Kinyinya: Babonye ECD y’icyitegererezo izabafasha gukemura ibibazo biri mu bana
Mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo hafunguwe urugo mbonezamikurire (ECD), rwitezweho gutanga ibisubizo ku bibazo byiganjemo imirire mibi, byugarije abana bo muri uwo Murenge.

Ni urugo rushamikiye ku Itorero Bethesda Holy Church, rwafunguwe ku mugaragaro ku wa Gatanu tariki 18 Mata 2025, mu Mudugudu wa Kadobogo hafi neza y’agakiriro ka Gisozi, aho iryo torero risanzwe rikorera ibikorwa byaryo by’ivugabutumwa.
Umurenge wa Kinyinya ni umwe muri 15 igize Akarere ka Gasabo, ukaba ufite umwihariko wo kuba ari wo utuwe cyane kurusha indi mu gihugu, ukagira n’umubare munini w’abana bafite ibibazo by’igwingira ugereranyije n’indi yo muri ako Karere.
Imibare y’umwaka ushize wa 2024 y’Akarere ka Gasabo, igaragaza ko gafite 18.7% by’abana bagwingiye, mu gihe Umurenge wa Kinyinya ufite 19% by’abo bana, umubare udafitwe n’undi Murenge muri ako Karere. Ishami ry’Umuryango Mpuzamahanga ryita ku Buzima (OMS), rigaragaza ko Igihugu gifite guhera kuri 19% by’igwingira kiba kiri mu mutuku ku buryo gitabarizwa.
Ibyo bibazo hamwe n’ibindi bibishamikiyeho bituma uyu Murenge wiharira umubare munini w’abana, bajyanywe kugororerwa mu bigo Ngororamuco mu Karere ka Gasabo, kuko abagera kuri 172 banyujijwe muri ibyo bigo, mu gihe mu yindi Mirenge bari hagati ya 12 na 15.

Kuba uyu Murenge ari wo wa mbere utuwe cyane mu gihugu bituma unagira abaturage benshi babarirwa mu cyiciro cy’abatishoboye, bigatuma bamwe badashobora kwita ku bana babo nk’uko bikwiye, bikabaviramo kugira igwingira, kujya mu muhanda, kutiga n’ibindi bivutsa umwana uburenganzira bwe.
Nubwo muri uwo Murenge hari hasanzwe izindi ECD’s zigera kuri 12, zikorera mu Midugudu no mu mashuri, ariko iyatashywe iri ku rwego rw’iy’icyitegererezo, ku buryo yitezweho ibisubizo byinshi ku bibazo byugarije abana, by’umwihariko abafite ababyeyi bazunguriza mu gakiriro ka Gisozi.
Iyi ECD yita ku bana bari hagati y’imyaka 3-5 bagera ku 100, bitabwaho mu buryo butandukanye burimo guhabwa amafunguro arimo amagi, amata, igikoma na biswi (biscuits), bakanahabwa ubumenyi burimo kubara kuririmba n’ibindi bijyanye n’imyaka yabo.
Bamwe mu babyeyi baharerera, bavuga ko batoroherwaga no kubona uwo basigira abana, ku buryo byagiraga ingaruka ku buzima bwabo.
Safina Mujawimana ni umwe mu babyeyi bafite umwana muri iyo ECD, avuga ko kuhajyana umwana bimufitiye akamaro kanini.
Ati “Anywa igikoma, akarya biswi, ejo akarya igi, akaza akambwira ko babahaye umuneke, nkumva ndishimye cyane. Umwana wanjye byaramuhinduye kuko yari agejeje imyaka itanu atajya ku ishuri, ku buryo iyo nazindukaga ngiye kurangura Nyabugogo, naribazaga nti ndamusiga nte, nkabakingirana mu nzu, nkabasiga nkirukanka, nkarangura nkaza nirukanka ngasanga yarize. Koga ntabwo byashobokaga, mbese nkumva birangoye, birambangamiye, bikanambabaza.”

Uwitwa Ruth Manishimwe ati “Ahubwo ni Imana yamfashije umwana wanjye baramufata, ubu muzana mu gitondo, saa saba nkaza nkamufata. Mbere umwana yirirwaga yiruka muri karitiye, abandi bakanserereza ngo kuki umwana wawe atajya ku ishuri kandi nta bushobozi mfite. Ubu ameze neza kuko ibyo abona hano mu rugo ntabyo abona.”
Rev. Pasteur Jeanne D’Arc Rugamba, avuga ko nyuma yo kubona ubuzima bw’ababyeyi bakorera mu gakiriro ka Gisozi babayeho n’abana babo, basanze bakwiriye gushaka uko babafasha.
Ati “Twari dufitemo abana bagera muri 20 bafite igwingira, ariko uyu munsi twasanze harimo umwe tubona ataragera ku kigero cyiza, ariko bigaragara ko mu kwezi kumwe na we azaba yavuyemo. Hari abagore bajya hariya mu gakiriro twabafashije abana kugira ngo n’abo bana mu burenganzira bwabo, rya vumbi riri hariya ntiribatere indwara, ni kimwe mu byo twakemuye.”
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuzima n’Iterambere ry’Imibereho myiza y’Abaturage, ari na we ufite Ingo mbonezamikurire mu nshingano mu Karere ka Gasabo, Alphonse Rutarindwa, avuga ko muri uwo Murenge nta ECD y’icyitegererezo yari irimo, ku buryo iyatashwe bayitezeho ibisubizo.
Ati “Ntabwo turagera ku kigero cya 100% kuri ECD’s dukeneye, kuko turi ku kigero cya 82.5% cy’izo twakagombye kuba dufite. Izihari zafashije ku bijyanye n’imirire mibi, kuko mu Karere kacu mu myaka itanu ishize twari dufite imirire mibi iri hafi kuri 45%, ariko ubu turi ku kigero cya 18.7%.”
Arongera ati “Iyi rero ije gufasha cyane Umudugudu wa Kadobogo n’indi byegeranye, by’umwihariko ababyeyi bigaragara ko bashaka imibereho mu gakiriro ka Gisozi, aho usanga baraburaga aho basiga abana babo. Iyi santere izabafasha kwigisha abana babo, ariko ibabere n’intandaro yo kugira ngo bakore nta mbogamizi yo kumva ko abana babo babasize.”

Mu Karere ka Gasabo habarirwa ECD’s 475, ziyongeraho iz’icyitegererezo 6 na 78 zikorera ku bigo by’amashuri, zose zikaba zita ku bana barenga ibihumbi 47, mu gihe mu Rwanda habarirwa izirenga ibihumbi 31, zita ku bana barenga Miliyoni imwe n’ibihumbi 100.

Ohereza igitekerezo
|