Kwicuruza ahanini biterwa n’ibijyanye n’akazi kakiri gake - Dr Ryarasa

Umuyobozi w’Umuryango Never Again Rwanda, Dr. Joseph Nkurunziza Ryarasa, yagaragaje ko impamvu zituma abantu bagwa mu bishuko byo kwemera kwicuruza, ahanini biterwa n’ibijyanye n’akazi kakiri gake ugereranyije n’umubare w’Abanyarwanda muri rusange.

Umuyobozi wa Never Again Rwanda, Dr. Joseph Nkurunziza Ryarasa, yagaragaje impamvu zituma abantu bagwa mu bishuko byo kwemera kwicuruza
Umuyobozi wa Never Again Rwanda, Dr. Joseph Nkurunziza Ryarasa, yagaragaje impamvu zituma abantu bagwa mu bishuko byo kwemera kwicuruza

Umuryango Never Again Rwanda, uvuga ko mu bushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko zimwe mu mpamvu abantu bamwe bemera gucuruzwa ikiza imbere ari ibibazo biterwa n’ababa bagiye gushaka akazi.

Ati: “Nshingiye ku bushakashatsi twakoze muri 2019 n’ubundi duteganya gukora dufatanyije na Minisiteri y’ubutabera (MINIJUST), ikiza imbere ni ibijyanye n’akazi. Leta ntako itagira kandi mu myaka 7 turimo gusoza, yari yariyemeje guhanga imirimo mishya miliyoni imwe n’ibihumbi magana atanu ariko Abanyarwanda turi benshi. Niho usanga bamwe babifitemo inyungu zindi babeshya bamwe batarabona amahirwe y’akazi, bityo bakabagira ibicuruzwa”.

Dr Nkurunziza akomeza agaragaza impamvu zituma abantu bacuruzwa. Ati: “Cyane cyane ku bana b’abakobwa bimwe wabyita nk’irari aho bamwe usanga bagiye gucuruzwa kubera ko batagiza amahirwe yo kugira uburere bwiza ngo bagire imico mizima bakisanga babigiyemo”.

Ibi yabitangaje ubwo yari mu kiganiro kuri RBA, cy’Ubutabera cyagarukaga ku ‘Kurwanya icuruzwa ry’abantu’, yahuriyemo n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Dr Nkurunziza avuga ko kubera iterambere hirya no hino cyane cyane ku bana b’abakobwa bisanga mu irari, bakisanga bacurujwe abandi bakicuruza bakoresheje interineti, bakagurisha amafoto yabo bambaye ubusa, bashaka amaramuko.

Ati: "Kubera iterambere abantu baricuruza bakoresheje interineti, bakagurisha amafoto yabo bambaye ubusa, bashaka amaramuko”.

Umuyobozi wa Never Again Rwanda, Dr. Joseph Nkurunziza Ryarasa, yavuze ko hari abantu bemera kujya gucuruzwa kandi bazi neza ububi bw’amahitamo bakoze.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko ibyaha by’icuruzwa ry’abantu bigihari kandi hari Abanyarwanda batari bake babikorerwa kuko guhera mu 2019-2024 abagera 297 ari bo bakorewe icyo cyaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Njye si uko mbibona.

Alias yanditse ku itariki ya: 28-07-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka