Ubuyobozi bw’Intara y’i Burengerazuba bwafunze umuhora ukunze kwinjiriramo magendu mu murenge wa Rubavu, akarere ka Rubavu.
Mu muhanda Kigali-Musanze ahazwi nko muri Kanyinya ya Shyorongi habereye impanuka abantu barakomereka.
Ahitwa mu Cyarabu, mu mujyi i Huye, inzu z’ubucuruzi ebyiri zafashwe n’inkongi y’umuriro ibyari mu byumba byagezwemo n’iyo nkongi birangirika ku buryo urebye ntacyo baramuye.
Abantu 11 bafashwe bashyikirizwa Sitasiyo ya Polisi ya Kibungo, bakaba barimo gukorwaho iperereza ku rupfu rw’umwana w’umukobwa w’imyaka 15 witwa ROVIZASI Divine wigaga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye ku kigo cya GS Gahurire giherereye mu Murenge wa Kazo mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba.
Iyo modoka yari ipakiye Litiro 2,720 z’inzoga mu majerekani n’ingunguru byari byuzuye, izivanye mu Murenge wa Rugera mu Karere ka Nyabihu, ikaba yafashwe na Polisi y’u Rwanda ubwo yarimo yerekeza mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze ku wa Kane tariki 27 Werurwe 2025.
Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Werurwe 2025, azize uburwayi bwa kanseri yari amaranye iminsi.
RIB yafunze Mungaruriye Eric n’abafatanyacyaha be babiri ari bo Beneyo Jean Norbert na Iradukunda Aliane bakurikiranyweho gushakira inyungu ku bandi hakoreshejwe uburiganya hamwe n’iyezandonke.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ntirusiba kwerekana abafatiwe mu byaha by’ubutekamutwe, ubutubuzi n’ubundi buriganya butandukanye, nyamara hadaciye kabiri ukumva abandi bafatiwe muri ibyo byaha bagerageza gutwara iby’abaturage. Iyi ni imwe mu mpamvu RIB iburira abantu ko bakwiye kurushaho kwirinda bene abo bantu (…)
Perezida wa Angola akaba n’Umuyobozi w’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), João Lourenço, aherutse gusaba impande ziri mu ntambara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhagarika imirwano guhera Saa Sita z’ijoro ryo ku wa 16 Werurwe 2025.
Umuyobozi wa Gisirikare w’Umutwe wa M23, General Sultan Makenga, yashimangiye ko intambara barwana ntaho ihuriye n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro nk’uko babishinjwa, ahubwo ko barwanira impamvu yumvikana.
Umuyobozi w’Inama nkuru y’Abepisikopi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Mgr Donacien Nshole, aratangaza ko Igihugu cye kidashobora kugera ku mahoro arambye, igihe cyose gishyize imbere inzira y’intambara no gushyira ku ruhande umutwe wa M23.
Bukavu, umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyepfo waraye mu muriro, cyangwa se ku babirebera hafi, bamaze iminsi bazinga utwangushye, bashaka inzira y’aho bahungira, mu gihe abandi bavuga ko hashize iminsi ingabo za Congo n’abazishyigiye basahura, ndetse bica inzirakarengane z’Abasivili.
Rwabukwisi Zacharie w’imyaka 31 utuye mu Murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi yahitanywe n’ isasu ryarashwe n’ ingabo za FARDC muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Inzego z’umutekano z’u Rwanda ziyemeje kurushaho gufatanya n’Ingabo za Mozambique mu gutanga ubufasha bwo guhashya ibikorwa by’iterabwoba.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko ibyago by’intambara abaturage bo mu burasirazuba bwa Congo barimo bidatunguranye, kuko ngo byahereye mu myaka irenga 20 ishize ubwo Abatutsi bameneshwaga bakaza kuba impunzi mu Rwanda.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma Alain Mukaralinda yavuze ko Leta y’u Rwanda iri gufasha mu bikorwa bijyanye no gushyingura abantu 9 bishwe n’amasasu yaturutse muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, ndetse no mu kuvuza abakomeretse.
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Brig Gen Ronald Rwivanga atangaza ko ingabo za FARDC zarashe ibisasu mu Rwanda bigahitana abantu batanu, abandi 35 bagakomereka.
Kuri iki cyumweru, u Rwanda rwitabiriye inama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro ku isi idasanzwe ku mutekano mu Burasirazuba bwa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo, aho rwasobanuye imvo n’imvano y’ibibazo iki gihugu kikururiye, bikaba bigenda bifata indi ntera.
Imodoka ebyiri zarimo gukorerwa mu igaraje ‘Swift Motors Garage’ ry’uwitwa Rutaremara Félicien zirahiye zirakongoka.
Abanyeshuri babiri b’abakobwa b’imyaka 20 na 19 y’amavuko baravugwaho kugerageza kuroga bagenzi babo bakoresheje umuti wica imbeba.
Ku wa 26 Ukuboza 2024, umwe mu bantu twaganiriye twifuje guha izina Ndayisaba, yasohokanye n’umuryango we ugizwe n’abavandimwe batandatu, bajya gusangira no gusabana nk’uko byari bimeze ku miryango myinshi yishimiraga gusoza umwaka no gutangira undi.
Ubwo hasozwaga amahugurwa yahawe aba Ofisiye 45, agamije kongerera ubumenyi abapolisi mu bijyanye n’imikorere ya kinyamwuga n’ubuyobozi (Police Tactical Command Course), basabwe ko bayifashisha mu kunoza akazi kabo ko gucunga umutekano.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza ko n’ubwo Igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo DRC, kirirwa kivuga ko u Rwanda rushyigikira abahungabanya umutekano wayo, ari ukwirengagiza ukuri ku gisubizo gikwiriye kirimo no kurandura umutwe wa FDLR washinzwe n’Interahamwe zasize zikoze Jenoside yakorewe (…)
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ruratangaza ko ibyaha by’ubujura, byiganje cyane mu Gihugu mu mwaka ushize wa 2024, kuko biza ku mwanya wa mbere mu byaha icumi bya mbere byakorewe amadosiye yashyikirijwe ubushinjacyaha.
Mu murenge wa Kinyinya, Akagari ka Kagugu, Umudugudu wa Kagarama ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Mutarama inkongi y’umuriro yafashe inzu y’uwitwa Uwiringiyimana Ananie yakoreragamo akabari na Resitora na serivise za ‘Sauna massage’ ibyarimo birakongoka.
Polisi y’u Rwanda itangaza ko mu gusoza umwaka wa 2024 abanyarwanda bitwaye neza kandi bagakurikiza amabwiriza y’umutekano uko bayahawe, bikagabanya impanuka ku kigero gishimishije.
Abantu bane mu Turere twa Nyagatare na Kayonza, baririye ubunani muri kasho za Polisi nyuma yo gufatanwa inzoga itemewe ya kanyanga litiro 1,250.