APR FC inyagiye Rutsiro FC, ifata umwanya wa mbere (Amafoto)

Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya APR FC yanyagiriye Rutsiro FC yari hasi cyane, kuri Stade Umuganda, ibitego 5-0 ifata umwanya wa mbere, mu gihe itegereje ko Rayon Sports yari iwufite ikina na Etincelles FC kuri iki Cyumweru.

Ni umukino APR FC yagiye gukina izi ko kuwutsinda ari ugufata umwanya wa mbere itegereje ko Rayon Sports yari iwufite ikina kuri iki Cyumweru. Iyi kipe yari yagaruye mu kibuga Denis Omedi abanzamo mu gihe Mamadou Sy yari ku ntebe y’abasimbura.APR FC yatangiye itanga integuza ku buryo bwahushijwe na Djibri Ouatarra ku mupira yari ahawe na Lamine Bah ariko awuteye umunyezamu Matumele awukuramo. Ku munota wa 26 Mumbere Mbusa Jeremie yateye ishoti rya mbere rya Rutsiro FC rigana mu izamu ariko Ishimwe Pierre arifata neza cyane.

Ku munota wa 27 APR FC yahushije uburyo bwa kabiri ubwo kapiteni wayo Niyomugabo Claude yahinduraga umupira muremure mu kirere ugasanga Djibril Cheick Ouatarra mu rubuga rw’amahina.Uyu musore yawugaruje umutwe maze awuterekera neza Denis Omedi nawe wari mu rubuga rw’amahina ariko ashyizehi ikirenge ananirwa kuboneza mu izamu ryari ryambaye ubusa ahubwo ujya hejuru y’izamu kure.

Iminota 30 ya mbere y’umukino amakipe yombi yakiniraga hagati ahanahana gusa APR FC igera imbere y’izamu ariko imaze kuhabona uburyo bubiri gusa.Nubwo yageragezaga guhererekanya ariko Rutsiro FC hagati hayo harimo abakinnyi nka Mumbele ,Nkubito Hamza na Ndabitezimana Lazard yatakarizagamo imipira cyane byatumaga igorwa no kubona uburyo imbere y’izamu.

Umuyobozi w'Ikipe ya APR FC Brig.Gen Deo Rusanganwa ari mu barebye uyu mukino
Umuyobozi w’Ikipe ya APR FC Brig.Gen Deo Rusanganwa ari mu barebye uyu mukino

Mu minota 15 ya nyuma y’umukino iyi kipe yagowe nayo kuko yatsinzwemo ibitego bibiri ,birimo icyo ku munota wa 35 cyatsinzwe na Djibril Cheick Ouatarra n’umutwe nyuma y’umupira mwiza wari uhinduwe na Niyomugabo Claude akawutanga ba myugariro barimo Hitimana Jean Claude na Kwizera Bahati.Uyu mupira Niyomugabo Claude yawakiriye uvuye kuri Mugisha Gilbert wari uwugaruye nyuma y’uko Kwizera Bahati wakinaga inyuma iburyo yari amaze kwikanga ko urarenga ariko bikarangira utarenze nyamara yanze kuwukurikira.

Ouatarra yishimira igitego cyiza yatsinze
Ouatarra yishimira igitego cyiza yatsinze

Ku munota wa 45 Rutsiro FC bongeye gukora ikosa imbere y’urubuga rw’amahina batakaza umupira maze wifatirwa na Ruboneka Jean Bosco wari umaze guhusha igitego kidahushwa izamu rirangaye, ariko kuri iyi nshuro afatirana amakosa Rutsiro FC yikoreye maze arebana n’umunyezamu Matumele wari wasohotse atera ishoti rikomeye atsinda igitego cya kabiri cyashwanishije abakinnyi ba Rutsiro FC batongana ubwabo aho Nkubito Hamza yatonganyije cyane umunyezamu.

Amakipe yombi yahise ajya kuruhaka APR FC ifite ibitego 2-0. Igice cya kabiri cyaranzwe no gukomeza gukora amakosa ku munyezamu Matumele Arnold mu bihe bitandukanye nkuko yari yagiye abikora mu gice cya mbere. Ku munota wa 66 yahawe umupira na Mutijima Gilbert maze ashaka gucenga Lamine Bah wamwambuye umupira.

Uyu mupira wisirisimbye imbere y’izamu kugeza Denis Omedi atsinze igitego cya gatatu. Nyuma y’iminota itatu Mahmadou Lamine Bah yatsinze igitego cya kane ahawe umupira na Ouatarra Djibril. Rutsiro FC yari ifite intege nke, irushwa na APR FC yatsinzwe igitego cya gatanu ku munota wa 75 gitsinzwe na Victor Mbaoma wari winjiye mu kibuga asimbura.

APR FC yakomeje gukina isa nkikina yonyine, uyu mukino wari kuyishyira ku mwanya wa mbere ,inawurangizanya ibitego 5-0 ,igiye ku mwanya wa mbere n’amanota 52 n’ibitego 20 izigamye aho irusha Rayon Sports irakirwa na Etincelles FC kuri iki Cyumweru, amanota abiri gusa kuko ifite amanota 50 n’ubwizigame bw’ibitego 22.

Rayon Sports yarebye iminota ya nyuma ,itegereje gukora imyitozo yitegura Etincelles FC
Rayon Sports yarebye iminota ya nyuma ,itegereje gukora imyitozo yitegura Etincelles FC

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka