Jenoside ntiyabaye nk’impanuka cyangwa nk’intambara - Meya Rutaburingoga
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jérôme Rutaburingoga, avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itari impanuka kuko yateguwe, kandi ko nta n’aho ihuriye n’intambara nk’uko hari abajya bayita gutyo.

Yabibwiye abitabiriye kwibuka Jenoside i Save, ku wa 25 Mata 2025, yabashishikarizaga kuzirikana ubwicanyi ndengakamere Abatutsi bakorewe, no guharanira ko Jenoside itazasubira, ndetse no kuzirikana intimba n’agahinda abarokotse Jenoside babana na byo, bakajya babakomeza aho kubatoneka.
Yateruye agira ati “Uwaje hano wese afite uwo banganyaga imyaka, wishwe azira ubusa, avutswa ubuzima. Jenoside ntiyabaye nk’impanuka, nta n’ubwo yabaye nk’intambara.”
Yakomeje agira ati “Intambara tuzi uko ziba. Intambara ijyamo ingabo zifite icyo zigamije, ntijyamo abaturage. Intambara iba igamije gutsinda, usabye imbabazi, uyobotse n’umunyantege nkeya ntawe ubakura. Intambara kandi igira imfungwa. Muri Jenoside hari uwafungwaga? Hari uwasabaga imbabazi?”
Yunzemo ati “Mu ntambara birabujijwe kwibasira abaturage, by’umwihariko abana, abagore, abasaza n’abarwayi. Abacu bagiye nta wari ku rugamba. Nta warwanaga n’abamuvukije ubuzima. Ni inzirakarengane.”

Yanasobanuye ko ari bwo bwa mbere mu Rwanda habayeho ubwicanyi ndengakamere (Jenoside), anavuga ko Jenoside atari inyarwanda, n’ikimenyimenyi ikaba nta nyito y’Ikinyarwanda igira.
Ati “U Rwanda ntirwatangiriye kuri Jenoside, yabaye hashize imyaka 100 abakoloni batugezemo, ari na bo bayitubibyemo. Mu 1924 basenye itorero ari ryo abana b’Abanyarwanda batorezwagamo imico myiza, ubupfura, gukunda igihugu no kukirinda, nuko batuma hatangira kubaho ibihazi, abatagira umutima. Ni yo mpamvu mu budaheranwa bwacu dusabwa kwiyubakamo Ubunyarwanda. Nubuta uzaba icyo ntazi.”
Yunzemo ati “Muri Jenoside habamo gukomeretsa imibiri n’imitima. Nti kwari ukubica (Abatutsi) gusa. Kwica umugore n’umwana mu Rwanda ni amahano. Ni yo mpamvu mu kwigisha tugomba kubwira Abanyarwanda gufata inshingano zidasanzwe, kuko aho twageze ntihagira munsi yaho nk’uko Nyakubwahwa Perezida wa Repubulika ahora abitubwira.”


Ohereza igitekerezo
|