Rayon Sports igomba kuva ku mwanya wa mbere - Seninga utoza Etincelles agakunda APR FC

Mu gihe amakipe abiri Rayon Sports na APR FC zikomeje gukubanira igikombe, aya makipe yombi yerekeje mu karere ka Rubavu aho agomba gukinira imikino y’umunsi wa 25 wa shampiyona.

Kuri uyu wa Gatandatu, APR FC yakiriwe na Rutsiro FC, mu gihe kuri iki Cyumweru ikipe ya Etincelles izaba yakiriye Rayon Sports.

Bimwe mu byagarutsweho cyane, ni ikiganiro umutoza w’ikipe ya Etincelles Seninga Innocent yahaye itangazamakuru nyuma y’imyitozo ya nyuma y’iyi kipe.

Umutoza Seninga Innocent wa Etincelles washimangiye ko akunda APR FC, yavuze ko agomba gukura Rayon ku mwanya wa mbere
Umutoza Seninga Innocent wa Etincelles washimangiye ko akunda APR FC, yavuze ko agomba gukura Rayon ku mwanya wa mbere

Uyu mutoza wigeze no gutangaza ko ari umukunzi wa APR FC yongeye kubishimangira ndetse anavuga ko byanze bikunze Rayon Sports igomba kuva ku mwanya wa mbere.

Yagize ati "Umusivile aba ari umusivile ntabwo ategura nk’umusirikare, urumva nta bwoba mfite kuri match ya Rayon Sports , ndi umwana wa APR ndanabishimangira ndanayikunda , ariko ubu ndi mu kazi urabyumva ko ejo ari urugamba Rayon Sports igomba kuwuvaho byanze bikunze, Kuko natwe turi habi dukeneye amanota atatu, ubwo APR na yo igomba gukora uko ibishoboye na yo igatsinda kugira ngo yongere iwusubirane"

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka