Intambara ya Congo: Abanyamadini binjiye mu rugamba

Bukavu, umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyepfo waraye mu muriro, cyangwa se ku babirebera hafi, bamaze iminsi bazinga utwangushye, bashaka inzira y’aho bahungira, mu gihe abandi bavuga ko hashize iminsi ingabo za Congo n’abazishyigiye basahura, ndetse bica inzirakarengane z’Abasivili.

Abahagarariye amadini iki cyumweru bahuye na Perezida Kagame
Abahagarariye amadini iki cyumweru bahuye na Perezida Kagame

Amakuru yo aravuga byinshi, ariko ukurikiye neza, ikibuga cy’indege cya Kavumu, ndetse n’umujyi wa Bukavu, biri mu biganza by’abahanganye na Leta ya Congo, ari bo M23, umutwe uharanira uburenganzira bw’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bamaze igihe batotezwa.

Mu yandi magambo, M23 yafashe umujyi wa Goma, none iwongeyeho Bukavu, kandi mu minsi yashize, yigeze kuvuga ko izakomeza ikagera Kinshasa mu murwa mukuru.

Amakuru ni menshi, abarwanyi ni benshi, ibyifuzo by’igihugu kimaze gutakaza igice kinini muri Kivu y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru, na byo ni byinshi.

Ku ruhande rumwe barakomeza gushinja u Rwanda ko ari rwo rutera inkunga umutwe wa M23, ariko u Rwanda rugakomeza kuvuga ko Congo yananiwe gukemura ibibazo byayo ikaba ishaka kubyegeka ku muturanyi.

Ku rundi ruhande kandi, barakomeza gukomanga ahantu henshi babona ko hashobora kuba hari inyungu z’u Rwanda maze bakagira bati “nimukomanyirize u Rwanda.”

Urwo rugamba rw’amagambo rurimo abanyekongo benshi, ariko nabo bayobowe n’umuyobozi w’ikirenga w’igisirikare cya FARDC Felix Tshisekedi, umukuru w’igihugu. Ararwana iy’imbunda, ariko n’iy’amagambo ni we uyiyoboye, akungirizwa n’abasanzwe bamufasha mu kuvugira Leta n’itumanaho ryayo, barimo ba Minisitiri Patrick Muyaya na Therese Kayikwamba Wagner.

Iyo ureba uko urugamba ruhagaze, ubona ko Leta iyobowe na Tshisekedi yabuze ayo icira n’ayo imira, kuko urugamba rusa n’urwayirenze, dore ko n’abagerageje kuyifasha byabashoye mu ngorane zo gutakaza abasirikare, babura uko basobanurira abaturage babo impamvu bari gutakaza ku rugamba rutabareba. Abo barimo Afurika y’Epfo ejo yashyinguye abasirikare cumi na bane bagiye I Goma.

Abahagarariye amahuriro y'amadini bahuye na Perezida Antoine Tshisekedi
Abahagarariye amahuriro y’amadini bahuye na Perezida Antoine Tshisekedi

Abayobozi b’Amadini bo muri Congo, nabo rero mu minsi ishize binjiye muri uru rugamba. N’ubwo tutamenya mu by’ukuri ubutumwa bwabo icyo buhatse, icyo tuzi ni uko bari kugenda bavugana n’abayobozi umwe ku wundi, ku bijyanye n’iyi ntambara.

Urugendo rwabo rwatangiriye mu mbere kwa Tshisekedi, bicara ku meza baramukikiza baraganira. Ntibiteye kabiri, twumvise ko bageze mu mujyi wa Goma ukimara gufatwa, nuko ngo bagirana ibiganiro na M23.

Iki cyumweru, aba banyamadini bakiriwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu Rugwiro, nabwo. Ubutumwa bwa X y’ibiro bya Perezida Kagame buvuga ko Bagiranye n’umukuru w’Igihugu ibiganiro byerekeranye n’uburyo haboneka amahoro n’imibanire myiza by’umwihariko muri RDC.

Icyakora, u Rwanda rwagaragaje ko intumwa z’amahoro iteka ziba zihawe ikaze mu Gihugu. Gusa, niba koko Abanyamadini bo muri Congo baharanira amahoro, baracyari mu gihugu kivuguruza, ku buryo uru rugamba rwo gushaka amahoro bashobora kurutsinda bigoye, niba Leta y’umugongo mugari ubahetse idahinduye umuvuno.
Tshisekedi yakomeje guhakana ko atazashyikriana na M23, ndetse mu minsi ishize, yaba ngo yarerekanye ko ntacyo bivuze kuko ngo urugamba arwana aruhangenyemo n’u Rwanda.

Ibiganiro byose bimaze kuba, haba hagati ya SADC na EAC, haba inama mpuzamahanga za Afurika yunze ubumwe ndetse n’akanama k’umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi, intero ni imwe; imishyikirano hagati ya M23 na Congo, ndetse no kuvanaho umutwe w’iterabwoba wa FDLR ubangamiye umutekano w’u Rwanda. Ibi byose Tshisekedi ntabikozwa, dore ko FDLR ari umwe mu bafatanyabikorwa bo mu mbere ifite.

Abahagarariye amadini bahuye na M23 i Goma
Abahagarariye amadini bahuye na M23 i Goma

Hagati aho, abandi bantu bakomejhe gushyiramo ingufu muri uru rugamba, ni ba Gashakabuhake bafite amateka akomeye muri Congo, uhereye ku bagabanyije Afurika, Ababiligi, ndetse n’abandi bose bafite inyungu z’ibyo basahura muri iki gihugu gifite amabuye y’Agaciro.

Bose, bateranira hamwe bagakubira u Rwanda mo hagati, bakirengagiza ukuri, bakarutuka koko!

Icyakora, u Rwanda rwo rugaragaza ko nta butunzi rufite, ndetse rwabuze n’abarwumva, ariko ko nta na rimwe ruzasaba imbabazi umuntu uwo ari we wese washaka kuruhungabanyiriza umutekano.

Perezida Kagame buri gihe agaragaza ko iki gihugu cyaciye mu muriro, ku buryo kugeza ubu, nta ntambara yamutera ubwoba.

Tukivuga urugamba rw’abanyamadini, abo mu idini Gakondo rya Congo nabo mu minsi yashize bakiranywe icyubahiro na Tshisekedi I Kinshasa, bamuha impano zirimo ngo n’imitsindo. Nta wamenya niba baramubwije ukuri.
Iyi videwo irerekana ibisasu byafashwe n’inkongi bigaturika mu mujyi wa Bukavu:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka