karere ka Gasabo, Polisi yafashe abagabo babiri bibaga abaturage biyita abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) kugira ngo babone uko binjira mu bipangu by’abantu.
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki 07 Ukuboza 2024 i Kigali mu Gakiriro ka Gisozi habereye impanuka yatewe no gucika feri kw’imodoka itwara ibishingwe yavaga i Nduba, ikaba yakomerekeje abantu 10 nk’uko ubuyobozi bw’Akagari ka Musezero kabereyemo iyo mpanuka bwabitangaje.
Ku mugoroba wo ku itariki 30 Ugushyingo 2024 nibwo bamwe mu baturage b’i Remera mu Mujyi wa Kigali, batunguwe no kubona imodoka hejuru y’inzu, nk’uko ababibonye babitangaje.
Abana babiri biga ku Ishuri Ribanza rya Ngara (EP Ngara) barwaniye mu ishuri umwe bimuviramo gupfa. Abo bana uko ari babiri b’imyaka 12 y’amavuko, bigaga kuri icyo kigo giherereye mu Mudugudu wa Birembo, Akagari ka Ngara mu Murenge wa Bumbogo, mu Karere ka Gasabo.
Umuhanzi Massamba Intore ufite ibigwi byiganje cyane mu njyana gakondo, uri no mu myiteguro ikomeye y’igitaramo yise ‘3040 Ubutore Concert’, yahishuye ko yaririmbye izindi njyana ariko akagaruka muri gakondo kuko umubyeyi we, Muzehe Sentore Athanase atari kubimwemerera kuyivamo.
Hagati ya tariki 14 na 18 Kanama 2024, mu nyubako y’imikino y’abafite ubumuga i Remera, abarenga 200 mu mukino wa Karate bari guhabwa amahugurwa yateguwe na JKA-Rwanda ku nshuro ya gatanu.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Dr Jean Damascène Bizimana, yasabye abagize Itorero Indangamirwa kurwanya ingengabitekerezo y’abashaka kugarura ubutegetsi bushingiye kuri rubanda nyamwinshi.
Inyubako y’uruganda C&D Products Rwanda rukora imyenda ruherereye mu cyanya cyahariwe inganda cya Kigali kiri i Masoro ndetse n’ibintu byari birimo bifite agaciro gasaga Miliyari y’amafaranga y’u Rwanda nibyo byangijwe n’inkongi y’umuriro yibasiye uru ruganda.
Ikigo cyitwa Keza Education Future Lab giherereye mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, gikomeje gufasha abana bato mu kubaha ubumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga, mu rwego rwo kubategurira kuzavamo abahanga mu byerekeranye n’ikoranabuhanga.
Umuyobozi w’Umuryango Never Again Rwanda, Dr. Joseph Nkurunziza Ryarasa, yagaragaje ko impamvu zituma abantu bagwa mu bishuko byo kwemera kwicuruza, ahanini biterwa n’ibijyanye n’akazi kakiri gake ugereranyije n’umubare w’Abanyarwanda muri rusange.
Mu gihe usanga hari ababyeyi baterwa ipfunwe nuko abana babo barwaye indwara ya autisme ituma bagira imyitwarire itandukanye n’iy’abandi, hari n’abamaze gusobanukirwa neza iby’iyi ndwara bahamya ko icyo aba bana bakeneye ari ukwitabwaho bagahabwa urukundo kuko nabo bashoboye nk’abandi.
Raporo y’Ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki mu Rwanda (NFPO) yemeje ko amatora y’Umukuru w’Igihugu ndetse n’ay’Abadepite yabaye hagati ya tariki 14-16 Nyakanga yagenze neza.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Gasamagera Wellars, yakiriye intumwa z’ishyaka riri ku butegetsi muri Santrafurika, Mouvement Coeurs-Unis (CMU) bagirana ibiganiro ku mikoranire ndetse bashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye.
Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Dr. Frank Habineza watanzwe n’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green party of Rwanda), yatangaje ko agifite icyizere cyo gutsinda amatora.
Perezida Paul Kagame, ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, asanga kimaze igihe kirekire bituma abura uburyo akivugamo kuko akibazwa inshuro nyinshi akakivugaho ariko bugacya akongera kukibazwa.
Paul Kagame usanzwe uyobora u Rwanda akaba no mu bakandida Perezida bahatanira kuruyobora muri manda y’imyaka itanu iri imbere, yavuze ko abakijandika mu bikorwa byo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ntacyo bazapfa bagezeho aboneraho gusaba Abanyarwanda n’abato muri rusange kubarwanya.
Paul Kagame, yagaragaje ko atakekeranya ibizaba naramuka atakiyobora u Rwanda kuko igihe azaba adahari yizeye ko Abanyarwanda bazagira andi mahitamo y’umuyobozi uzabayobora kandi neza.
Chairman w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame akaba n’umukandida wawo ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, ubwo yari mu bikorwa byo kumwamamaza byabereye i Bumbogo mu Karere ka Gasabo, yagarutse ku nkuru y’uburyo yisanze atuye munzu yigeze kunyuraho Umujandarume agashaka kumugirira nabi ariko akamucika.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nyakanga 2024 nibwo umukandida ku mwanya wa Perezida, Paul Kagame yiyamamarije mu murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo abasezeranya ko nibatora neza tariki 15 Nyakanga ku munsi nyirizina w’amatora umuhanda ujya Bumbogo uzashyirwamo kaburimbo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe yifatanyije na Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, abaturage b’iki Gihugu baba mu Rwanda n’abandi banyacyubahiro mu kwizihiza umunsi mukuru wahariwe u Bufaransa.
Dr. Ivan Butera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima na Irere Claudette, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi bombi bakuriye mu Karere ka Gasabo, ubwo bafataga umwanya wo kwamamaza no kuvuga ibigwi umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame bagaragaje uburyo ubuyobozi bwe bwateje imbere aka Karere.