Rubavu: umuhora winjiriragamo magendu wafunzwe
Ubuyobozi bw’Intara y’i Burengerazuba bwafunze umuhora ukunze kwinjiriramo magendu mu murenge wa Rubavu, akarere ka Rubavu.

Uwo muhora abaturage bise "isoko mpuzamahanga" uri mu kagari ka Gikombe, Umudugudu wa Bushengo aho abatwaye magendu bakuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bakunze kuyururukiriza, bakahahurira n’Abakiriya bayicururiza aho, ndetse abandi bakayijyana mu bindi bice by’umujyi.
Abayobozi b’Akarere ka Rubavu bavuga ko ibi bihungabanya umutekano harimo no kwibasira inzego z’umutekano igihe bagiye guhagarika ubwo bucuruzi butemewe.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Jean Bosco Ntibitura ari kumwe n’inzego z’umutekano baganiriye n’abaturage bo muri aka gace, ari naho abaturage baherutse kwitwara nabi, bagatera amabuye inzego z’umutekano ndetse abantu bagakomereka.
Guverineri yavuze ko ibyakozwe n’abaturage bidakwiriye agira ati “Abaturage mwirinde magendu. Mwashyiriweho uburyo buborohereza kubona ibyangombwa byambukiranya imipaka. Twe ntabwo twishimiye ubuhahirane bunyuze muri magendu, munyure ku mipaka yemewe dore ko mwanongererewe amasaha yo gukora.”
Akomeza avuga ko gukoresha inzira zitemewe bijyana no kunyereza imisoro kandi ufashwe arabihanirwa.
Maj Gen Eugène Nkubito Umuyobozi w’ingabo mu Ntara y’Iburengerazuba avuga ko ingabo z’ igihugu zishinzwe kurinda umupaka w’igihugu mu kurinda umutekano w abaturage n’ ibyabo, naho umutekano mu gihugu imbere ukarindwa n’ abaturage na polisi.
Avuga ko kuba hari abaturage batinyuka gutera amabuye ubuyobozi bidakwiye kuko ejo bazatera amabuye n’inzego z’umutekano.
Agira ati “nahawe inshingano zo kubarinda, kandi ntabwo warinda abo udakunda, turabakunda, twifuza ko mukora mugatera imbere ariko ntabwo dukeneye ko mutera imbere mukora ibyaha, mukore mwirinda gukora ibitemewe.”
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Commissioner of Police (CP) Emmanuel Hatari avuga ko kurwanya inzego z’umutekano ari ukwiyahura.
Agira ati “Ni ibintu bitabaho aho abayobozi baza gufata abacuruza forode mukaza kubatera amabuye kuri buriya buryo, ntabwo bikwiye kwiyahura utera amabuye inzego z’umutekano. Numutera ibuye azagutera isasu kandi hari imico idakwiriye abanyarwanda b’iki gihe, hari ibihugu bibaho, ariko mu Rwanda hari ubuyobozi, urugomo rutumvira rugamije ubugizi bwa nabi ntibikwiriye.”
Abaturage bavuga ko hari abantu babo bafunzwe n’inzego z’umutekano kubera ibi bibazo bavuga ko byabaye ndetse bagasaba imbabazi ubuyobozi kuko ibyakozwe bitari bikwiye.
Manishimwe Françoise umwe mu bacururiza mu isoko rya Mpuzamahanga avuga ko iryo soko abarikoreramo bababarirwa, kuko byakozwe n’abandi.
Agir ati “ forode ibamo, nanjye nshuruza imyenda kandi nyirangura hariya, icyabaye abayobozi baje gufata magendu, kubera gutinya turiruka, gusa hari abandi bantu baje gukora ibikorwa bidakwiye kandi ntitwari tugihari, abo nibo bakoze ibyaha turimo kubazwa.”
Manishimwe asaba ubuyobozi bw’Intara n’inzego z’umutekano kubakorera ubuvugizi kuko ibyo bakora babiterwa n’amategeko ataborohera kandi bakeneye kubaho.
Agira ati “Mutwemerere tunyure ku mupaka, imyenda turangura i Goma mutwemerere tuyisorere itabanje kujya i Kigali ngo imareyo ukwezi, tuyisorere dukore neza twubahiriza amategeko.”
Usabyemariya Janviere asaba imbabazi avuga ko ibyabaye bidakwiriye abanyarwanda, cyakora avuga ko ikibazo cya magendu kivugwa mu Karere ka Rubavu giterwa n’uko abanyarubavu bashaka gukora kandi ibicuruzwa bibanje kujyanwa i Kigali bigatinda.

Abaturage batuye mu Karere ka Rubavu bavuga ko benshi badafite icyo gukora kandi bakeneye kubaho, ibi bakabishingira kuba badafite ubutaka bwo guhinga, aho kororera, igishora gihagije cyo gucuruza, bigatuma benshi bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka, nawo wari umaze igihe udakora neza.
Bavuga ko iyo baranguye imyenda ya caguwa I Goma bakayizana mu Rwanda itemerwa, mu gihe bajya kuyirangura i Kigali ikabahenda.
Basaba ko bakoroherezwa bakayirangura i Goma bakayisorera bagacuruza batekanye badahunga inzego z’umutekano kuko icyo banga si ugusora ahubwo ni uko bayizana ntiyemerwe igafatwa nka magendu.
Guverineri Ntibitura yabwiye Kigali Today ko iki kibazo akivuganaho n’ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro, hakarebwa icyakorwa mu kurinda abaturage.
Hagati aho, yabwiye abasanzwe bacururiza muri iri soko bise ’Mpuzamahanga’ ko bazahabwa ibibanza mu yandi masoko.
Ohereza igitekerezo
|