FPR-Inkotanyi n’ishyaka riri ku butegetsi muri Santrafurika byasinyanye amasezerano y’ubufatanye

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Gasamagera Wellars, yakiriye intumwa z’ishyaka riri ku butegetsi muri Santrafurika, Mouvement Coeurs-Unis (CMU) bagirana ibiganiro ku mikoranire ndetse bashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye.

Bashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye hagati y'amashyaka yombi
Bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati y’amashyaka yombi

Ni ibiganiro ndetse n’amasezerano byabereye ku cyicaro gikuru cy’Umuryango wa FPR-Inkotanyi i Rusororo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Nyakanga 2024, nkuko byatangajwe ku rubuga rwa X rwa FPR-Inkotanyi.

Izi ntumwa zari ziyobowe n’Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi muri Santrafurika, Mouvement Coeurs-Unis (CMU), akaba na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, amashyaka yombi yemeranyijwe ubufatanye mu nyungu z’ibihugu byombi.

Bashyira umukono ku masezerano
Bashyira umukono ku masezerano

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iri shyaka, Simplice Mathieu Sarandji, yashimiye abayobozi bakuru ba FPR-Inkotanyi uburyo babaye hafi Perezida Paul Kagame wegukanye intsinzi mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

U Rwanda na Santarafurika bisanzwe bifitanye ubufatanye mu masezerano atandukanye arimo n’ubufatanye bugamije guharanira amahoro n’umutekano hagati y’ibihugu byombi.

Bafashe ifoto y'urwibutso ku cyicaro cya FPR-Inkotanyi
Bafashe ifoto y’urwibutso ku cyicaro cya FPR-Inkotanyi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka